Digiqole ad

RWANDA DAY: “Uhinga mu murima we ntasigana” – Paul Kagame

RWANDA DAY ya gatandatu yaberaga i Atlanta muri Leta ya Georgia muri USA kuri uyu wa 20 Nzeri. Perezida Kagame ageza ijambo yegeneye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zari ziteraniye aha, yibukije ko abanyarwanda bagomba gukora buri wese atanga umusanzu we ku kubaka igihugu atizigamye.

Politi ihari ngo si iyo gusenya
Politi ihari ngo si iyo gusenya

Rwanda Day y’i Atlanta yibanze cyane ku ijambo “Agaciro” aho yanabanjirijwe n’ikiganiro cyavugaga ku gaciro ku rwego mpuzamahanga cyatanzwe n’inzobere zirangajwe imbere na Amb Andrew Young wigeze no kuba umuyobozi w’umujyi wa Atlanta.

Mu ijambo Ambasaderi Young yavuze ubwo Perezida Kagame yari ageze ahaberaga iyi nama rusange yavuze ko Perezida Obama ariwe muyobozi mwiza wabayeho azi, ndetse anavuga ko yibaza uko byari kumera iyo uwo bari bahanganye atsinda, usibye ko ngo anibaza uko bizagenda mandat ye nirangira

Ambasaderi Young Young, inshuti n’umusangirangendo wa Martin Luther King, yavuze ijambo rikomeye ko kuyobora igihugu ari imirimo ikomeye cyane, ndetse urebye idashoboka.

Avuga ko ibintu byose bibazwa Perezida, kugeza no ku makosa y’umupolisi wo hasi cyangwa ikindi cyose ku gihugu ngo kibazwa Perezida ku buryo abona ko ari umurimo udashoboka.

Kuri Andrew Young ngo u Rwanda ni igihugu kiri inyuma cyane y’icye (USA), ariko ati “Nanjye hano nabayeho mu bibazo bikomeye.

Buri gihe nuhura n’ikibazo jya ujya mu ndorerwamo wirebe ushime imana ko bitari bibi kurenza aho. Uharanire kwivana muri icyo kibazo.”

Ambasaderi Andrew Young yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiza ko yagisuye kandi azi neza ko ari igihugu cyiza cy’amahoro aho umuntu ashobora gushyira umwana mu ishuri agashora imari agakora akiteza imbere.

Ati “ibi ni ukubera Perezida Kagame nawe abona nk’umuyobozi mwiza

Mu ijambo rye President Kagame yashimiye abanyamerika b’inshuti z’u Rwanda ngo bakomeje kuruba hafi mu gihe cy’imyaka 20 ishize

Agaciro kuri Perezida Kagame ni ugushyiraho icyubahiro umuntu akwiye, ibi ngo bibaho iyo umuntu yumva iki cyubahiro akwiye ariko akumva ko n’abandi bagikwiye kandi akakibaha.

Ibyiza abantu cyangwa abanyarwanda bageraho ngo bigomba kubakira kuri uku kwihesha agaciro no kugaha abandi.

Perezida Kagame avuga ko ibi byiza bishobora gukorwa n’u Rwanda bitagarukira ku Rwanda nk’igihugu gito aho giherereye ahubwo birenga n’imbibi bikagera kure cyane.

Yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi mu gihe gitambutse ndetse n’imbere naho ngo haracyari ibibazo byinshi ariko avuga ko abantu biteguye guhangana nabyo.

Ati “Mu kinyarwnda baravuga ngo ‘uhinga mu murima we ntabwo asigana’,  ibyo dukora rero turahinga mu kwacu, ntabwo twasigana, buri wese agomba kugira uruhare rwe, umusanzu we aho yaba ari hose.

Abari muri amerika nabo bakwiye kwibuka ko bariyo nk’abaje guhaha ubumenyi bashingiraho bubaka ubuzima bwabo ari nabyo bashingiraho bubaka igihugu cyabo.”

Perezida Kagame yavuze ko Politiki iri mu rwanda ari iyo kubaka atari iyo gusenya.

Avuga kubyo Amb. A. Young yavuze, Perezida Kagame avuga ko mu buyobozi habamo ibibazo byinshi bagomba kumenyera guhangana nabyo.

Ati “Aho kuruha guhangana nabyo twishimiye guhora duhangana nabyo kuko ari abayobozi ari n’abayoborwa turahinga mu wacu.”

Perezida Kagame avuga ko uje kugutera inkunga umwakira, ariko uje kugutera inkunga atagomba kukwigizayo, ko umwakira mugakorana.

Ati “Iyo turebye hirya no hino ukahabona ibibazo binarenze, bisa n’ibiguha imbaraga zo kurushaho guhangana n’ibibazo byawe.”

