Digiqole ad

“Umucamanza akwiye kurangwa n’ubunyangamugayo” – Kagame

Kigali – Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza mu Rwanda, inzego z’ubucamanza zagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho hakiri abacamanza badakurikizi amahame y’umwuga wabo ndetse Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yabwiye abacamanza ko mu bya mbere bigomba kubaranga harimo ubunyangamugayo nk’uko yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nzeri 2014 mu Nteko Nshingamategeko ku Kimihurura.

Perezida Kagame atangiza umwaka w'ubucamanza kuri uyu wa gatanu Nzeri 2014
Perezida Kagame atangiza umwaka w’ubucamanza kuri uyu wa gatanu Nzeri 2014

Uyu munsi wo gutangiza umwaka w’ubucamanza mu Rwanda wahuriranye n’iy’imyaka 10 ishize habaye ivugurura mu nzego z’ubucamanza n’ubugenzacyaha.

Muri uyu muhango, Fidele Bazihana yahawe izina ry’icyubahiro rya Perezida w’Urukiko rw’ibanze kuko ariyo ntera yari agezeho, akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ashimirwa kuba yarakoze umurimo we neza mu gihe cy’imyaka 41 ishize.

Prof Sam Rugege Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nk’umuyobozi w’ikirenga w’ubutabera bw’u Rwanda yavuze ko akazi kanini kakozwe mu myaka ishize ari ako guhangana n’imanza z’ibirarane, kunoza icibwa ry’imanza, no kubahiriza amahame y’ubucamanza.

Mu byagezweho nyuma y’ivugururwa ry’ubutabera mu 2004 kugeza ubu muri 2014, hari uko dosiye y’ikirego yamaraga imyaka itatu ngo ubu nibura imara amezi ane kuva igejejwe mu rukiko kugera urubanza rumaze gucibwa.

Imanza z’ibiranane zikaba zarihutishijwe gucibwa mu nkiko zose aho muri 2010 zari 10 375 mu Rukiko Rukuru, zigera kuri 2028 mu mwaka wa 2014, mu Nkiko z’Ibanze imanza z’ibirarane zari 12 964 mu 2010 ariko ubu hasigaye 3 280, imanza mu Nkiko z’Ubucuruzi zisigaye ari 395, mu Rukiko rw’Ikirenga ku manza 2 498 zari zihari mu 2010 ubu hasigaye 219 muri uyu mwaka wa 2014.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragarije Perezida wa Repubulika ko inzego z’ubutabera zifashe neza mu Rwanda nk’uko na raporo ku rwego mpuzamahanga zisoka ziha u Rwanda umwanya mwiza.

Raporo y’Umuryango Transparency Rwanda iheruka ivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwizewe ku gipimo cya 79%, naho iy’Ikigo cy’Imiyoborere (RGB) ikavuga ko ubutabera mu Rwanda bwizewe ku gipimo cya 74%.

Raporo yakozwe World Forum mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 144, ubutabera bw’u Rwanda bufite umwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bukaba ubwa gatatu muri Afurika. Ndetse bukaba n’ubwa 16 ku isi mu kumenya gukemura impaka.

Akazi gakomeye kakozwe n’abakozi badahoraho inkiko zifashisha mu guca imanza nkuko Prof Rugege yabisobanuye, avuga ko urwego rw’Abunzi rukemura ibibazo byinsi bigatuma umubare w’ibirego bijyanwa mu nkiko ugabanuka, ndetse hari n’abo bita ‘Mage’, bafasha abaturage mu turere gukemura ibibazo mu nzira z’amategeko.

Nta byera ngo de, nk’uko byatangajwe na Prof Rugege, ngo hari abacamanza batubahirza amahame ajyanye n’umwuga bakarya ruswa, abandi bakarangwa n’imyitwarire idahwitse.

Prof Rugege yavuze ko mu gihe cy’ivugura gishize hirukanywe abacamanza 26 bahamwe n’icyaha cyo kurya ruswa, 14 birukanywe kubera imyitwarire idahwitse n’abandi 17 bafatiwe ibihano by’akazi.

Yongeyeho ati “Igenzura ryagaragaje ko n’imicire y’imanza atari mahwi! Yongeyeho ati ‘Nubwo bishimije ibyo twagezeho, ntituragera aho twifuza kugera.”

Perezida Paul Kagame we yagarutse ku kamaro k’ubutabera mu iterambere avuga ko ubutabera ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu iterambere ry’igihugu kigendera ku mategeko.

