Digiqole ad

Perezida Kagame yanenze cyane BBC guhonyora Abanyarwanda

Mu ijambo rye, nyuma yo gutorwa kwa Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya utari muto anenga ‘documentary’ iherutse gutangazwa na BBC, avuga ko uko yakozwe bigamije gusebya no gutesha agaciro u Rwanda n’abayobozi barwo ndetse ngo ibyo BBC yatangaje ntabwo yabitangaza kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa ku bwicanyi bwo muri Bosnia, ahubwo ko ibi yabikoze kuko ari ku Rwanda.

Imbere y'inteko uyu munsi Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda aribo bonyine bagobma kugena uko bashaka kubaho
Imbere y’inteko uyu munsi Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda aribo bonyine bagobma kugena uko bashaka kubaho/photo A.E Hatangimana/UM– USEKE

Perezida Kagame mu ijambo rye yafashe umwanya yibutsa inshingano z’umuyobozi ko ari ugukorera abaturage atari ugukorera inyungu ze. Ati “Inshingano abayobozi dufitiye Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange ni uguharanira inyungu rusange z’abayoborwa.

Mu ijambo rye yibukije abayobozi ati “Icyaha cya mbere mu buyobozi ni ukubeshya. Muhitemo hagati y’inyungu zanyu n’izabaturage.

Aganisha ku barwanya Leta baba mu mahanga, yavuze ko badakorera inyungu z’abanyarwanda ndetse ko atari ku nyungu zabo nabo ubwabo, ahubwo bakorera inyungu z’ababafasha.

Avuga ko guhitamo gukorera inyungu zitari iz’abanyarwanda ari imwe mu mpamvu zituma igihugu kidatera imbere. Asaba abanyarwanda kwirinda gukoreshwa n’uwariwe wese bitwaje u Rwanda kuko ngo biba ari inyungu ze, bitaba ari inyungu z’abanyarwanda.

Perezida Kagame yatanze urugero kuri Filimi, y’iminota igera kuri 50, ya BBC iherutse kuvugwaho byinshi, avuga ko yakozwe igamije gusebya, guhonyora no guha isura itari yo nkana abayobozi b’u Rwanda hashingiwe kuri Jenoside.

Perezida Kagame avuga ko ibiri muri iyi filimi n’abayirimo, ari uguhindura amateka y’ibyabaye mu Rwanda baha umwanya abayavuga uko bashaka, akavuga ko mu bahawe umwanya harimo n’abakekwaho uruhare muri Jenoside.

Ati “Abajenosideri bahinduwe abayikorewe, twe turi aha nitwe bahinduye abicanyi.”

Perezida Kagame avuga ko ibyo BBC yakoze idashobora kubikora kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa ku bwicanyi bwakorewe Abo muri Bosnia, ibi ngo yabikora gusa ku Rwanda cyangwa kuri Africa.

Ati “Ariko banyarwanda mbabwire, nta muntu ukwiye kugena ibyanyu, nimwe mugomba kwivugira amateka mukigenera ibibabereye, nta wundi nimwe mugomba kubikora.”

Perezida Kagame yanenze BBC ko yitwaza uburenganzira bwo kuvuga icyo ishaka ikagera aho ihakana Jenoside. Uburenganzira we yagereranyije n’ubwo Radio RTLM yitwazaga ibwira abantu ngo bateme abafite amajosi maremare.

Ati “Kandi aba nibo baherereye mu gice cy’isi cyigisha abandi iby’ubwisanzure.”

 

Niyo umubiri wananirwa umutima ntiwananirwa

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo n’imitego u Rwanda rucamo ari ibintu bihari kandi bizahoraho, avuga ko umuyobozi utareba neza ashobora kuyigushamo u Rwanda.

Yikomye abashyigikira umutwe wa FDLR ndetse n’abanyarwanda barwanya Leta, atigeze avuga amazina, bayishyigikira. Avuga ko ibi ngo bitabaho nk’impanuka.

Avuga ko kandi atumva impamvu isi amahanga yahagurukiye ku rwanya yivuye inyuma umutwe wa M23, ndetse ngo n’u Rwanda rugashaka kuzizwa uyu mutwe, ariko byagera kuri FDLR hagashakwa impamvu y’uko kuyirwanya bitihutirwa kuko harimo abakiri bato. Akibaza impamvu amahanga iyo bigeze ku mitwe ikora iterabwoba iwabo ahagurukira kuyirwanya, ariko byagera ku mitwe nka FDLR hagashakwa impamvu bitihutirwa kuyirwanya.

Perezida Kagame avuga ko ibibazo u Rwanda rucamo bikwiye gutuma abanyarwanda bakomera kurushaho kandi bikabaha intego yo kugera kure kurushaho.