Mu kiganiro yagiranye n’abari aha, hari uwamubajije niba abona ubumwe bwa Africa nk’igihugu kimwe bushoboka, Perezida Kagame yamusubije ko kujya hamwe kwa Africa ari byiza, ariko niba ubu bidashoboka nk’ibiugu 54 bizagenda bishoboka mu kwishyira hamwe kw’ibihugu mu turere.

Aha akaba yasobanuye ku nyungu umuryango wa East Africa Community uri kugenda ugeraho uyu munsi kuko ibihugu biri hamwe.

Mu bandi bagiye bafata ijambo bibanze cyane ku gushimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gihe gitambutse banashimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Hon. Rwigema Pierre Celestin wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavuze ko mu 2011 yari i Chicago muri Rwanda Day, akumva impanuro za Perezida Kagame maze nyuma agashyira ubwenge ku gihe afata umwanzuro arataha.

Rwigema avuga ko ashimira uko yakiriwe ageze mu gihugu, ko ashimira kandi Perezida Kagame impuhwe, imbabazi (iyo azisabwe), ubushishozi no kwitanga afitiye igihugu.

Ati “Ndagirango mpe ubutumwa abanyarwanda bari hanze, ndavuga abanyarwanda badashyigikiye gahunda ya Leta, ndabasaba gushyira ubwenge ku gihe, mbasabe kwirinda ibinyoma, kuko umuvuduko w’ikinyoma utuma gikwira isi yose mu gihe ukuri kugifunga imishumi y’inkweto ngo gutambuke.

Ndagira inama ababa bibeshya cyangwa se babeshywa ko bashobora gutaha barwana ko ibyo bintu bitagishoboka muri iki gihe, ko ufite amaraso ku ntoki yataha kuko hari ubutabera, ko baza bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Nta demokarasi ikorerwa hanze abanyarwanda bakeneye, politiki ikorerwa hanze ni ishaka gusubiza abanyarwanda mu bwicanyi

Umukuru w'igihugu yasabye buri Munyarwanda aho ari hose kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cye
Umukuru w’igihugu yasabye buri Munyarwanda aho ari hose kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye
Umukuru w'igihugu yasabanye nAbanyarwanda baba Atlanta
Uyu mwana w’umusore yari yasabye Perezida Kagame ko yamukora mu ntoki
Uyu mwana w'umuhungu yasanze byaba byiza asigaranye iyi foto y'urwibutso ari kumwe na President Paul Kagame
Yamwemereye ko banifotozanye ‘Selfie’
N'ubwuzu bwinshi President Kagame asuhuzanya n'uyu mubyeyi
Araramukanya n’umubyeyi wari witabiriye Rwanda Day
Abana bato nabo baboneyeho akanya ko kwishimana n'Umukuru w'igihugu
Abana bato nabo baboneyeho akanya ko kwishimana n’Umukuru w’igihugu
Inshuti y'u Rwanda Amb Andrew Young yagarutse ku mahoro asesuye aranga Abanyarwanda
Inshuti y’u Rwanda Amb Andrew Young yagarutse ku mahoro asesuye ari mu Rwanda
Ministre w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo avuga ijambo rye
Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ijambo rye
Ange Kagame nawe yaherekeye ababyeyi be gusura Abanyarwanda baba  Atlanta n'ahandi muri USA
Ange Kagame yaherekeje ababyeyi be gusura Abanyarwanda baba Atlanta n’ahandi muri USA
Ibyishimo byari byose kuri uyu munsi wahariwe u Rwanda muri USA
Ibyishimo byari byose kuri uyu munsi wahariwe u Rwanda muri USA, uyu ni umufasha wa Claude Ndayishimiye wahoze ari umuyobozi wa PMA ikora iby’abanyamideri mu Rwanda, ari kumwe n’umwana wabo
Rwigema P.Celestin yashimye uko yakiriwe mu gihugu atahutse
Rwigema P.Celestin yashimye uko yakiriwe mu gihugu atahutse
Bahawe ijambo bashima intambwe  mu iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize
Yasobanuye iby’ubushakashatsi u Rwanda ruri gufasha OMS gukora ku ndwara zitandukanye
Ababyeyi bazanye n'abana babo bato ngo basabane n'Umukuru w'Igihugu
Ababyeyi bazanye n’abana babo bato muri Rwanda Day
Umuhanzi Teta Diana umwe mu bahanzi bajyanye n'Umukuru w'igihugu Atlanta
Teta Diana umwe mu bahanzi bataramye muri Rwanda Day
Sofia Nzayisenga ucuranga inanga na Jules Sentore nabo baherereje Umukuru w'igihugu
Sofia Nzayisenga ucuranga inanga na Jules Sentore nabo bataramye kinyarwanda
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James nawe yari ahari
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James yashimishije benshi mu ndirimbo ye “Yantumye”
Intore Masamba
Intore Masamba
Abanyarwanda aho bari hose barangwa n'umuco w'iwabo
Abanyarwanda aho bari hose barangwa n’umuco w’iwabo

Photos/Presidential Press Unity

 

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • No comment kuko byose birasobanutse!!!

