Digiqole ad

Bwa mbere muri Africa, i Kigali hateraniye inama ya 'WEDF'

16 Nzeri 2014 – Inama Mpuzamahanga ku iterambere ry’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze “World Export Development Forum” itegurwa na International Trade Centre (ITC) bwa mbere yateraniye ku mugabane wa Africa, ibera i Kigali mu Rwanda ifite insanganyamatsiko yo guhanga imirimo biciye mu bucuruzi bwo mu mishinga mito n’iciriritse y’ubucuruzi.

Abashyitsi bakuru baje gutangiza iyi nama
Abashyitsi bakuru baje gutangiza iyi nama

Iyi nama yatangijwe na Gonzalez Arancha umuyobozi wa  International Trade Centre (ITC) itegura iyi nama ku bufatanye na United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD) yari ihagarariwe na Lamin Manneh uyobora UNDP mu Rwanda ndetse itangizwa by’umwihariko n’umushyitsi mukuru Perezida Paul Kagame.

 Afungura ku mugaragaro iyi nama Perezida Paul Kagame yatangaje ko zimwe mu mbogamizi zituma ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bukomeza gucumbagira ari ubumenyi bukiri hasi bwo guhangana ku masoko bw’abakora ubu bucuruzi bityo bikaba bikwiye ko bongererwa ubumenyi kuko ubukungu bwa mbere ari mu mutwe atari ibigaragara cyangwa ibiri mu butaka.

Iyi ni inama yakoranyije inzobere zigera kuri 500 mu bijyanye n’ishyirwaho za politiki z’ubukungu, abakora business bakomeye, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, n’ibigo mpuzamahanga by’imari ku Isi ngo baganire ku byagezweho mu bucuruzi n’ingamba nshya zo kubuteza imbere ku isi hibandwa ku mishinga iciriritse.

Kutigirira icyizere, imyemerere yo gutsimbarara ku mateka yaranze umugabane w’Afurika ni bimwe mu bituma mu ruhando rw’ubucuruzi mpuzamahanga ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bitabasha guhangana n’ibihugu byateye imbere nk’uko byatangajwe na Perezida Kagame.

Yakomeje avuga ko bikwiye kwita ku kubaka uburyo bwo guhangana ku masoko mpuzamahanga y’ubucuruzi hubakwa ishoramari rishinze imizi kandi rishingiye ku bantu bafite ubumenyi bwo gutanga umusaruro w’ibyo bakora.

Perezida Kagame avuga ko hakwiye gutangwa ubumenyi bwo guhangana ku masoko bufite ireme, gutanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru, guhagurukira gushyira hamwe, guhanga udushya bishingiye ku muco no kwihangira imirimo.

Yaboneyeho no kuvuga ko gushyira hamwe kw’ibihugu by’umwihariko ibyo mu karere ka Africa y’Uburasirazuba byanatangiye iyi nzira bizatuma amasoko yabyo arushaho kwaguka ku ruhando mpuzamahanga.

Kuri Perezida Kagame guhangana ku masoko mpuzamahanga nko muri Africa y’iburasirazuba bikwiye gufatwa nk’amahirwe aho kumva ko ari ikibazo ku bacuruzi.

Inama ziheruka za WEDF   zateraniye i Jakarta muri Indonesia (2012), Istanbul muri Turukiya (2011) na Chongqin mu Bushinwa (2010).

World Export Development Forum (WEDF) ni inama itegurwa na ITC ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi (World Trade Organisation) na United Nations Conference on Trade and Development (UNCTAD).

Ku myumvire yo kwitinya bikomeje kuranga Afanyafurika umuyobozi w’ihuriro ry’abakora ubuhinzi mwimerere; Sylvere Mudenderi yavuze ko igihe isi igezemo nta muntu ukwiye kwitinya kuko hari inzitizi nyinshi u Rwanda rwarenze.

Yagize ati “Burya ibanga ni ugukora ikintu gifite umwimerere kikanagira ireme, ubundi icyo wakoze kiricuruza nk’uko byagiye bigaragara mu bikorwa bimwe na bimwe Abanyarwanda dukora ugasanga bigeze ku rwego mpuzamahanga byo ubwabyo byicuruza

Inzobere mu bukungu zihagarariye ibihugu 50 biteye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere zateraniye muri iyi nama
Inzobere mu bukungu zihagarariye ibihugu 50 biteye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere zateraniye muri iyi nama
Gonzalez Arancha umuyobozi wa International Trade Centre (ITC) itegura iyi nama ku Isi avuga ijambo ritangiza iyi nama
Gonzalez Arancha umuyobozi wa International Trade Centre (ITC) itegura iyi nama ku Isi avuga ijambo ritangiza iyi nama

 

Africa umugabane ufite abakene benshi ariko utanga icyizere cy’iterambere

Ibi byatangajwe na madamu Arancha Gonzarez; umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (ITC), aho yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi adafitwe n’undi mugabane uwo ariwo wose mu gutera imbere.