Ati “naaho umubiri wananirwa, umutima ntuzananirwe. Ibibazo bikwiye kudukomeza kurushaho aho kuduca intege. U Rwanda niho hantu dufite ho kurwanira, aha kuri uru rugamba tuzahora tuhatsindira.”

Perezida Kagame avuga ko abanyarwanda badakwiye kuba abantu bahunga ibibazo, bakwiye kuba abahama hamwe bagahangana nabyo.

Ati “Ushobora gufata umwanya wawe ukirirwa usebya u Rwanda, ariko u Rwanda si amagambo u Rwanda ni ibikorwa.”

Asoza ijambo rye yasabye abanyarwanda gushyira umuhate mu bikorwa by’amajyambere n’umutekano.

Ati “Nimureke duhaguruke dukore, duharanire ko buri munyarwanda abaho yisanzuye, mu umutekano.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

35 Comments

  • Good

    • Excellent speech!

  • Ibyo wavuze nyakubahwa ni ukuri gusa, utabibona gutyo sinzi icyo abona.

  • Niba BBC yarabeshye hakaba harabayeho guharabika President Kagame na RPF kuki mutakwiyambaza ubutabera mpuzamahanga ngo muyirege ubundi ukuri kukajya ahagaragara!!

    Abaturage b’u Rwanda bafite ubwenge kandi baratekereza ndetse na abavutse nyuma ya 1994 ubu hafi ya bose bamaze kumenya ukuri. Gusa ukuri kuraryana kandi murabizi yuko mu Rwanda nta muntu uvugisha ukuri ngo kumugwe amahoro!! Niyo mpamvu muzajya mubona itangazamakuru mpuzamahanga ariryo ribasha kuvuga ibyo bamwe bita ngo ni taboo.
    BBC, Madame Jane Corbin & Mr. John Conroy muzakomeze kuba ba ambassadors bo kuvugira abadafite uruvugiro.

    • urinjyejyera

      • Niko se anonymous, ubwo iyo usomye ibyo wanditse mu rutonde rw’ibyanditse byose usanga bivuze iki? Biguha mwanya ki? Ni byiza kwigenzura naho ubundi uburakari nk’ubwo bwica nyirabwo cyangwa bukamukura mu bandi. Garuka i bumuntu.

      • Muvandimwe rero burya iyo umuntu atutse utamusubiza aba yitutse. ndibaza utabona ugusubiza kuko ntawe uri bumenye ko ariwe watutse.

        Gutukana bibi.

  • Urumugabo kagame nzama ngukunda ubona wayoboye nuburundi ukaba president wa deux pays

  • Turagushimiye Nyakubahwa Perezida wacu, muri Jenoside nari ndikumwe n’abavandimwe banjye bagiye kutwica, umuntu umwe adusabira imbabazi ngo aba bana mwabaretse, interahamwe zari zimuriye ngo Kagame urimo kudutesha umutwe yagiye angana n’aba bana, iryo jambo sinshobora kuryibagirwa, nyuma abo bavandimwe banjye barishwe, njye ndarokoka, ariko mu bintu binsubiza intejye mu bugingo nuko Kagame Paul ariwe uyoboye Urwanda, Umubyeyi w’impuhwe ukunda abanyagihugu adatoranyije. Nyagasani ndagushimira Umuyobozi mwiza waduhaye, umurinde umuhe imbaraga zo guhangana n’abafite isoni z’ibyo bakoze,bica impinja ngo barahima Kagame. tubigusabye twizeye mu izina rya Yezu Kristu Umwami wacu. Amen

  • Asoza ijambo rye yasabye abanyarwanda gushyira umuhate mu bikorwa by’amajyambere n’umutekano.

    Ati “Nimureke duhaguruke dukore, duharanire ko buri munyarwanda abaho yisanzuye, mu umutekano
    Ibitangaza biba byinshi:
    abajugunywe muli rweru, mukagera, abatwikiwe muli Nyumgwe no muli Parc National, ababuze ababo kugeza magingo Aya, abo bose balisanzura, kandi bafite umutekano.

  • Perezida wa Republika byose ni politiki!!!

  • @ Kabalisa, Nkmawe nakera mwahozeho,Abanyarwanda bazi icyobakeneye kuruta uko washaka kubayobya witwaje twa Comments twawe na Filime zuzuye ibinyoma gusa.
    FPR wikoma niyo yavaho isi ikarangira ntago ibyiza yakoreye u Rwanda nabanyarwanda bizashira cg ngo byibagirane mumitima yabo.

