Abanyarwanda ntitukiri abo gusigarizwa – Kagame
Udutera inkunga nawe aba afite aho yavanye;
Abadutera inkunga nabo ni ibiremwa nkatwe;
Hari ibyo baba baraharaniye bakabigeraho;
Natwe twabigeraho;
Aya ni amwe mu magambo yumvikanye mu mbwirwaruhame ya Perezida Kagame kuri uyu wa 09 Nzeri ubwo yagezaga ubutumwa yageneye abaturage b’i Gikomero mu karere ka Gasabo. Aya magambo atari mashya muyo Perezida Kagame avuga, agaragaza inyota n’ubushake bwo gukangurira abanyarwanda kurushaho gukora no guharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.
Uyu munsi Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko kuba ibihugu bimwe bibona ibyo bisagurira ibindi bitavuze ko ababituye ari abantu badasanzwe ahubwo ari abanyagihugu basanzwe ariko bafunguye amaso bagakora bakihaza bakageza aho basagurira n’abandi bitewe n’inyungu babifitemo.
Paul Kagame yabwiye abaturage b’i Gikomero n’abanyarwanda muri rusange ko bakwiye gucika ku muco wo kurambiriza ku nkunga cyangwa kumva ko bazasagurirwa n’abatuye ibihugu by’amahanga.
Ati “ abadutera inkunga mu hari ibyo bashakaga kugeraho. Barakozera bagira ibyo bageraho babona n’ibyo gusagurira abandi kuko babigezeho mbere yacu.
mwakwifuza guhera mu buzima bwo gusagurirwa? Kandi ugusagurira abikora nta masezerano mufitanye, ikindi n’uko agusagurira agufitemo inyungu, iyo atakizikubonamo arakurekura ukagwa”.
Aya ni amwe mu magambo agamije gukomeza gukangurira abanyarwanda gukomeza kurushaho gukora cyane no kwiteza imbere ubwabo aho gukomeza gusindagizwa n’amahanga.
Ibihugu byinshi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Africa usanga ingengo y’imari yabyo icungira hejuru ya 1/2 cy’ingengo y’imari gikoresha mu mafaranga atangwa nk’inkunga n’inguzanyo itangwa n’ibigo bigenzurwa n’ibihugu biteye imbere.
U Rwanda ni kimwe mu bihugi byamaze igihe kinini cyane biri muri icyo kiciro, muri iki gihe rukaba ruri kwinjira mu mpinduka yo kugerageza kwibeshaho mu ngengo y’imari ya Leta aho hejuru ya 60 y’ingengo y’imari iva mu musaruro w’igihugu.
Ubu mu ngengo y’imari ya 2014/2015 biteganyijwe ko 52% by’ingengo y’imari ya Leta azava gusa mu misoro y’abasoreshwa mu gihugu nk’uko byatangajwe tariki 06 Nzeri ku munsi w’umusoreshwa.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Iyi mibare yingengo yimari muzayidusobanurire neza kuko bishoborakugibwaho impaka bitewe nabasesengura ubukungu bwu Rwanda.Kuva kuri 60% ukagerakuri 48% byinkunga iturukahanze mumwaka umwe ntibisobanutse.Kerekaniba muri rusange ingengo yimarai yaragabanutse ariko ndumvahubwo yariyongereye.
Marketing politique ni nziza ariko gukabya ni bibi kandi ubukungu budasaranganyijwe ntacyo buba buvuze kuri rubanda nyamwinshi
Muzehe wacu oyeeee!!Aho wavanye u Rwanda turahazirikana, aho utugejeje turahabona kdi ntidushidikanya ko utwerekeza muru paradizo!!!
Mukomereze aho mubyeyi wacu, imvugo niyo ngiro.
muzehe wacu turamukundape!
Yes!just go ahead!success is threre,at the horizon but we hope we’ll reach it! we just need to be awake and go forward!Bingo!
Comments are closed.