Digiqole ad

Amazina ya “Diplome” azahindukana n’ivugururwa ryatangiye ku Itegeko ry’Amashuri Makuru

 Amazina ya “Diplome” azahindukana n’ivugururwa ryatangiye ku Itegeko ry’Amashuri Makuru

*Mu mazina mashya ya diplome “Icyiciro cya mbere cy’Amashuri Makuru” ukirangiza azajya ahabwa ‘Bachelor’s Degree’  (Ni yo bitaga A0),

*Iri tegeko nirivugururwa ngo bizatuma Kaminuza y’u Rwanda yinyagambura mu bintu bimwe na bimwe itari gukora bitewe n’uko itegeko rimeze ubu,

*Kuvugurura iri tegeko ngo bizagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Kuri uyu wa gatatu, Komisiyo y’Uburezi n’Ikoranabuhanga n’Urubyiruko mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite yize ku mushinga w’itegeko rigenga amashuri makuru mu Rwanda, Dr Mugisha Innocent, Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC), yavuze ko muri zimwe mu mpamvu zo kuvugurura itegeko harimo guha Kaminuza imwe y’u Rwanda ubwinyagamburiro, no guhindura inyito za diplome mu rwego rwo kuzisanisha n’icyiciro cy’uburezi.

Dr Mugisha S Innocent Umuyobozi Mukuru wa HEC
Dr Mugisha S Innocent Umuyobozi Mukuru wa HEC

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi (High Education Council, HEC), Dr Mugisha S Innocent, ari kumwe na Nsengumukiza Anathole na Munanira Delphin bunguranye ibitekerezo n’abadepite ba Komisiyo ishinzwe uburezi ku bijyanye n’inyito z’amwe mu magambo azaba ari muri iri tegeko n’ubusobanuro bwayo.

Mu byaganiriwe ndetse bikagibwaho impaka harimo inshingano z’Ishuri Rikuru, aho bumvikanye ko ari ukwigisha, gukora ubushakashatsi no gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere by’imibereho ya buri munsi yabo.

Mbere byavugwaga ko Amashuri Makuru afite inshingano nk’izo zavuzwe ariko byagera ku ya gatatu bikavugwa ko Ishuri Rikuru rigira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage. Abadepite n’abahagarariye HEC basanze ijambo “Ibibazo” ryumvikana nabi, bahitamo kurihindura.

Izi nshingano eshatu n’ubwo zizaba ziri mu Ishuri Rikuru, urwego rw’ibanze rwaryo arirwo “Agashami” (Department) aho gakorera ngo kagomba kuzajya kahashyirwa hagendewe kuri izo nshingano, gutanga ubumenyi, gukora ubushakshatsi no kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage gakoreramo.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi, Dr Mugisha S Innocent yagiranye n’Umuseke, yavuze ko impamvu nyamukuru yo kuvugurura itegeko rigenga Amashuri Makuru, ari uko hagiye habamo impinduka ku kuntu amashuri makuru mu Rwanda ateye.

Yagize ati “Mbere twagiraga amashuri yigenga n’aya Leta menshi haza kuvangwa amashuri ya Leta akora University of Rwanda (Kaminuza imwe y’u Rwanda), tuza gusanga itegeko twahaye Kaminuza y’u Rwanda hari ibiyibuza ubwinyagamburiro kubera uko itegeko rigenga Amashuri Makuru ryari rihagaze.”

Dr Mugisha yavuze ko kuvugurura uko iryo tegeko ryari riteye biri mu rwego rwo kuryuzuza.

Ati “Hariho amashuri, hari amashami, hari n’ibigo bishamikiye kuri Kaminuza Nkuru, bikwiye na byo kugira ubwinyagamburiro cyane iyo bije mu masomo, iyo bigeze igihe cyo kuvugana mu gufata ibyemezo, hakabaho kuvugana aho byafatirwa n’uko byashyirwa mu bikorwa bidatwaye igihe kirekire.”

