Tags : Parliament

Kuzamura imishahara y’abakozi ba Minisiteri bizongera miliyari 3,3 ku ngengo

*Mu bakozi bongejwe umushahara harimo n’abacungagereza aho umukozi muto yongereweho 45%. Mu kiganiro n’Abanyamakuru gisobanura imwe mu myanzuro yaraye ifashwe mu byemezo by’Imana y’Abaminisitiri, Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta yavuze ko umwanzuro wo kuzamura bamwe mu bakozi bo hasi n’abayobozi babo muri za Ministeri na bimwe mu bigo bya Leta, uzongera miliyari 3,3 […]Irambuye

Impaka mu Badepite n’inzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’urubyiruko

Mu kiganiro Inteko Nshingamategeko imitwe yombi yagiranye n’inzego zifite aho zihurira n’urubyiruko kuri uyu wa mbere, impaka zabaye ndende ku ireme ry’uburezi n’ingufu gahunda zishyirwaho ngo ziteze imbere urubyiruko ziba zifite, Abadepite banenze Minisiteri enye n’ibigo bifite mu nshingano urubyiruko ku ngamba n’imibare yabyo mu gushakira imibereho myiza n’iterambere no kugabanywa ubushomeri mu rubyiruko. Iki […]Irambuye

Amazina ya “Diplome” azahindukana n’ivugururwa ryatangiye ku Itegeko ry’Amashuri Makuru

*Mu mazina mashya ya diplome “Icyiciro cya mbere cy’Amashuri Makuru” ukirangiza azajya ahabwa ‘Bachelor’s Degree’  (Ni yo bitaga A0), *Iri tegeko nirivugururwa ngo bizatuma Kaminuza y’u Rwanda yinyagambura mu bintu bimwe na bimwe itari gukora bitewe n’uko itegeko rimeze ubu, *Kuvugurura iri tegeko ngo bizagira ingaruka ku ireme ry’uburezi. Kuri uyu wa gatatu, Komisiyo y’Uburezi […]Irambuye

2016 hamaze kwakirwa ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu – IGP

*Ubukene, ikoranabuhanga, amategeko adafite ibihano bikakaye ngo baroroshya icuruzwa ry’abantu *Mu Nteko ikibazo cy’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byahagurukije inzego *Ibiyobyabwenge bikaze nka Heroin na Cocaine ngo byafatiwe mu Rwanda bitari bimenyerewe Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko mu Rwanda, muri 2016 hamaze kugaragara ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu […]Irambuye

Kenya: Senateri yakubise ingumi umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi mu Nteko

Umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi muri Kenya, Evans Kidero biravugwa ko yajyanywe kwa muganga kureba ko ntacyo yabaye nyuma yo gukubitwa ingumi na Senateri Mike Sonko, wo muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC muri Kenya), nk’uko byatangajw en’umuvugizi we Beryl Okundi. Ibiganiro byo kubaza uyu muyobozi uko yigwijeho imitungo, byaje kuvamo kurakara, maze […]Irambuye

Rwanda: Icyaha cy’Ubusambanyi ku bashakanye gishobora kuva muri ‘penal code’

*Ingingo zavugaga ku buraya zavuye mu gitabo mpanabyaha cy’u Rwanda, *Umuntu uzaca inyuma uwo bashakanye ntazahanwa, ahubwo ashobora kwaka gatanya mu buryo bwa civil, Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 11 Gashyantare, Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko (Rwanda Law Reform Commission, RLRC), yavuze bimwe mu byaha byakuwe mu gitabo mpanabyaha kirimo kivugururwa, muri […]Irambuye

Abadepite bafite impungenge nyinshi ku mikorere ya Sosiyeti izasimbura ONATRACOM

*Impungenge hari izishingiye ku buziranenge bw’imodoka zizasimbura iza ONATRACOM, *Ubwiyongere bw’igiciro kuko iyo Sosiyeti izaba igamije ubucuruzi binyuranye n’uko ONTRACOM yakoraga, *Leta ivuga ko yabyizeho mu buryo buhagije, ariko ngo nta tike ya make izaba ihari, buri wese azajya yishyura angana n’ay’undi, *RFTC yemerewe kuzakorana na Leta ikagira imigabane ingana na 48% hatabayeho ipiganwa. Ku […]Irambuye

Byari ngombwa gusubira mu baturage tukabaha raporo y’akazi badutumye –

Ngoma- Perezida wa Sena Bernard Makuza n’itsinda yari ayoboye basuye baje gukangurira Abanyarwanda gutora itegeko nshinga rivuguruye, Makuza yavuze nyuma y’uko Inteko Nshingamategeko yari imaze gukora akazi yasabwe n’abaturage, ivugurura iryo tegeko, byari ngombwa ko basubira kubwira abaturage ko basohojwe neza ubutumwa bahawe na bo. Muri gahunda y’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yaba, Sena n’Abadepite […]Irambuye

Urubyiruko rurasaba uburenganzira bwarwo mu guhabwa akazi

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wateguwe n’umuryango nyarwanda Never Again Rwanda kuri uyu wa kane tariki 10/12/2016, urubyiruko ruturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu rwagaragaje ko ikibazo cy’uburambe busabwa mu itangwa ry’akazi na ruswa biri mu bintu bibabuza uburenganzira n’amahirwe yo kubona akazi. Uru rubyiruko rwagaragaje ko mu busanzwe akazi kukabona ari […]Irambuye

en_USEnglish