Digiqole ad

“Uwanyereje umutungo wa Leta akwiye guhanwa aho guhindurirwa imirimo” – Kagame

Kigali –Kuri uyu wa 12 Nzeri, mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka wa 2013/2014 yagezweho no kwakira iy’umwaka wa 2014/2015 wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul KAGAME yashimiye ibyagezweho ariko yibutsa cyane ko hari intambwe nini itaraterwa. Yaboneyeho kunenga abayobozi banyereza imitungo ya Leta ndetse ko n’abanyereza imitungo bazajya bakurikiranwa bagahanwa ndetse bakagarura n’ibyo banyereje aho guhindurirwa imirimo.

Perezida Kagame na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu hamwe n'abayobozi b'uturere tune rwa mbere twesheje ku manota meza imihigo ya 2013 2014
Perezida Kagame na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’abayobozi b’uturere tune rwa mbere twesheje ku manota meza imihigo ya 2013 2014

Mu mihigo y’umwaka wa 2013/14 ibipimo by’uko uturere twesheje imihigo twari twasinye na Perezida wa Repubulika tariki 13 Nzeli 2013, byashyize Akarere ka Kicukiro ku mwanya wa mbere n’amanota 76,1%, gakurikirwa n’Akarere ka Ngoma n’amanota 75,8%, n’Akarere ka Ngororero n’aka Huye twaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 75,7%, ndetse uturere twa Gasabo (28), Rwamagana na Gatsibo (30) yabaye iya nyuma n’amanota 70,7%.

Muri rusange uturere twose twesheje imihigo ku gipimo cya 75,7%, naho za Minisiteri zesa imihigo ku gipimo cya 66,5%; mu nkingi y’ubukungu yeshejwe ku gipimo cya 64,9%, imiyoborere myiza 68,4% naho mu mibereho myiza imihigo yeswa ku kigereranyo cya 64,6% ku rwego rwa za Minisiteri.

Nyuma yo kugezwaho uko imihigo yeshejwe, ndetse n’ibiteganyijwe muri uyu mwaka twatangiye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uburyo uturere twose twitwaye, ndetse anashimira Abanyarwanda bose ko bakomeje kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo amanota uturere twabonye ashimishije byashobokaga ko aba menshi kurushaho iyo habaho imikorere yo kugaragaza neza ibyakozwe n’ibitarakozwe.

Ati: “Ibi bishingira ku myumvire, ku buryo dufatanya mu nzego z’ubuyobozi n’uko ubuyobozi bukorana kandi bugakorera abaturage. Bikozwe umusaruro wakwiyongera tugakomeza gutera imbere.”

Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko uturere dukunze kuza mu myanya y’imbere harimo aka Kicukiro ariko anenga cyane uturere twabaye utwa nyuma kuko dukunze kuza mu myanya ya nyuma kenshi ndetse asaba ko hasuzumwa ikibazo utwo turere dufite kigakosorwa.

Ati “Hagomba kuba hari ikibazo uhora aza inyuma agomba gusuzuma akareba ikibitera. Mubyo tweretswe hari amazina ahora aza inyuma iteka, amazina yaje inyuma nk’atatu bahisemo gutura aho ngaho? Hagomba kuba hari ikibazo gikwiye gusumwa tukareba uko twabafasha.”

By’umwihariko Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyo kwesa imihogo muri utwo turere nta ruhare abaturage babifitemo kuko iyo abaturage bafite ubayobora neza bitabira gahunda zose, ahubwo ngo ikibazo gikwiye gushakirwa ku buyobozi bw’utwo turere cyangwa niba biterwa n’imiterere yatwo.

Ati “Ntabwo ari uguhindura umwanya gusa, buriya biba bivuze ko n’ubuzima bw’abaturage buhinduka, iyo gahora ari umwanya uhera ni ukuvuga ko n’imihindurire y’ubuzima bw’abanyarwanda bari hariya hari uko bugenda buhoro bitari ngombwa. Ndifuza ko bigomba guhinduka. Bivuze guhindura icyo aricyo cyose niyo byaba guhindura abayobozi, niba ari imikorere,…Hari ikigomba guhinduka kugira ngo ibintu bigende neza.”