Ati “Ubucamanza ni ingenzi mu kubaka igihugu buri wese yumva ko afite uburenganzira, ntawasumba amategeko.”

Iyi ngo ni yo mpamvu Leta yashize imbaraga mu kubaka ubutabera bugendera ku mategeko kandi bufitiwe icyizere.

Avuga imyaka 10 (2004 – 2014) ari igihe gihagije ngo harebwe ibyagezweho, nk’uko ibipimo byerekana ko imibare ari myiza ngo hakwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo n’ubutaha hazagerwe ku bindi byinshi bishimishije.

Yagarutse ku byaha bishya bivuka nk’iby’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge ngo ibyo byaha bikaba ari mpuzamahanga kandi bisaba ko abantu bafatanya ku bikumira no kubirwanya.

Yagize ati “Akazi kagenda kiyongera ndetse kakarushaho gukomera ariko byose bikorwa n’abantu, ni ugufatanya kugira ngo biruhseho koroha.”

Yavuze ko kugira ngo iperereza ku byaha rikorwe neza, bisaba ubuhanga bw’umucamanza, ati “Bisaba kugira ubumenyi, ubushishozi n’ubunyangamugayo. Kuba inyangamugayo ni ngombwa, sinzi niba hari amashuri twabyigamo, ariko ibyo tubamo byatwigisha.”

Perezida Kagame akaba yasabye ko ubutabera bwarangwa n’imikorere myiza, ati “Ubutabera bushingiye ku bucamanza bwiza, ntabwo waha icyizere kandi burangwa n’imikorere idahwitse.”

Perezida wa Repubulika yijeje ko u Rwanda rutazahwema kugerageza kubaka ubutabera bwiza kugira ngo Abanyarwanda babone ubutabera bubabereye kandi buhwitse.

Perezida Kagame yifotoje hamwe n'umucamanza wahize abandi gukora umurimo we neza uri ibumoso we
Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Sena, Perezida Kagame na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga bifotoje hamwe na Fidele Bazihana (ibumoso bwa Perezida) washimiwe gukora neza umurimo we mu myaka 41
Yashimiye uyu mucamanza umaze imyaka 40 mu mirimo ye kandi uvugwaho imikorere myiza
Bazihana bashimiye uyu mucamanza umaze imyaka 40 mu mirimo ye kandi uvugwaho imikorere myiza
Perezida Kagame, Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi, Umuyobozi wa Sena Dr Ntawukuriryayo, Umuyobozi w'Urukiko rw'ikirenga Prof Rugege  hamwe na bamwe mu bagize inteko y'abacamanza
Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Umuyobozi wa Sena Dr Ntawukuriryayo, Umuyobozi w’Urukiko rw’ikirenga Prof Rugege hamwe na bamwe mu bagize inteko y’abacamanza

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nta bunyangamugayo abacamanza bo mu rwanda Bagira,nabo kuvangira president gusa,reba nkaba ntavuze amazina bavuze n’a ruswa n.amacakubiri bakweduye inda.bikwiye ingando.Ikindi hakwiye gucika icyitwa briffing gihabwa abacamanza bituma abantu baharenganira.

    • @ Dugiri, Ntabwo nemezako HE harabamuvangira kuko bikomeje kugwira.Ntabwo wambwirako ibintu biberamu Rwanda arukuvangira HE gusa.

      • Hari abamuvangira nyine kuko we ni inyangamugayo kandi ntabo aba yatumye ahubwo babona yarabagiriye ikizere bagakora amakosa maze abakunda ibyacitse nabo bakabimwitirira. Ahubwo ni ukujya areba neza niba ntabatumwa kumuvangira

  • ubucamanza bw’u Rwanda bumaze kwiyubaka cyane kuburyo n’ isi yose itangiye kubwizera cyane

  • ubutabera bw’u Rwanda turabwizeye kandi bukora neza kuko ari abanyamwiga kandi ikigaragara nuko na Ruswa yaciwe burundu ubu ntawabifatirwamo

  • ubunyangamubayo nibyo bwambere mubutabere, umwanya w’ubwigenge bw’ubucamanza turiho kwisi muri Africa no Muri EAC ni umwanya ushimishije uwambere muri EAC , uwagatatu muri Africa , iyi nimyanya tyerekana uko ubutabera bw’u Rwanda bumaze kuba ubukombe , iki kizere rero nticyagakwiye gutabwa gutyo gusa, tugikomereho

Comments are closed.

en_USEnglish