Digiqole ad

Ibyo Perezida Kagame yabwiye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nzeri i New York muri America hateranye Inama ya 69 y’Umuryango w’Abibumbye, abayobozi batandukanye b’ibihugu bahawe umwanya kuvuga ku bitandukanye kuri politiki y’isi n’imiyoborere, ndetse nyuma habaho ikiganiro cyayobowe na Perezida Obama wa USA kibanze ku iterabwoba ku isi

Perezida Kagame imbere y'inteko y'umuryango w'Abibumbye kuri uyu wa 24 Nzeri. 10
Perezida Paul Kagame imbere y’inteko y’umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 24 Nzeri. 10

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje kuri iyi nama yatangiye avuga ko abatuye isi bari mu gihe cyo gutera imbere, ko ubufatanye mu gushyiraho no guharanira kugera ku ntego z’ikinyagihumbi ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye mpuzamahanga.

Perezida Kagame ati “Mu gihe turi kugerageza kubaka amahoro n’imibereho myiza muri Africa, intambara ziri ahandi ku isi ziratureba, umuhate wo kuzirangiza usa n’utanga umusaruro mucye, ndetse hamwe na hamwe hari aho utuma ibintu bimera nabi kurushaho.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu bibiri by’abanyagihugu imigirire y’umuryango mpuzamahanga idaha agaciro kandi ibyo bintu bifite uruhare runini mu nzira yo kubaka amahoro ku Isi.

Ibyo ngo ni; umutekano ku baturage ndetse n’igihugu nk’urwego rufite ibikiranga n’agaciro.

Ati “Iyo umutekano uhungabanye ingaruka ku bantu ziba mbi bikabije, ababiteye babyungukiramo abaturage bagahangayika, bagata ikizere mu nzego za Leta.”

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo amahoro arambye agerweho habaho kubaka imiyoborere ihamye na politi bikwiriye kandi ko nta nzira ya bugufi bigira ahubwo bifata umwanya kubyubaka.

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo ibi bigerweho hakwiye kubaho kubaha uko igihugu cyahisemo kubikora ndetse n’ubufatanye mpuzamahanga mu kubakira hamwe.

Ati “Mu bihugu byaranzwe n’amahoro gusa, amagambo nk’aya yumvikana nk’ayo kwikubira, ariko sibyo kuko hano ubuzima bw’abantu nibwo buba bugeramiwe.”

Ku bijyanye no kubaha igihugu, ibi ngo ni ingenzi kuko kubaho kw’abantu batandukanye ku isi kugomba guturuka kuri politiki zigendanye n’imibereho y’igihugu.

Ati “Nubwo abantu baba batandukanye mu gihugu ariko ubwenegihugu bubahuza ni umurunga uduhuza. Ibibazo ibihugu byahuye nabyo kubera ikitwa ‘Nationalism’ byateye impungenge ku kitwa gukunda igihugu n’ibihuza abagituye.”

Avuga ariko ko ibigaragara ubu ku isi ari uko ibyo kubaha igihugu n’ibihuza abagituye bidakomeye ahubwo amoko, uturere n’imyemerere byaje hejuru y’imiyoborere na politiki bituma ibihugu byangirika.

Imigirire y’umuryango mpuzamahanga ikwiye guha imbaraga imiyoborere y’ibihugu na sosiyete civile mu guha imbaraga ubumwe bw’igihugu nk’uko Perezida Kagame abisobanura.

Ati “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu kubaka inzego zibazwa ibyo zikora no kongera kwisubiza agaciro nk’igihugu, ibi byatumye abanyarwanda ubu ari bamwe mu baturage b’isi bafite ikizere kandi bafungutse ku gukunda gihugu cyabo.

Kuri twe umutekano n’amahoro si ibitekerezo ni ukuri kugaragara kandi kuri ku mitima y’abaturage.”

Perezida Kagame avuga ko mu Rwanda ubu inzego ziri kubakwa kugirango zikomere, ibi ngo nibigerwaho ubukene buzakomeza kuranduka kurushaho, u Rwanda rugire iterambere rirambye.