Yagize ati “Afurika ni ipfundo ry’iterambere isi irimo, niwo mugabane ugaragaramo ubukungu budasanzwe ,  ni umugabane uri kwihuta mu ikoranabuhanga; mu guhanga udushya; ufite ubukerarugendo , ugaragaramo kwihuta mu kugabanya umubare w’abakene bigaragarira mu kuzamuka kudasanzwe k’ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara.

Mme Arancha ukomoka muri Espagne avuga ko umugabane wa Africa wagaragaje ubushake mu korohereza ishoramari mu bihugu byawo, aho yatanze urugero rw’u Rwanda.

Perezida Kagame niwe kumugaragaro watangije ibikorwa by'iyi nama y'iminsi ibiri ibereye bwa mbere muri Africa
Perezida Kagame niwe kumugaragaro watangije ibikorwa by’iyi nama y’iminsi ibiri ibereye bwa mbere muri Africa
Aragira ibyo asigarana mu bivuzwe na na Perezida Kagame
Aragira ibyo asigarana mu bivuzwe na na Perezida Kagame
Inzebere mu bukungu zo mu bihugu bitandukanye zitabiriye iyi nama
Inzebere mu bukungu zo mu bihugu bitandukanye zitabiriye iyi nama
inzobere zigera kuri 400 mu bijyanye n’ishyirwaho za politiki z’ubukungu, abakora business bakomeye, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, n’ibigo mpuzamahanga by’imari ku Isi bateraniye i Kigali
inzobere zigera kuri 400 mu bijyanye n’ishyirwaho za politiki z’ubukungu, abakora business bakomeye, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, n’ibigo mpuzamahanga by’imari ku Isi bateraniye i Kigali
Aranca Gonzalez, Paul Kagame n'umufasha wa Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia bari abashyitsi bakuru
Aranca Gonzalez, Paul Kagame n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bari abashyitsi bakuru
Ifoto ihuriwemo n'abayobozi b'ibigo n'imiryango itandukanye ku Isi batumiwe
Ifoto ihuriwemo n’abayobozi b’ibigo n’imiryango itandukanye ku Isi batumiwe
Nyuma yo gutangiza iyi nama, hahise hatangira ibiganiro kuri politi z'ubukungu, ubucuruzi n'ubuhahirane ku Isi
Nyuma yo gutangiza iyi nama, hahise hatangira ibiganiro kuri politi z’ubukungu, ubucuruzi n’ubuhahirane ku Isi

 

Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • It is an opportunity for RWANDA to receive this conference and this shows how Rwanda is remarkable allover the world!!!

  • Tuzatera imbere igihe cyose tuzaba tuyobowe na H.E Paul KAGAME kuko ni umugabo uzi kuyobora rwose. Ntabwo wamugereranya n’abandi ba Perezida bajya mu nama za Burayi muri Champs Elysee kumva amagambo yo kwishongora kwa Francois Hollande. Ubucuruzi H.E avuga koko ni mu mutwe. Nawe wasobanura gute ukuntu Europe ifite ibihugu 15 nabyo ubiteranyije bikaba bingana na RDC nyamara ikaba iyoboye isi mu bukungu?Ubuyobozi ni ikintu gikomeye ariko byose biterwa n’impamvu ebyeri nyamukuru:
    1. Kugira ubuyobozi bureba kure
    2. Kugira abaturage bareba kure kandi bakurikira gahunda zose z’iterambere
    Nifuza ko uzatuyobora mu 2017 yazakuba kabiri ibyo tumaze kugeraho tubikesha umuyobozi mwiza Imana yaduhaye ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul KAGAME. Nimukenyere mukomeze imihigo irakomeje.

  • erega nibindi buzaza u Rwanda ruri kugenda rugirirwa ikizere , ibi bikava kukiwigira u Rwanda rumaze kugeraho , ubufatanye bwacu nk’abanyarwanda byinshi tuzabigerho, maze isi igira u Rwanda nkishuri ryo kwigiramo byinshi

  • erega nta kiza Kagame atazatuzanira, ibi byose niwe , inama gukora cyane , imvugo ye ikaba ingiro , agize u Rwanda ubukombwe kuburyo ibintu bitarabera mubindi bihugu byitwa ko bikomeye muri afrika biteranira bwambere mu rwagasabo, komeza utsinda muyobozi udatenguha abagutoye

Comments are closed.

en_USEnglish