Asa n’ukomoza ku mihigo y’uyu mwaka turimo, Perezida yavuze ko hari ibintu bikwiye guhinduka birimo imikoranire y’inzego hagati yazo ndetse n’abaturage, gushyira mu bikorwa ibiba bigomba gukorwa hatarindiriwe ko asura abaturage ngo abe ariwe ukemura ibibazo.

Aha yanenze abayobozi mu nzego zose badakemurira ibibazo ku gihe , n’abadashyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ugasanga abaturage bahora bisiragira mu nkiko no mu buyobozi.

Perezida Kagame kandi yasabye ko hanatezwa imbere umuco wo kubazwa ibyo umuntu akora, n’ubwo ngo bigenda bitera intambwe nziza ngo bikwiye kurushaho.

Aha niho yashingiye anenga abayobozi yise ko batukisha ubuyobozi bwose bakoresha ibyo bashaka uburyo baba bahawe bwo gukoreshwa mu nyungu z’abaturage.

Ati “Ibintu by’umutungo rusange bitwarwa n’abantu ku giti cyabo nabyo bishobotse bikwiye gucika burundu cyangwa bikagabanuka cyane.”

Ashima intambwe u Rwanda rwarateye mu kurwanya ibyo kunyereza imitungo rusange no kuyikoresha nabi mu nyungu z’abayobozi, yongeyeho ko bidakwiye  gutuma Abanyarwanda birara kuko hari ibindi bihugu bibarusha.

Agira ati “Ntidukwiye kwibeshya ngo duhore twigereranya n’abameze nabi ngo tuvuge ko ubwo turi imbere yabo twarekera aho.  U Rwanda rufite imiterere yarwo itandukanye n’ahandi.  

Erega ahandi baba bafite n’ibyo banyereza bakagira n’ibisaguka ariko twebwe iyo buri muntu wese yakozemo anyereza nta gisagukira abaturage. Twebwe rero dufite umurimo ukomeye wo kubirwanya kuruta ahandi. Ahandi bafite ibyinshi bashobora gukoresha uko bashatse ndetse bakishimira n’uwo muco twebwe ntabwo byatubera amahire.”

Kuri iki kibazo cyo kunyereza imitungo kandi, Perezida yongeye gusaba ko inzego z’ubutabera zirushaho kongererwa ubushobozi kugira ngo zibashe gukora akazi neza kandi zishobore gukurikirana no kumenya ukuri kw’abanyereza ibya rubanda.

Agira ati “Ababa baranyereje umutungo w’abanyarwanda ntabwo bakwiriye guhindurirwa akazi gusa, bakwiye gukirikiranwa bakabibazwa ndetse bakabigarura, bakabisubiza aho babivanye.”

Ubusanzwe amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe hari igihe asabira umuyobozi wagaragayeho amakosa guhindurirwa imirimo bitewe n’uburemere bw’ikosa bakoze, n’ubwo ubusanzwe abanyereje imitungo bo bashyikirizwa ubutabera.

Imihigo mishya y’umwaka 2014/15 iteganya gufungura za ambasade nshya mu rwego rwo kwagura ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga, kongera ubuso bw’ubutaka bwuhirwa n’umubare w’abaturage bakoresha ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure, kugeza amashanyarazi n’amazi ku baturage, kwagura ibikorwa remezo, n’ibindi bizatwara amafaranga y’u Rwanda 199, 300 000 000.

Uko uturere twakurikiranye:

1.Kicukiro
2. Ngoma
3. Huye na Ngororero (ziranganya amanota)
5. Kirehe
6. Kayonza
7. Gisagara
Nyanza
9. Nyagatare na Nyaruguru (ziranganya amanota)
11. Karongi
12. Rusizi
13. Bugesera
14. Gicumbi
15. Gakenke
16. Kamonyi
17. Nyamasheke
18. Rutsiro
19. Nyarugenge
20. Burera
21. Nyamagabe
22. Nyabihu
23. Muhanga
24. Ruhango
25. Rulindo na  Rubavu (ziranganya amanota)
27. Musanze
28. Gasabo
29. Rwamagana
30. Gatsibo
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mu Rwanda harabafitu burenganzira bwo kunyereza abatabufite niyo bavanyemo 100 babata kumunigo.Bamwe igihe nikigera bagatangazimitungo yabo abanyarwanda muzumirwa.