Dr Mugisha avuga ko itegeko rishyira ireme ry’uburezi imbere, kuko ngo noneho hazajya harebwa ko umunyeshuri yarangije gahunda iteganyijwe mu masomo agenewe mu cyiciro arimo yiga, no kureba ko intego zari zigenwe yazigezeho.

Ati “Rirashyira imyigishirize n’ireme rya ‘program’ (amasomo yigishwa) imbere, ikindi rirazanamo ‘flexibility’ (kurohereza) rirerekana ko kuri ruriya rwego ‘program’ yigishyirizwaho hagomba gukurikirana ireme ry’uburezi igihe ku kindi. Uzarangiza icyiciro runaka ntihazarebwa imyaka ahubwo hazarebwa ko yageze ku ntego z’isomo.”

Ibyo ngo bisobanuye ko kuri rwa rwego aho ‘program’ ishyirwa mu bikorwa, aho kwiga no kwigishiriza bikorerwa, hagomba gukurikirana umunsi ku wundi uko wa mwarimu wigisha akurikirana umunyeshuri akareba ko intego ziteganywa na rya somo zagezweho.

Agira ati “Si ukuvu ngo umunyeshuri yarangije umwaka wa mbere, cyangwa uwa kabiri, ahubwo ni ukuvuga ngo muri iyo myaka yakoze iki?”

Abadepite na HEC kandi bavuze ku mazina mashya azahabwa ‘Dipolome’ nyuma y’uko itegeko rizaba rimaze kuvugururwa.

Abanyarwanda benshi bari bazi ko Icyiciro cya mbere cya Kaminuza ukirangije aba afite impamyabumenyi ya A1, urangije icyakabiri akagira A0, icya gatatu cya Kaminuza akagira Master’s naho Doctorat (PhD) ikaba impamyabumenyi y’Ikirenga, siko bizaba bimeze.

Umunyeshuri uzemererwa kwiga mu Cyiciro cya mbere cy’Amashuri Makuru agomba kuba afite impamyabumenyi y’uko yarangije amashuri yisumbuye, yarangiza icyo Cyiciro hagendewe ku kwiga umubare wa Credit ziteganyije, agahabwa impamyabumenyi iruta izindi muri icyo cyiciro yiswe “Bachelor’s Degree”.

Uziga Icyiciro cya Kabiri cy’Amashuri Makuru agomba kuzaba afite ya Bachelor’s Degree ihabwa urangije icyiciro cya mbere cy’Amashuri Makuru, bitewe no kurangiza kwiga Credits zigenwe muri icyo cyiciro, azahabwa impamyabumenyi ya “Master’s Degree”.

Mu cyiciro cya Gatatu cy’Amashuri Makuru nicyo cyiswe icy’Ikirenga, uzakiga akarangiza ama Credits agenwe, azahabwa Impamyabumenyi yitwa “Dogotora, (PhD)” (Uwitwa Dogiteri).

Gusa, ibi ngo si uguca amazi impamyabumenyi zari zisanzweho, ahubwo ngo ni ukuzijyanisha n’uko zakagombye kuba zitwa.

Dr Mugisha yagize ati “Izi nyito twita izi Dipolome uyu munsi, biraterwa na politiki nini aho izi mpamyabumenyi n’impamyabushobozi zanditse, ni icyo bita “Qualifications Framework”, ni cyo dipolome iba isobanuye hakavuga ngo iyi izahabwa urangije iki cyiciro cy’amashuri, uzaba yujuje ibi n’ibi. Ntabwo ari ukuzica amazi cyangwa kuvuga ngo iza mbere ntizari zo, ahubwo ni ukuziringanisha, tukavuga ngo iyi ngiyi iki gihe iba iri ku rwego rw’iyi.”

Iri tegeko riracyari ku rwego rwo kurijyaho impaka muri Komisiyo, nyuma rizajya mu Nteko rusange y’Abadepite Komisiyo yamaze kuryumvikano na HEC no kurinoza, nyuma rizasinywe ritangazwe mu Igazeti ya Leta.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish