Digiqole ad

Italy: Ibiranga abashakashatsi ni nabyo biranga inzira yo kwibohora – Kagame

Mu kiganiro President wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku ntiti ziri i Trieste mu Butaliyani mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50, ikigo cy’ubushakashatsi mu bugenge ICTP, Perezida w’u Rwanda yashimiye uruhare iki kigo cyagize mu guhugura abashakashatsi bo muri Africa n’ahandi ku isi mu kongera ubuhanga bwabo kandi ngo ibi byagiriye akamaro Africa muri rusange.

Perezida Kagame ageze ijambo rye ku bahanga muri Siyansi bateraniye mu Butaliyani
Perezida Kagame ageze ijambo rye ku bahanga muri Siyansi bateraniye mu Butaliyani

President Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko ibiranga ubushakashatsi bwa gihanga ari nabyo biri kuranga urugamba rwo kwibohoza ubukene Abanyarwanda batangiye, kandi rugikomeje mu nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Ibintu biranga ubushakashatsi bwa gihanga(scientific research)harimo  gutekereza no kureba kure, inyota yo kugera ku bisubizo bifatika kandi birambye, kutemera ikivuzwe cyose, kurwanya ibitekerezo bitanya abantu…ibi nibyo Abanyarwanda biyemeje gukurikiza mu rugendo rwabo rugana ku kwibohoza kuzuye kandi kurambye.”

Perezida Kagame yabwiye abanyacyubahiro n’intiti muri Siyansi cyane cyane ubugenge bari muri iyi nama ko u Rwanda rufata ubumenyi muri science nk’imwe mu nkingi zo guteza imbere ubukungu bukomatanyije kandi butanga ibisubizo birambye ku bibazo by’igihugu.

Muri iyi nama, President Kagame yavuze ko kubura k’ubufatanye n’ikwirakwizwa rw’ibikoresho mu bumenyi n’ubuhanga byatumye imihate y’abahanga bamwe muri Africa ipfa ubusa, ariko ko ICTP yakoze ibishoboka byose abahanga bagakomeza kunguka ubumenyi hagamijwe guteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Yashimiye gahunda iherutse gushyirwaho muri International Center for Theoretical Physics, ICTP yo gukoresha  Science mu guteza  imbere ibikorwa byo kurinda ibidukikije no kugera ku majyambere arambye cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyembere kuko ari nabyo byibasirwa no kwangirika kw’ibidukikije.

President Kagame yavuze ko nubwo ibibazo bishobora kuva ahantu hatandukanye ariko n’ibisubizo nabwo bishobora kuboneka abantu bafatanyije.

President Kagame mu nama ya ICTP  i Trieste mu Butaliyani
President Kagame mu nama ya ICTP i Trieste mu Butaliyani

Yibukije abagize inama mpuzamahanga y’abahanga muri Siyansi ku isi ko icyifuzo cy’abayishinze( Abdus Salam na Paolo Budinish) kigifite agaciro nk’uko byari bimeze mu myaka 50 ishize kandi ko ari nako bizakomeza mu yindi mwaka 50 iri imbere.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: 50 years of science for the future, yahuje intiti zikomeye ku Isi ndetse n’abafata ibyemezo bijyanye n’amajyambere no kubungabunga ibidukikije  ku Isi.

Ikigo ICTPcyashinzwe n’umuhanga witwa Abdus Salam mu mwaya wa 1964 ubu kikaba cyujuje imyaka 5o gishinzwe kandi gikora.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ikoranabuhanga rirakataje no mu rwanda kubera umuhate wa Nyakubahwa adahwema muguha abanyarwanda no horohereza aba bafite aho bahuriye nayo

  • Mu Rwanda umuntun abona ikiganiro cya BBC gute ukoresheje ikoranabuhanga?

  • erega guhira ahangayikiye abanyagihhugu be nibyo bigejeje ku ntambwe nziza igihugu kigezeho ubungubu , abanyarwanda niyo mpamvu tumukunda cyane, aho adushakira ikiza aturindira umutekano

  • Unbelievable!

Comments are closed.

en_USEnglish