    Ibyo yakoreye abanyarwanda ninkibyo Moes yakoreye abanya Isiraheli,
    Natwe urubyiruko, Tuzusa ikivi byanyarwanda batubanjirije.

    NB: Mana warakoze kubanyarwana waduhaye bakatubera imfura, uzaduhekusa ikivi batangiye.

  • Wowe wiyise kabalisa uvuga amahomvu,ubona iyo film ya bbc uvuga iki buretse gupfobya jenocide yakorewe abatutsi,ubwo wibeshya ko indege yaguye hanyuma abahutu mugahita mukora liste z’abagomba kwicwa?cg byateguwe mbere,iyo mentality y’abahakana genocide nabafite izindi nyungu za politic ipfuye ntibyadutwara umwanya wacu abanyarda twarajijutse

  • Muhaguruke dukore mu bwisanzure n’umutekano. Hari ikindi mwongeraho?

  • U Rwanda rufite umuyobozi agomba kubahwa, kubamwemera n’abatamwera.Amateka yacu tuyazi neza twese, ntabwo akwiye guhindurwa n’amarangamutima,bitewe n’inyungu bwite z’uwo ariwe wese ukorana nabo bayagoreka
    Erega uruhare runini ni urwacu.Bo ntibatuzi
    Tube inyangamugayo rero twirinde indimi ebyiri dutinya Imana yo imenya byose.

  • uretse ko n’ubundi BBC atariyo igomba kutubwira amateka y’u Rwanda cyangwa ngo ayo tugomba gufata nk’amateka y’u Rwanda n’ayo tugomba kureka ntago biri munshingano za BBC no mu bushobozi bwa BBC

  • tugomba kwamagana BBC kugeza umuyobozi wayo asabye imbabazi abanyarwanda. mateka yacu ntakwiye kugorekwa kubera abantu bashaka inyungu zabo zo kudurumbanya abanyarwanda

  • @Kanyamanza:Erega abantu ntibakibaho kuko abicanyi n’ababashyigikiye babishaka nyabusa,gusa ipfunwe mwatewe no gutsindwa mumaze guhemuka bitagira urugero n’ n’ikimwaro muterwa n’ubugome mwagize n’inyamaswa zitigeze zigira ndabyumva. Si BBC kandi izabakorera ibyabananiye, na France ntacyo itabakoreye ariko yageze aho ikurayo amaso. Wowe,Kabarisa n’abandi nkamwe nimwihangane, ubugome bw’abicanyi mushyigikiye bwatumye batabona ko nta bantu bashobora gukora amarorerwa nk’ariya ngo bibagwe amahoro. None dore icyo mwasaruye nyine:ipfunwe, ikimwaro no kwiruka isi yose nka Gahini. Sorry…

  • Birababaje kubona umukuru w’igihugu atanguye ku dutera ubwoba. Niba aziko ibyo bamuvugako atabikoze azatange insiguro.

  • Muraho bayobozi na mwe banyamakuru b’umuseke. ndabashimiye kuri iyi nkuru nziza mutugejejeho.
    Mfite ikibazo cy’amatsiko kuri iyi nteruro: ““Icyaha cya mbere mu buyobozi ni ukubeshya. Muhitemo hagati y’inyungu zanyu n’izabaturage.” mu bindi bitangazamakuru nabonye ko nabonye interura ihereza ko ari ukubeshya abo uyobora mwe mukaba mwagarukirije ku kubeshya byaba ari uko mwabonye ari bimwe cyangwa, ni mwe mwibeshye cyangwa ni abandi. Murakozew

  • ndibaza nti ese BBC bauze abacikacumu ibaza niba yarshaka gukora documentaire yuzuye ariko kubera kuwbinyungu zagenza uriya mucyecuru ngo ni jane nyuma yo guhabwa rugari akaza mu Rwanda twe tukagira ngo yaje kwifatanya natwe mu kwibuka abacu bazize uko bavutse, kumbe yagenzwaga nubushinyaguzi , gusa ikiza nuko yavumbuye rugikubita, abanyarwanda amateka yacu turayazi ntago dukeneye abongereza ngo baze kuyatubwira , none byajya kuba bibi bikanyura kugitangaza makuru cyagaragarayeho kuba se wo mubatsimu umuvugizi w’interahamwe zamaze abantu

  • inspiring speech from His Excellent , it comforts and encourage Rwandans to have a brilliant, visionary , so humble, generous , ambitious leader , lets all together fight against these genocide denials who are rewriting our history

  • Abo bose batukana kuru rubuga nuko baryamye bariye bagasinzira ntacyo bikanga. Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera burya abimenya akibuze. Imanayo mwijuru ibagirire neza ibakure ibuzimu ibazana ibumuntu
    Ese niba Kagame arumwicanyi yabuziki muri 1994, nuko ntantwaro yarafite? mind your steps, abagome gusa batanishimira gusiga umurage mwiza kubo bazasiga kwisi

  • Ubundi byatangiye kera mu kwemerera BBC gahuza miryango kuvugira mu Rwanda!!!