    • Kuki Rubavu ihora iza mu turere twanyuma? Maire aziobanure imbere ya Nyakubahwa Perezida wARepubulika Turabakunda Mubyeyi w’u Rwanda

  • Nyarugenge niyisure. None se ko imihigo yabo arukwinjiza imisoro aho kugirango bagaragaze icyo bazasigira abaturage mumihigo yaburi mwaka! Usanga ngo barwanira amanota y’imihigo aho buri wese atinya guhiga ibizatwara amafranga ngo ejo bitamunanira bakamwambura umwanya yagiraga. Nibisubireho bigane Kicukiro aho usanga muminsi ishize yari icyaro none ahantu hose hari ibikorwaremezo.Kandi bo ntibatinya no guhiga ibiteganyijwe kugerwaho.Erega iyo ntakerekezo ufite ntabwo Leta yashora amafranga aho utayeretse! Nibura mujye muhiga no gukora 50m z’umuhanda w’amabuye aho guhiga ngo kwigisha gusoma no kwandika, umutekano, kwinjiza imisoro, isuku, kwigisha imiryango guhiga,gukangurira abantu gusubiza abana mumashuri,… mbega ibintu bidafatatika, ugakubitaho ngo nawe urahize kandi ngo ukumva uzarusha amanota uwahize ko azubaka amashuri, ibitaro, imihanda, akubaka amasoko ya kijyambere, nibindi uzava aho ngaho abaturage bagasigara babikwibukiraho.

  • wapi kamitatu we aho hari kera,impano twahawe H.E. atarabahagurukira, last time yabibukije ko ntawe uri hejuru y’amategeko none abibukije ko iyo bakozemo nta gisigara.burya si buno .
    kandi ntibazongera gupfa kutwurirana indege batabigaruye. ahubwo wowe tanga umusanzu wawe hakiri kare utunga agatoki ubundi wicecekere (gusa ugomba kumenya uwo ubwira ejo utazajya kurega mayor kwa executif w’umurenge ayobora.ngo wabonye anyereza) hejuru amarembo arafunguyeeeee. maze twiyubakire u rwanda.
    sink’aba bashora leta mu manza…..

    • Gusesagura udukeya dufitenabyo biri mubiterigihombo leta.Kera Impala zararirimbaga ngo twizirike umukanda

  • ibikorwa byiza by’abayobozi bacu turabishima kuko bikomeje kuduteza imbere mu majyambere. naho abashaka kwikubira ibyateganyirjwe rubanda bo bagombe babyishyure, dukomeze dufashe nyakubahwa Presient wa Republika muri gahunda zitandukanye zo kubaka igihugu

  • Ni byiza kabisa Uturere twabaye utwa mbere ni utwo gushimwa n’utwabaye utwa nyuma ni utwo kugawa. Ese muri iyo mihigo bibutse kwihutisha ikorwa ry’umuhanda wa kabulimbo uva Ngoma-Rwabusoro-Gasoro-Nyanza ? Ni ukuri na wo urakenewe cyane kuko hari byinshi wahindura mu buzima bw’abanyarwanda.

  • Murakoze kutugezaho amakuru meza , ariko mubishoboye kimwe n’undi uwo ari we wese. Muduhe Urutonde rw’uko bakurikiranye urugero nka Gicumbi ni iya kangahe? Gatsibo uriya mwanya irawukwiye rwose!!!!

  • Congratulation ku karere kacu ka Rusizi,ntabona atari bibi cyane nkwirikije indi myaka

  • Congrats Ngororero!!! Ndabona Mayor Gedeon afashe igikombe nk’umupira wa Handball.

