Tags : Paul Kagame

Imanza 10 762 za gacaca ntizirarangizwa, 2 400 bafunzwe bitemewe

Icyunamo cy’uyu mwaka wa 2015 kijyana no kwibuka ku nshuro ya 21 gisanze imanza 10 762 zaciwe n’inkiko gacaca zitararangizwa, mu gihe muri gereza zo mu Rwanda abafunzwe bitemewe n’amategeko bavuye ku 7 000, bakaba basigaye ari 2 400 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera mu cyumweru gishize. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane w’icyumweru gishize, […]Irambuye

Mukerarugendo ukuze cyane,91, yasuye ingagi zo mu birunga

*Isabukuru y’imyaka 91 yayizihirije mu Birunga *Yasabye umuherwe Jack Hanna kumuzana mu Rwanda agasekana n’ingagi  *Yaganiriye na Perezida Kagame asanga ari umuyobozi uzi ibyo akora 20 Werurwe 2015 – Loann Crane umunyamerika wo muri Leta ya Ohio w’imyaka 91 ni we muntu ukuze cyane kurusha abandi basuye Pariki y’Ibirunga banditswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB. […]Irambuye

Minisitiri wa mbere wa Siporo w’umugore mu Rwanda yarahiye

Julienne Uwacu umugore wa mbere ubaye Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze mu Rwanda yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa 06 Werurwe 2015, Perezida Kagame yavuze ko we n’undi mugore warahiriye kuba umudepite, batezweho imikorere myiza n’ubushake mu gukorera abanyarwanda. Mu ijambo rigufi cyane rya Perezida Kagame uyu munsi, yakomojeho ko ibyo batezweho atari bicye […]Irambuye

Amashanyarazi (ya Nyabarongo) ajye ahera ku bayaturiye – Kagame

Kuri uyu wa 05 Werurwe 2015 mu gufungura ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rutanga Megawati 28 ruherereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, Perezida Kagame yavuze ko Leta yashyize imbere gukora ibishoboka byose kugirango abanyarwanda babone amashanyarazi ahagije. Imibare y’ikigo gishinzwe ibarurishamibare iheruka ivuga ko ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda zibarirwa kuri 20%, […]Irambuye

Kagame yongeye kunenga bikomeye imyitwarire n’imikorere mibi y’abayobozi

Nyagatare – Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa 01 Werurwe 2015 yatangije Umwiherero ku nshuro ya 12. Yafashe umwanya minini wo kunenga imyitwarire idahwitse n’imikorere mibi y’abayobozi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abo bayoboye. Afata umwanya minini ababaza ikintu gikwiye gukorwa ngo inama nk’izi 12 zishize hari abayobozi badahindura imikorere bikosore. Kuri iki […]Irambuye

Abayobozi b’igihugu barasubira mu mwiherero i Gabiro

Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma byatangaje kuri uyu wa gatanu ko, ku nshuro ya 12, Umwiherero uzahuza abayobozi bakuru b’u Rwanda kugira ngo baganire ku bikorwa byihutirwa. Iyi ni inama ihuza abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zose baganira uko hakongerwa umurava kugira ngo intego z’iterambere zigerweho igafata imyanzuro itandukanye ku buzima bw’igihugu. Iy’ubushize yafashe imyanzuro 42. […]Irambuye

Ambasaderi mushya wa USA mu Rwanda yatangiye imirimo

Imibanire ya Leta z’Unze ubumwe za Amerika n’u Rwanda inyura hagati ya za Ambasade z’ibi bihugu. Amerika ikaba ifite Ambasaderi mushya wayo i Kigali, uwo ni Erica John Barks-Ruggles. Kuri uyu wa 26 Mutarama nibwo we, kimwe n’intumwa z’ibihugu bya Turkiya, Burundi na Indonesia bahaye Perezida w’u Rwanda impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. […]Irambuye

Kagame yaganiriye na bamwe mu bakomeye muri Business ku Isi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mutarama 2015 Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro ku meza amwe na bamwe mu bayobozi ba za business zitandukanye ku isi, bitabiriye inama mpuzamahanga ngarukamwaka ya World Economic Forum iri kubera i Davos mu Busuwisi. Iki kiganiro kihariye ku Rwanda cyabaye umwanya mwiza kuri Perezida Kagame wo gusobanura u […]Irambuye

Nta weguye kubera impamvu ze bwite, haba hari ibibazo badashobora

15 Mutarama 2015 – Mu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2015 Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye, ibya FDLR, iby’icyerekezo 2020, icy’iterabwoba riherutse mu Bufaransa, ndetse n’icyabayobozi b’uturere baherutse kwegura mu Rwanda ni bimwe mu byo yatinzeho. Kuri iki cyanyuma yavuze ko nta muyobozi wegura ku mapmvu ze bwite ahubwo hari ibibazo baba […]Irambuye

Kagame yashimiye Abunzi umurimo ukomeye bakorera u Rwanda

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumu komite  z’Abunzi zibayeho, kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014 Perezida Paul Kagame yavuze ko imirimo myiza kandi ikomeye yakozwe n’inyangamugayo mu nkiko Gacaca igatuma hanabaho komite z’Abunzi ngo bunganire ubutabera mu kubanisha Abanyarwanda, ari urugero rwiza ko Abanyarwanda n’abanyafrica muri rusange bifitemo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byabo bya […]Irambuye

en_USEnglish