Digiqole ad

Kuzamura imishahara y’abakozi ba Minisiteri bizongera miliyari 3,3 ku ngengo y’Imari

 Kuzamura imishahara y’abakozi ba Minisiteri bizongera miliyari 3,3 ku ngengo y’Imari

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Murindwa Samuel asobanura icyemezo cyo kuzamura imishahara

*Mu bakozi bongejwe umushahara harimo n’abacungagereza aho umukozi muto yongereweho 45%.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru gisobanura imwe mu myanzuro yaraye ifashwe mu byemezo by’Imana y’Abaminisitiri, Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta yavuze ko umwanzuro wo kuzamura bamwe mu bakozi bo hasi n’abayobozi babo muri za Ministeri na bimwe mu bigo bya Leta, uzongera miliyari 3,3 ku ngengo y’Imari ya Leta.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Murindwa Samuel asobanura icyemezo cyo kuzamura imishahara
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Murindwa Samuel asobanura icyemezo cyo kuzamura imishahara

Samuel Murindwa Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA yavuze ko uyu mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri ugendanye n’ibyemezo byafashwe mu 2012 mu bijyanye na “P Policy” ijyanye no guca ubusumbane mu bakozi ba Leta.

Icyo gihe “P Policy” ngo yavanye igipimo fatizo cy’umushahara w’abakozi kuri 250 (index) kigera kuri 300 ku bakozi basanzwe n’abakozi bo hasi babafasha, ndetse iva ku gipimo cya 250 ishyirwa ku gipimo cya 330 ku nzego z’ubuyobozi bw’aba bakozi bato (Abayobozi b’Amashami).

Murindwa avuga ko muri icyo cyemezo hemejwe ko izo nzego zizagenda zizamurwa bitewe n’uko igihugu kizabona ubushobozi, kuko ngo hari izindi nzego za Leta ziri ku bipimo fatizo by’umushahara biri hejuru ni ukuvuga ku bipimo bya 400 na 500, bityo ngo ibyakozwe ni muri urwo rwego rwo kugira ngo bagabanye ubusumbane.

Yagize ati “Icyemzo cyafashwe ku munsi w’ejo, za nzego zabanje kuzamurwa zijya kuri 300 aho urwego rw’abakozi basanzwe (Professionals) bashyizwe kuri 350, naho abayobozi b’amashami bavuye ku bipimo bya 330 bashyirwa kuri 400, byabaye ku nzego zari hasi.”

Yavuze ko ibi bitareba abayobozi bakuru muri za Minisiteri n’ibyo bigo, ahubwo ngo bireba abayobozi bato, abakozi basanzwe n’ababafasha mu rwego rwo kubafata neza. Inzego zari zisanzwe ku bipimo fatizo bya 400 na 500 zo ngo muri P Policy byemejwe ko zitazazamuka.

Murindwa yavuze ko mu mibare ifatika, abakozi basanzwe (professionals) n’ababafasha (supporting staff) ngo bongereweho 16% ku mushahara wabo, naho abayobozi b’amashami barebwa n’icyo cyemezo bongereweho 20% by’umushahara wabo.

Icyo cyemezo ngo kirareba ahanini za Minisiteri na bimwe mu bigo kuko ngo ni zo zari zasigaye ku bipimo fatizo by’umushahara biri hasi.

Murindwa yavuze ko bitewe n’uburambe abakozi bafite mu kazi batanganya umushahara n’abatangira kuko ngo iyo umuntu amaze imyaka itatu akora ku mushahara we hiyongeraho 15% nyuma hakajya hiyongeraho 10%, bivuze ko kongera umushahara kuri abo bakozi barebwa n’uyu mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri bazabara bahereye ku mushahara buri wese yari agezeho.

Yavuze ko ku bakozi bandi ba Leta nk’Abarimu, Abapolisi n’abandi bivugwa ko bafite umushahara muto, na bo hari icyakozwe.

Abarimu ngo kuva mu 2012 ntibabonye ibyitwa Horizontal Promotion (Kuzamurwa mu ngazi ntambike), ahubwo ngo mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2016 bahawe 10% kongeraho 3% byose ngo byongeye ku ngengo y’Imari ya Leta ho amafaranga y’u Rwanda miliyari 7,8.

Abapolisi bato kugeza ku ufite ipeti rya IP, ngo bazamuriwe umushahara, aho umuto cyane umushahara wazamutse kugera kuri 58%. Kuva kuri IP kuzamura kugeza kuri Komiseri Mukuru wa Polisi mu gihugu, na bo ngo umushahara wabo wazamutse guhera tariki ya 1 Nyakanga 2016.

Murindwa yavuze ko mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kanama 2016, abacungagereza bazamuriwe imishahara aho umuto cyane yazamuriweho 45%.

Umuseke washatse kumenya niba ari cyo gihe cyiza cyo kuzamura imishahara ku bakozi ba Leta kandi bimaze iminsi bivugwa ko mu gihugu hari amapfa yateje inzara kuri bamwe mu baturage, Murindwa avuga ko cyari cyo gihe cyo kuzamura abakozi bato bitewe n’ubushobozi igihugu gifite.