  • Bravo, hari nahandi abanyarwanda babakeneye kandi nibyo bibatera gukumbura igihugu cyabo no kugira umuhate wo kucyubaka.

  • ni ukuri abanyarwanda tugira amahirwe yo kugira abayobozi beza kuko njye Rwanda day nyifata nkigisibonuro cy’imiyoborere myiza. u Rwana rukomeje kuza ku isonga

  • Rwanda Day naraye nyikurikiranye yose naraye mbonye byagenze neza cyane kandi ririya ni shema ku rwanda n’abanyarwanda kandi buri wese yagakwiye kubyishimira bikana dutera n’ishema ryo gukunda igihugu kurushaho

  • Ibi bitekerezo by’abantu banyuranye bikubiye m’uruzinduko rw’Umukuru Paul Kagame bidacitse abanyarwanda ndetse n’abandi basomyi bashishikajwe no kumenya imiyoborere y’iki gihugu cy’u Rwanda byanshimisha rwose kubera ko byadufasha kubaka tuzi neza aho twubaka n’abo twubakira .

    Umukuru w’igihugu ijambo yavuze rikomoka k’umuco w’abakurambere be rirashimishije ariko rirakomeye kubera ko iyo ucibwa intege n’abakagombye gufatanya nawe kubaka uyu muco kudasigana mu gihe uhinga mu kwawe birakomera cyane ndetse ukanahurwa .“Uhinga mu murima we ntasigana” .

    Ntarugera François

  • Terimbere rwanda rwacu rwizaaaaaaa

  • nibyo rwose , uwuhinga mukwe ntawe asiganya kuko ibi bizavamo niwe uba uzabyimenyera yarumbya yakweza nuko , ikindi kandi, ibiba bizavamo niwowe biba biagirira akamaro mbere na mbere ntawe wakoagombye rero gusiganya

  • Turabimenyereye.

  • igihugu ni icyabanyarwanda nitutakiyubakira ntawuzaza kukitwubakira , igihugu cy’abanyarwanda kizazamurwa n’amaboko ya bene kanyarwanda , akimuhana kaza imvura ihise

  • Harakabaho inkotanyi ziyobowe ni Inyamibwa Paul Kagame. Proud of u mye beloved your excellency the President of our beloved country rwanda.

    Ese bya bigarasha birihe hehe? za nterahamwe za abanye congo zirihe? murabeshya byarabayobeye!!!.

    Mu Rwanda abana baranywa amata kubera gahunda nziza ya Girinka, mu gihe interahamwe ziyoboye FDRL, Kikwete na Kabira ku ka Gambane ka Kayumba Nyamwasa na rukokoma Twagiramungu, bafashe bugwate abana ba abanyarwanda bakabafungira mu mashyamba ya Congo aho ubu batunzwe na amababi yi ibiti batogosa inzara ikaba igiye kubica, mugihe ibyo bisambo byi interahamwe byirirwa byiruka inyuma ya SADEC na Kikwete ngo babafashe gushyikirana na Leta.

    Interahamwe we!!!!! muzageza hehe kwica abana ba abanyarwanda koko? mwavuye mu Rwanda mukze genocide ya abatutsi, none abandi mugiye kubamarira mu mashyamba ya Congo aho batunzwe ni ibibabi byi ibiti. birababaje. Monusco irebera, Twagiramungu, Kayumba , Mudacumura ni ibindi bigarasha byose byo byirira mayoneze na amafiriti bamara guhaga ngo bari muri opposition kandi ari umwanda bibereyemo gusa.

  • God thank you for our beloved nation , God bless my president and the entire government.

  • Komerezaho ntore idatsimburwa our president byibura kubwawe isi yarushijeho kumenya urwanda mubyiza kdi tuvanwaho n’igisuzuguriro!!!

  • Bourses z’abanyeshuri zirabuze, ubukene buranuma mu banyarwanda hanyuma Perezida na equipe ye bahisemo kurekura akayabo ka za milliyoni za amadollar kugirango Rwanda day ibashe kubaho, ngo amahanga abone yuko Leta ya RPF ikunzwe na abanyarwanda bose ndeste na aba mu mahanga!!
    Yewe burya baca umugani mu kinyarwanda ngo ujya kuvuga aba atarabona!!
    Iyi Si yacu koko nta mpuhwe igira pe!!
    Abanyeshuri mwabuze bourses mwihangane, mukomeze musenge Imana yonyine niyo izabafasha mubashe
    kuzagera ku ndoto zanyu.

