Digiqole ad

Perezida mushya wa Sena ni Bernard MAKUZA

Kuri uyu wa 14 Ukwakira uwari Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko, Senateri Bernard Makuza ni we bagenzi be batoreye kuyobora Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda  umutwe wa Sena. Asimbuye kuri uyu mwanya Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari umaze iminsi 27yeguye.

Perezida wa Sena y'u Rwanda, Bernard Makuza
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza

Nk’uko bigenwa n’itegeko, amatora yo gutora Perezida wa Sena abera imbere ya Perezida wa Repubulika, ari nayompamvu imihango y’uyu munsi ariwe wari uyiyoboye.

Bisa n’ahobitatunguranye ko awari Visi Perezida wa Sena ariwe watorewe kuyobora uru rwego kuko nyuma y’iyegurarya Dr Ntawukuriryayo tariki ya 17 Nzeri 2014, Senateri Makuza Bernard ni we wahise ayobora Sena by’agateganyo.

Mbere y’amatora amahirwe menshi, abanyamakuru bayahaga Bernard Makuza, ndetse na Hon Jeanne d’Arc Gakuba, Visi Perezida wa Sena wa kabiri ushinzwe Imari n’Abakozi. Abandi nka Sen Prof Karangwa Chrisologue ndetse na Sen Tito Rutaremara byahwihwiswaga ko bavamo Perezida mushya wa Sena ariko hakaba inzitizi ko ari abo muri RPF.

Perezida wa Republika Paul Kagame ubwo yari amaze kuhagera, hakurikiyeho amatora, umuntu akaba yari afite uburenganzira bwo kwiyamamaza cyangwa kwamamazwa. Senateri Mushinzimana Apolinaire yamamaje Bernard Makuza, avuga ko nk’umuntu wayoboye Guverinoma ndetse akaba yari afite ubunanaribonye muri Sena, amubonamo icyizere n’ubushobozi bwo kuyiyobora.

Makuza atajuyaje yemeye ubwo busabe ndetse avuga ko natorwa nta kabuza azashyira mu nshingano ibyo azakuba atorewe.

Sen. Prof Bajyana Emmanuel na we yamamaje Sen. Prof Laurent Nkusi ariko Nkusi avuga ko atiteguye kujya kuri uwo mwanya ahubwo na we avuga ko ashyigikiye Makuza, bityo Makuza atorwa nk’umukandida rukumbi.

Sent Karangwa Chrisologue wayoboye komisiyo y’igihugu y’amatora, ni na we watoresheje, maze mu basenateri 26 bari mu Nteko Nshingamategeko, muri bo 25 batora Bernard Makuza undi umwe yandika ku gapapuro batoreragaho ati “Hon Makuza, hoya!”

Senateri Makuza yahise arahira imbere ya Perezida wa Repubulika nka Perezida mushya wa Sena.

Haje kuvukaikibazo cy’uko uwari Visi Perezida yazamutse mu ntera kandi agomba kugira umwungiriza,bituma habaho gutora Visi Perezida ujya mu mwanya Makuza yarimo.

Abakandida babiri b’abagore, Hon Harerimana Fatou na Hon Mukakalisa Jeanne d’Arc nib o bamamajwe, bose bemera guhangana. Hon Herimana Fatou yaje gutsinda amatora n’amajwi 21 kuri 5 ya Mukakalisa, aba abaye Visi Perezida mushya wa Sena.

Mu ijambo rye, Hon Makuza yavuze ko atazatatira igihango ndetse ashimira Perezida wa Repubulika kuba yaramugize Umusenateri ndetse avuga ko yizeye PerezidaPaul Kagame nk’umuntu uteza imbere igihugu.

Yagize ati “Ndabizeza ubufatanye busesuye, butaziguye, butanusuye hagati ya Sena n’izindi nzego.”

Yongeyeho ati “Ubushake, ubushobozi n’ubuhanga bihari, bizafasha gushimangira gukorera hamwe, kwigira no kwiha agaciro nk’Abanyarwanda.”

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene asimbuye kuri uyu mwanya yarezwe na bagenzi be kuyoboza igitugu no gukora ibye, ndetse ngo no gukoresha ubuyobozi mu nyungu ze.

 

Agashya muri uyu muhango

Hon Mukakalisa Jeanne d’Arc wari wamamajwe, yamaze akanya kanini yitiranya ibyubahiro bya Perezida wa Repubulika n’ibya Perezida wa Sena, maze abantu baratangara ndetse byasekeje cyane Perezida wa Repubulika.

Mu bisa no gutebya, Perezida wa Repubulika yagize ati “Uwo yabwiraga ni Perezida wa Sena, agiye no kubwira Perezida wa Repubulika!”

Makuza yari Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko, ari nayo yize, no gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, nayo yabereye umuyobozi mu gihe cy’imyaka 11.

Uyu mugabo w’imyaka 53 yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe mu 2000 asimbuye Pierre-Célestin Rwigema wari umaze kwegura.

Bernard Makuza yayoboye Guverinoma kugeza tariki 6 Ukwakira 2011 ubwo Perezida wa Repubulika yamusimbuzaga Dr Pierre Damien Habumuremyi, maze Makuza agirwa umusenateri, none yatorewe kuyobora abandi.