Ati “Navuga ngo yego, kuva igihe iyi politiki y’imishahara yagiriyeho mu 2012, amwe mu mahame y’ingenzi yashingiweho tuvuga ngo bizahinduka harimo ‘affordability and sustainability’, aho uvuga ngo tuzazamura imibare fatizo igihugu cyabonye ubushobozi, icyifuzo cyari ukuvuga ngo bose bangane ariko ntibahise bangana, na n’ubu ntabwo bangana ariko bijyanye n’ubushobozi bwagiye buboneka hari icyagiye gikorwa kugira ngo bihinduke.

Kuva mu 2012 kugeza ubu biragaraga ko ubushobozi bw’ubukungu bw’igihugu bwagiye buzamuka, mu 2012 imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi byatwaraga 41,5% by’amafaranga igihugu kinjiza hatarimo abaterankunga, kubera ko igihugu gishingira ku bushobozi gifite imbere kugira ngo gihembe.

Ubu aho bigeze imishahara ifata 22% bingana na ½ cy’aho twari turi. Bisobanura neza ko ubushobozi bwo  kongera aya mafaranga burahari niyo mpamvu byanakozwe, kuko imishahara y’abakozi ugereranyije n’imisoro igihugu kinjiza birabitwemerera kuko bigaragara nk’ibishoboka n’ubwo amafaranga menshi ajya mu mishanga yubaka igihugu.

…Kongerera umushahara umukozi wo hasi mu gihe cy’inzara (mu gihugu), … ubu byakabaye byiza ko umukozi wo hasi yongezwa umushahara, …ikindi cyiswe inzara MINAGRI niyo iri mu rwego rwo kugisubiza, …ariko ku isesengura rijyanye n’ihame ry’ubushobozi n’uburyo burambye nk’uko politiki y’imishahara yari yabisobanuye icyo gihe, navuga ko ari cyo gihe gikwiriye dushingiye ku mibare uko ibigaragaraza kuko hari icyahindutse.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Mbega ngo Mwarimu byongeyeho miliyari zirindwi. ese ni ukatamenya imibare cg ni ugushaka kuyobya abanyarwanda. none se nawe abarimu ntibarnze ibihumbi 55,000. None se wenda ufashe ko buri mwalimu mwamuhaye 50,000 byabyara miliari 7. Mukomeze mumubeshye ko mumuhemba nawe ajye ababeshya ko abakorera, aka wa mugani. Promotion horizontal abandi muyibakorera buri mwaka none mwalimu ngo mwaherukaga 2012, nyuma y’imyaka ine kdi koko abamaze imyaka 1,2,3, ntacyo babonye urumva bizagenda gute? Maze ngo murashaka ubukungu bushingiye ku bwenge. Tubihange amaso.

  • Mbega ngo Mwarimu bongeyeho miliyari zirindwi. ese ni ukatamenya imibare cg ni ugushaka kuyobya abanyarwanda. none se nawe abarimu ntibarenze ibihumbi 55,000. None se wenda ufashe ko buri mwalimu mwamuhaye 50,000 byabyara miliari 7? kandi brimu benshi bahebwa hagati ya 42 na 65,000 mu mashuri abanza bivuse ko 13% yaba hagati ya 5460 na 8450. Naho secondaire bahembwa hagati ya 98,000 na 180,000 bivuze ko 13% yaba 12740 na 23,400. Bibyara gute miliyari 7? cyereka niba ari umwaka wose? kadi mwayabahaye rimwe gusa!!!! Mukomeze mumubeshye ko mumuhemba nawe ajye ababeshya ko abakorera, aka wa mugani. Promotion horizontal abandi muyibakorera buri mwaka none mwalimu ngo mwaherukaga 2012, nyuma y’imyaka ine kdi koko abamaze imyaka 1,2,3, ntacyo babonye urumva bizagenda gute? Maze ngo murashaka ubukungu bushingiye ku bwenge. Tubihange amaso. Abo hejuru mukomeze mwirire igihugu

  • muri bible bisibanutse neza cyane :”ufite azongererwa naho ufite ducye azambyrwa nutwo yari afite” ndumva ntampamvu yo kubigiraho ikibazo

  • muri bible bisobanutse neza cyane :”ufite azongererwa naho ufite ducye azambyrwa nutwo yari afite” ndumva ntampamvu yo kubigiraho ikibazo

  • ariko iyo mishahara iba he ko kwa muganga bayongeje mu nama y’ubushize nanubu akaba ataraza TUZAYABARA TUYABONYE

  • Mu mavuriro ho ukoze imyaka mirongo itatu n’umutangizi banganya umushahara.Ni agahomamunwa!

  • Ese ibi birareba n’abakozi bo mu nzego z’ibanze?

    • Ntabwo Inzego z’ibanze zirebwa n’icyI cyemezo

    • Ntabwo Inzego z’ibanze zirebwa n’iki cyemezo

  • ABASIRIKAREBO IMISHAHARA YABOIRAHAGIJE BOKONTAHOTUBONA BABONEJE?

  • Babngeze twe turi tayari gusora nta kibazo. Gusa babibutse kuduha service vuba kandi neza n’umutima ukeye.

  • BAGERAGEZE NUBU RYO BAGENDERA KURI DIPLOME UMUNTU AFITE
    GUHEMBERWA A2 UFITE A0 SIBINTU

  • Abarimu bahembwa na WDA bigisha muri VTCs, niyo waba umaze imyaka 20 ukora, unganya umushara n’umutangizi.

Comments are closed.

en_USEnglish