  • Ariko nkubu Gasabo bosr bakweguye koko??? Nugukura nki isabune koko biremejwe?? Njye ndibo naba umugabo nkava mu ngamba hakiri karr peee nka ndizeye ntacyo amaze peee none se bagarure nyinawagaga ko ariwe wiberaga uwa 1?? Luwiza yakora ryari yiba imitungo yi imfubyi anadutera imivumo kubera amarira ya rescapes?? Munara wirorwa mu maso ko no mu birombe yakora ryari?? Birukane bose nyobozi na njyanama ya ruferedi ubeshya wananiwe

  • gasabo gasabo gasabo iteye ……………………………………kwibaza ko bo bahora bagumishwaho se aha ni hubahirizwe iryo jabo rya Nyakubahwa abanyagasabo ko bagumaho kandi bakora ayo makosa yavuzwe c est honteux

  • Ati “Hagomba kuba hari ikibazo uhora aza inyuma agomba gusuzuma akareba ikibitera. Mubyo tweretswe hari amazina ahora aza inyuma iteka, amazina yaje inyuma nk’atatu bahisemo gutura aho ngaho? Hagomba kuba hari ikibazo gikwiye gusumwa tukareba uko twabafasha.”

    By’umwihariko Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyo kwesa imihogo muri utwo turere nta ruhare abaturage babifitemo kuko iyo abaturage bafite ubayobora neza bitabira gahunda zose, ahubwo ngo ikibazo gikwiye gushakirwa ku buyobozi bw’utwo turere cyangwa niba biterwa n’imiterere yatwo.

    Ati “Ntabwo ari uguhindura umwanya gusa, buriya biba bivuze ko n’ubuzima bw’abaturage buhinduka, iyo gahora ari umwanya uhera ni ukuvuga ko n’imihindurire y’ubuzima bw’abanyarwanda bari hariya hari uko bugenda buhoro bitari ngombwa. Ndifuza ko bigomba guhinduka. Bivuze guhindura icyo aricyo cyose niyo byaba guhindura abayobozi, niba ari imikorere,…Hari ikigomba guhinduka kugira ngo ibintu bigende neza.”yego abayobozi ba karere ka rwamagana birikunwe nabo nkuko birukanye abandi nibyo biberamo kwirirwa bashaka abakozi birukana ngaho nabo bibahaeye umusaruro rwose byumvikane neza ntabwo abaturage ntakibazo bafite ikibazo ni abayozi babayobora

  • Nyakubahwa uracyafasha abo bantu ngo bave inyuma imyaka n imyaka ko twemera ko uafata ibyemezo aba gasabo uracyababemberezamo iki kweri?? Bikugendesha mwendo wa pole bavaneho ubwo ntibashoboye…ubonye imyaka ishize bihora gutyo……..imvugo nibe ingiro

  • abahora mu banyuma buri munsi babibazwe kandi babishakire igisubizo, njye reka nigarukire kukantu yavuze ko kunyereza umutungo, nunge murya President nti uwa nyereje umutungo wa rubanda agafatwa ajye ahanwa ariko cyane cyane hakoresha uuko bishoboka kose agaraze ibyo yatwaye byose , inzira zose byanyuramo

  • nizereko President yababiye kandi bumvise, umutungo wa rubanda si umupira abana birirwa batera , mugani wa President ntacyo dufite cyo gutagaguza cg kunyereza , twasigarana iki? inama za President ndazikunda cyane

  • nkunda cyane Inama za president w’igihugu , nkunda ukuntu ava mubyapolitike gato akabwiza abantu ukuri , bakicara bagacoco ibibazo, akabahanura, abarya imitung ya rubanda bararye bari menge rero.

  • Congratulation to Ngororero staff especially to our Nyobozi we appreciate your teem work, the third Place we have gained we will not loose it and it’s a good opportunity to work very hard in order to win the thirst place.MPARIRWA KURUSHA ZA NGORORERO:’GUKORA NI KARE”INTAMBWE IDASUBIRA INYUMA.

Comments are closed.

en_USEnglish