Kuri Perezida Kagame umusanzu w’u Rwanda ku muryango mpuzamahanga si uguhangana n’ibibazo by’intambara ahubwo ni ukwirinda ko byabaho no kufasha kurangiza ibyo bibazo.

Ati “Nidushyira imbaraga mu kurinda abaturage no kububakamo ubumwe mu kwikemurira ibibazo, byose bizagerwaho”.

Avuga ku iterabwoba Perezida Kagame yagize ati “ Iterabwoba ntabwo riterwa n’idini, ubwoko cyangwa se ubukene ahubwo politiki mbi. Kugirango habeho gukomera ku gihugu aho kuba abahezanguni, urubyiruko rugomba kumva ko rufite umwanya mu gihugu cyabo.”

Perezida Kagame avuga ko u Rwnada rugihura n’ibibazo by’iterabwoba bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Twakoresheje imbaraga aho byari ngombwa, ariko cyane cyane, twakomeje kwiyemeza ubufatanye n’imiyoborere ifite icyo ibazwa.”

Mu nama yibanze ku iterabwoba ku Isi yari iyobowe na Perezida Obama
Mu nama yibanze ku iterabwoba ku Isi yari iyobowe na Perezida Obama

 

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Nishimira H.E Paul Kagame, amagambo ye ajya anyubaka akampa ikizere no gutuma nkora cyane kugira ngo nihe agaciro, rero Imana ijye imuha umugisha no kuramba, n’ubwenge. Kuba ahagarara imbere y’amahanga byonyine Uwiteka ashimwe

    • YOU ARE OUR PRIDE WHO WILL BE ALWAYS REMEMBERED ETERNALLY FOR THE POSITIVE FOUNDATION YOU ARE MAKING FOR OUR BELOVED MOTHERLAND (Rwanda), AFRICA AND THE WORLD.

      GOD BLESS YOU FOREVER.

  • Mzee wacu turagukunda cyane kandi turagusengera kuko uvugisha ukuri kandi ukunda abaturagecyane. Bazaze bigire ku Rwanda kandi abanyarwanda twaratinyutse.

  • Jyewe mbona muzehe wacu yayobora n’isi yose kuko arashoboye pe!,Imana ikomeze imuhe ubwenge nk’ubwa Salon maze akomeze agirirwe icyizere n’amahanga yose

  • our president PAUL KAGAME NDABONA AZATUGEZA HEZA CYANE KUBIJYANYE NA GOOD GOVERNANCE,WE REALLY APPRECIATE HIM
    ,GO A HEAD OUR PRESIDENT

  • Muzee uri ingabire twagabiwe na Nyagasani ukunda mahoro urakayahorana

  • kugira umuyobozi mwiza wikitegererezo nkuyu byakabereye isi yose urugero , nukuri njye nya mbona Kgame ni isi muri rusange yayibora urebye uburyo yashije gusubiza igihugu nku Rwanda urebye aho cyari kigeze kigana ahabi ubu kikaba ari “UN PETIT PARADIS” isi yose yishimira kubamo no gukoreramo ibikorwa

  • Ohhhhh my God erega Imana itanga igisubizo ahar’ikibazo njye ndimuto pe
    kuko intambara yabaye ndimuto ark
    Banyarwanda banyarwandakazi
    Imana iyo itaduha Umuyobozi nka
    H-E Pk nukuri ntajambo twari bugire pe
    Nyagasani amurinde ibigarasha

  • Rega aho isi igeze ntakibazo kikiba icy’igihugu kimwe gusa, kandi ubona ikibazo cy’iterabwoba kimaze kuba ikibazo cy’isi yose

  • gusa uwiteka akuturindire

  • YOU ARE OUR PRIDE WHO WILL BE ALWAYS REMEMBERED ETERNALLY FOR THE POSITIVE FOUNDATION YOU ARE MAKING FOR OUR BELOVED MOTHERLAND (Rwanda), AFRICA AND THE WORLD.

    GOD BLESS YOU FOREVER.

    • thx our HE

Comments are closed.

en_USEnglish