Ibyangombwa byose birahari kugira ngo twihute mu majyambere – Kagame
Gasabo – Mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Gikomero, kuri uyu wa 9 Nzeri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ibyangombwa byose bihari kugira ngo Abanyarwanda bihute mu nzira y’iterambere barimo.
U Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange hari aho bavuye hari n’aho bageze ariko hari n’aho bifuza kugera ari naho hakwiye guhabwa agaciro nk’uko byagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku baturage basaga ibihumbi 30 bo mu murenge wa Gikomero bari baje kumwakira.
Umutekano, ibikorwa remezo bifatika, ubuyobozi bwiza byose bikomeje kugirwamo uruhare n’Abanyarwanda ubwabo ni bimwe mu byo yagaragaje ko bishobora kuba imbarutso yo kugera ku iterambere rirambye mu buryo bwihuse.
Yagize ati “Mudutora kugira ngo tubakorere, tubagezeho umutekano ariwo musingi w’ubuzima bwiza n’amajyambere n’ubuzima bwiza. Abanyarwanda turacyari kure mu majyambere ariko ibyangombwa byose birimo n’uyu mutekano tubagezaho birahari kugira ngo twihute muri iyi nzira.”
Yakomeje avuga ko bike bimaze kugerwaho ari ikimenyenyetso cy’uko n’ibindi byifuzwa byagerwaho bigizwemo uruhare na buri wese.
Kuba mu gihe cyo hambere umurenge wa Gikomero wararanzwe no kutagira ibikorwaremezo nk’umuriro w’amashanyarazi n’amazi ariko ubu ukaba warabibonye, Perezida Kagame yasabye abaturage bo muri uyu murenge kubyaza umusaruro ibyo bikorwa bakarushaho kwiteza imbere.
Yanasabye buri Muturarwanda wese kwishyira mu mwanya w’undi mu bikorwa bigamije kumuteza imbere, avuga ko bikwiye ko Abanyarwanda bibumbira mu makoperative kugira ngo barusheho kuzamurana.
Yagize ati “Buri umwe akagira umutekano akamenya ko n’undi awukeneye, buri umwe akagira ibikorwa bimuteza imbere akamenya ko n’undi ari uko, buri wese akagira inyungu abona muri mugenzi we.”
Yaboneyeho no kubasaba gukomeza guharanira umuco wo kwigira bakumva ko u Rwanda rudakwiye guhora ruteze amaboko kandi bazi neza ko ak’imuhana kaza imvura ihise.
Abatuye mu murenge wa Gikomero bijeje Perezida wa Repubulika kutazatatira inama yabagiriye kandi ko inzira barimo ibaha ikizere cyo kuzabigeraho babifashijwemo n’ibyo bamaze kugeraho kubera ubuyobzi bwiza nk’uko byatangajwe na Gahima Celestin wavuze mu izina ryabo.
Gahima Celestin w’imyaka 60 yavuze ko gahunda zitandukanye zigamije kubageza ku buzima bwiza nka “Girinka Munyarwanda”, gahunda ‘Vision Umurenge Program’ ( VUP), uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze, kwisungana mu kwivuza “Mutuelle de santé” n’izindi zigamije kubajijura ari umusingi utagereranywa wo kwiteza imbere.
Yaboneyeho n’umwanya asaba Perezida wa Repubulika n’abashinga amategeko bari aha, ati “Ibi byiza tumaze kugeraho kubera mwe turifuza ko bizakomeza, ejo bundi muri 2017 badepite muri aha mugena amategeko namwe Nyakubahwa turifuza ko muzakomeza kuturangaza imbere muri ibi byiza.”
Ibibazo bimwe byabajijwe bikemurirwa aha
Uwineza Josiane utuye mu murenge wa Kimihurura wari ufite ikibazo amaranye imyaka itanu cy’ubutaka yasigiwe n’ababyeyi be bwatanzwe mu rwego rwo gutuza abantu 19 batandukanye, yijejwe kuzahabwa ingurane z’abantu batandatu bari batarazitanga.
Kimwe n’abandi bari bafite ibibazo Perezida wa Repubulika yasabye inzego z’ibanze kubikurikirana kandi bakakemura bwangu byose uko abaturage babimugejejeho.
Photos/M NIYONKURU/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
Paul Kagame ni Umuyobozi mwiza rwose
Wigezubona perezida banyarwanda bavugako arimubi akirikubutegetsi kuva repubulika yabaho?
dufite ubuyobozi bwiza ahasigaye ni ahacu abaturage mugukora cyane maze tukiteza imbere ndetse n’igihugu cyacu kigakomeza kujya imbere mu bintu byinshi bitandukanye.
ya team y’abatekinikanyi iri kugenda itsindwa ubundi igasezerwa burundu ikarandurwa n’imizi yayo yose,kuko nabonye nta muturage wahejwe mukuza kubaza akarenganurwa;usibye uwo gitifu usigaranye ibisigisigi wari urimo yiha 2 weeks kugira ngo ashyire umwanzuro mu bikorwa.
Ko mbere mwadutoje kuvuga iterambere, bihindutse amajyambere gute? Nizere ko ejobundi mutazongera amahoro nubumwe.Doreko zari ingingo za MRND mwokagirimana mwe.
Comments are closed.