Dr Vicent Biruta na Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo ni bo bayoboye Sena y’u Rwanda kuva yakwemezwa n’itegeko Nshinga ryatowe mu 2003.

Abayobozi bakuru b'igihugu, Perezida wa Sena, uw'umutwe w'Abadepite na Minisitiri w'Intebe bari imbere na Perezida wa Repubulika
Abayobozi bakuru b’igihugu, Perezida mushya wa Sena, uw’umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Repubulika
Hon Harerimana Fatou Visi Perezida wa mbere wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma
Hon Harerimana Fatou Visi Perezida wa mbere wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma
Abanyacyubahiro banyuranye bari mu Nteko Nshingamategeko
Abanyacyubahiro banyuranye bari mu Nteko Nshingamategeko
Hon Gakuba Jeanne d'Arc Visi Perezida wa Sena wa kabiri
Hon Gakuba Jeanne d’Arc Visi Perezidawa kabiri  wa Sena
Uwari Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene aganira na Prof Nkusi Laurent wanze guhatana na Makuza
Uwari Perezida wa Sena, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene aganira na Prof Nkusi Laurent wanze guhatana na Makuza
Ba Minisitiri Moussa Fadhizil Harerimana, Oda Gasinzigwa na Johnston Busingye baganira
Ba Minisitiri Moussa Fazil Harerimana, Oda Gasinzigwa na Johnston Busingye baganira
Dr Vincent Biruta
Dr Vincent Biruta wabaye umuyobozi wa mbere wa Sena y’u Rwanda
Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe
Minisitiri w’Ingabo General  James Kabarebe muri uyu muhango
Minisitiri w'Uburezi, Prof Silas Lwakabamba
Minisitiri w’Uburezi, Prof Silas Lwakabamba
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Habineza Joseph
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Amb. Habineza Joseph
Minisitiri wa MINALOC Francis Kaboneka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka
Umuyobozi wa UNDP-Rwanda
Umuyobozi wa UNDP-Rwanda Lamin Manneh
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo
Prof Karangwa Chrisologue ni we wari uhagarariye amatora
Sen Prof Karangwa Chrisologue  wigeze kuyobora Komisiyo y’Amatora mu Rwanda ni we wari uhagarariye amatora ya Perezida wa Sena
Umucamanza Mukuru, Richard Muhumuza na Perezida w'Urukiko Rukuru
Umushinjacyaha Mukuru, Richard Muhumuza aganira na Tusabe Richard Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro
Gen Patrick Nyamvumba, Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda
Gen Patrick Nyamvumba, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda
Gen Paul Rwarakabije ukuriye urwego rw'amagereza
Gen Paul Rwarakabije ukuriye urwego rw’amagereza mu Rwanda
Gen Fred Ibingira
Lt Gen Fred Ibingira umugaba w’ingabo z’inkeragutabara
Abayobozi b'ingabo za RDF baganira
Abayobozi b’ingabo Maj Gen Frank Mushyo Kamanzi uyobora ingabo zirwanira ku butaka na Brig Gen Muzungu Demali uyobora ingabo zirwanira mu kirere
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro
Hon Depite Baletha
Hon Depite Baletha
Hon Bamporiki Edouard
Hon Bamporiki Edouard
Amatora yabaye mu mucyo
Amatora yabaye buri mu Senateri muri 26 yandika izina ry’uwo atoye
Seanateri umwe muri 26 yatoye HOYA
Seanateri umwe muri 26 yatoye HOYA

Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Akazi keza Bernard

    • NUBUNDI NTAWAKURIRYAYO YATINZE KWEGURA NGO MAKUZA YIYOBORERE DORE KARI UTUTNTU TWE

  • Mawtubwira umugambwe abarizwamo?

  • komeza utsinde, imiyoborere myiza izarange akazi kawe.lol

  • Ko mutatubwiye uwabaye vice president

  • NUBUNDI NTAWAKURIRYAYO YATINZE KWEGURA NGO MAKUZA YIYOBORERE DORE KARI UTUTNTU TWE

  • Ariko nk’umusenateri wanditse biriya ku gapapuro k’itora ubwo Abanyarwanda bamutegerezaho umusaruro? Uriya se witiranya akanavangavanga ba presidents? Keretse niba ari ubwoba yari afite!

  • uwo musenateri wanditse oya ataniye he n’abaturage tubana iyo

  • Congratulations kuri Hon. Bernard Makuza ku nshingano shyashya yatorewe zo kuba Perezida wa Sena y’ U Rwanda kandi njyewe n’umugabo nemera cyane kandi nubaha kuburyo nizera ko azabishobora cyane

  • Ntawukuriryayo azaba iki??

  • ndagukunda M.Bernard muri za discours zawe .uri umuyobozi ubikwiriye jye nabandi batari bakeya tukwifurije imirimo myiza tugusabira ku MANAkandi twizeye ko izabigufashamo

  • MAKUZA SE KO ARI UMUSILIMU NINDE UTAMUTORA. TUMWIFURIJE AKAZI KEZA. UZI UBURYO AVUGA ATUJE, DISCOURS ZUJE UBWENGE!!!!

  • FELECITATION !!!!!1IMANA IBIGUFASHEMO.

Comments are closed.

en_USEnglish