    • Umuti se utanze kuri icyo kibazo ni uwuhe? Ubwo se nuha bourse abanyeshuri n’ ibindi bibazo by’ Abanyarwanda byose bizahita bikemuka? Mwagiye mureba inyungu muri rusange. Utekereza ko hariya bagiye gutembera gusa? Mujye murenza amaso amano yanyu murebe n’ imbere. Ibibazo birahari ntibizanashira ariko HE Paul Kagame ni iby’ IGICIRO kinini twe Abanyarwanda tutabona icyo tumuhemba kereka gusaba Nyagasani wenyine akazamuduhembera. Ahubwo natwe duhaguruke tumufashe twe kumuvangira.

      Dear Mr. President, May the Almighty God reward you. I am proud and thankful to God to have you as President.

  • Nabonye kubinyamakuru byibyigarasha bashyizeho agafoto bafashe abantu bataricara babeshya abayoboke bababo ngo RWANDA DAY Yabuze abantu ndumirwa ariko aya mafoto ndeba hano ukuntu abantu bangana byari bihagije ahubwo extreme.H.E Excellence is incoparable ntiyinjyinga abantu barizana bitewe nimirimo ye.

  • Nabonye kubinyamakuru byibyigarasha bashyizeho agafoto bafashe abantu bataricara babeshya abayoboke bababo ngo RWANDA DAY Yabuze abantu ndumirwa ariko aya mafoto ndeba hano ukuntu abantu bangana byari bihagije ahubwo extreme.H.E Excellence is incoparable ntiyinjyinga abantu barizana bitewe nimirimo ye.

  • Umubyeyi w’imfura abantu bose iyo bamubonye bifuza kumuyambira cyane cyane abana (mbega byiza) abana bagateta ntibifuze kumuva iruhande na Yesu yaravuze ngo mureke abana bato bansange. Birashimishije cyaneeee. President wacu Imana ikomeze imuhe imigisha nkiyo yahaye Solomon ndetse inarenzeho.

  • Umubyeyi w’imfura iyo abantu bamubonye bose bifuza kumuyambira cyane cyane abana (mbega byiza) abana bato bagateta ntibifuze kumuvaho; Imana ikomeze guha President wacu imigisha nkiyo yahaye Salomon ndetse inarenzeho.

  • Iyo mbonye HE kuri gahunda yo guteza u Rwanda imbere ngira emotions nkamusabira ku Mana mvuga nti long life Mr President ndamukunda bihagije kuko by,umwihariko aragenda abera abana bacu ikitegererezo muri gahunda yo gukunda kwiga bigamije kwikorera !!komeza usobanure ibikurimo HE ntuta inyuma ya Huye biradufasha ton charisme Nyagasani yakugabiye yisakaze hose abanyarwanda turagukunda kandi nyuma ya 2017 ntuzadutenguhe ngo wange gukomeza kutuyobora uri model y,ubuzima bwiza bw,ahazaza h,iki gihugu
    nkwisabiye gutekereza ku tuyoga twinjira mu gihugu tugiye kumara urubyiruko ese byashoboka kuzamura imisoro cyane yatwo noneho tukinjira duhenze bikagora abana kutugura bityo consommation yatwo ikagabanuka
    ndahushimiye HE

  • igihugu cyacy tuboma gufata ingamba zo kukizamura mu ntera dushaka ntawe tugisiganya kuko nibwo ibyo dushaka tuzabigeraho

  • Nigute igihugy kitabasha kwishyurira abana kaminuza, igihugu indwara imirire mibi zokamye abana bari munsi yimyaka 5, igihugu kidashoboye gihanhmgira imirimo urubyiruko ariko kikarenga kikushyururira abantu bari iburayi tike yo kujya muri Amerika muri Rwanda Day! Abanyarwanda muzakakanguka ryari? Agaciro fund na one dallar campaign mwamenye aho byaheze? U bu se ko Amerika itarakira Amerika day nya cash igira?

  • @Nihatari na Kabalisa: Mukomeze ujiginywe ariko ntacyo bihindura. Niko,ko US Government itishyurira Kaminuza abanyamerika ni uko itabishoboye ? Cyangwa ni ukugirango abana bakurane umuco wo gukora no kumva ko nta cy’ubuntu kibaho ? Hanyuma abanyarwanda baba mu mahanga bo ntibagomba kwitabwaho ? Uzi miliyoni z’amadolars binjiza muri economy y’u Rwanda buri mwaka uko zingana ? Muve hasi mukore naho niba muzi ko ubukene buzarangira kubera kubera ayo matiku yanyu ntaho muteze kwigeza.

Comments are closed.

en_USEnglish