  • En tout cas urumushingantahe KAGAME weeee!!!!!!!!! ntuniganwa ijambo niwoheza mandat uzoze uyobore n’ UBURUNDI pe

  • Ntabwo turiho kubwa BBC na bandi nkabo turi abanyarwanda ntawe twatinya

  • ahhhh mu Rwanda nimurugo uri hanze yarwo ntago arusha abari murugo kugirira impuhwe ubuzima bwabo dutekereje nkabari mu gihugu aho guhangana wiyita democrate cg umunyakuri warebye ko iby’ibanze byateza umunyarwanda imbere, jya uvuga ureba inyungu rusange z’abanyagihugu ntukumvikanishe ibitekerezo byawe cyane kuko usanga bifiye inyungu agatsiko uherereyemo.
    Vuga ireme ry,uburezi, mutuelle de sante naho president Paul Kagame yashyizweho n’uwiteka kuyobora igihugu n’impano y’imana ibyo mwivugisha abari mu gihugu turamushyikiye ni President w’abanyarwanda bose, wowe uhakana ubwo sinzi icyo uricyo

    • Ireme ry’uburezi? Abana baciriye ibizamini ntiwababonye ejobundi?ababuze Bourse nibangahe? Diplome zo mu Rwanda ugereranyije n’ahandi ziri kuwuhe mwanya? Mitiwele yo niba bagomba gukubitira abaturage ngo bayitanga cyangwa babategera ku isoko niba utabizi wabaza.

  • ariko hari n’ibinyobera, BBC ni gahuzamiryango cg ni gateramiryango iyo baha urubuga abantu bavuga ubusa nuko baba bayobewe ukuri, njye nabo ndabakemanga pe! bagaragaza kubogama bikabije!

  • Hahahahaha some time y md my day real ntamuntu wigenera uko azabaho ahubwo arabihanira then Imana ikabimuha ok? So iby BBC nigikorwa cyayo yateguye izamuvuge nawe umvuge ariko rero BBC Imuvuga ibinyoma kuko abahutu ntabwo bari gutegura génocide ngo bongere biyice bene wabo abatutsi nibo bazize genocide

  • umusaza avuze ukuri peeeeeeeeeeee ndamushyigikiye ntore banyarwanda muhaguruke twunganire president wacu intore izirusha intambwe kagame paul urasobanutse kandi urashoboye ntituzagutererana muguteza urwanda rwacu imbere intagamburuzwa turikumwe

  • @Rugina:Urakoze cyane muvandimwe. Icyo aba bicanyi n’ababashyigikiye biyibagiza ahubwo ni uko uhuzima bafite babukesha Kagame wabujije abasirikare bamaze kumarirwa imiryango kandi bafite imbunda kwishyura abo bicanyi. Niko mwa ndashima mwe, mukeka tutari tuzi abishe imiryango yacu cyangwa nyuma yo gutsinda abasirikare baturutaga ubwinshi banaturusha ibikoresho inshuro zitabarika mukeka ko abicanyi aribo bari kutunanira? Muzi impamvu bitabaye ? Uwo mwirirwa mutuka niwe mubikesha kuko yaratubujije turamwumvira.None muramutuka guhera mu gitondo kugeza mu kindi gitondo.

    • @Minega Imana niyo itanga ubuyzima si Kagame ubutanga
      Ikindi kandi kandi iriya ntambara yari iya Bill Clinton na Tony Blair bashakaga uko bajya kwiba muri zayire naho abanyarwanda twe turaziranye

  • Ndabaza Karisa wanyangabirama we wagisambowe ariwowe ntasoni zogufata abantu mutangana utazigera unaruta ukabita ibisambo humura abomwishe barahagije

  • Museveni,Clinton na Blair nibo bababwiye ngo mufomoze ababyeyi, mukubite impinja ku nkuta munazisekure mu masekuru, mujombe ibisongo abakobwa n’abagore ? Nta soni? Kagame si Imana ariko abamukesha ubuzima ni benshi kuko yabatesheje inkoramaraso na ba rukarabankaba nkawe na bene wanyu. Hanyuma abuza n’abo mwamariye imiryango kubishyura kandi byarashobokaga. Naho kuba abanyarwanda tuziranye, jye sinkakumenye.

Comments are closed.

en_USEnglish