Digiqole ad

Urubyiruko rurasaba uburenganzira bwarwo mu guhabwa akazi

 Urubyiruko rurasaba uburenganzira bwarwo mu guhabwa akazi

Urubyiruko ruvuga ko ruswa n’ikimenyene mu kazi bibabuza uburenganzira

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu wateguwe n’umuryango nyarwanda Never Again Rwanda kuri uyu wa kane tariki 10/12/2016, urubyiruko ruturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu rwagaragaje ko ikibazo cy’uburambe busabwa mu itangwa ry’akazi na ruswa biri mu bintu bibabuza uburenganzira n’amahirwe yo kubona akazi.

Albert Nzamukwereka umuyobozi wungirije wa Never Again
Albert Nzamukwereka umuyobozi wungirije wa Never Again

Uru rubyiruko rwagaragaje ko mu busanzwe akazi kukabona ari ikibazo, cyane cyane aho usanga abagatanga basaba uburambe, bavuga ko bigoye kubugaragaza mu gihe nta handi umuntu yakoze.

Rukundo William umwe mu rubyiruko bari bitabiriye ibiganiro yavuze ko ahenshi batanga amatangazo y’akazi, wajya kugasaba ntukabone kuko hari abatanga ruswa. Yavuze ko hari ubwo umuntu akora ikizamini cy’akazi agatsinda, yazagera mu biro akahasanga undi wagatangiye, ibyo ngo bigaragaza ko uburenganzira bw’urubyiruko butubahirizwa.

Yavuze ati “Ikibazo gihari ni uko iyo uri urubyiruko udafite mwene wanyu, udafite amafaranga ngo ube wayatanga, ntiwabona akazi, kuvuga ngo uritwaza ubwenge bwawe, ni ahantu hakeya cyane wasanga aribwo bari bushingiriho.”

Rukundo William yakomeje avuga ko mu gutanga akazi hakwiye kubamo umutima wa kimuntu aho gukoresha amarangamutima.

Ati “Igihe hakozwe ibizamini, akazi kagahabwa uwaginze, kuko iyo bitagenda uko bituma urubyiruko rugira umutima mubi, abenshi bagahitamo kwiyahuza ibiyobyabwenge.”

Mu masezerano u Rwanda rwasinye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, hari byinshi byubahirijwe, ariko hari n’ibindi bikenewe gukorwa neza.

Albert Nzamukwereka umuyobozi mukuru wungirije wa Never Again Rwanda, yavuze ko bashima intambwe nk’Abanyarwanda yagezweho ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, nk’uburenganzira bwo kujya ku ishuri, ubwo kwivuza, gusa ngo guharanira uburenganzira bwa muntu ni uguhozaho.

Yagize ati “Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, akenshi bavuga ko bugeze kuri 70%, gusa buri muntu wese yifuza kugeza ku 100%, kuko hari uburenganzira bw’abafite ubumuga butaragerwaho, kugira akazi, kuko muri iyi minsi hari ikibazo cyo kutagira akazi mu Rwanda.”

Ati “Muri make hari uburenganzira bwinshi umuntu yavuga ko buhagaze neza, ariko hari ibyakorwa kugira ngo dukomeze dutere intambwe Umunyarwanda wese yishimire ko agira uburenganzira bw’ibintu byose, uburenganzira bwa politiki n’imibereho.”

Albert Nzamukwereka yakomeje avuga ko mu burezi umuntu wese afite uburenganzira bwo kwiga, ariko ireme ry’uburezi, biracyasabwa gushyirwamo ingufu no kongera imirimo mu Rwanda kugira ngo ubwo burenganzira bugerweho.

Yagize ati “Kuri iyo 30 % ibura hari byinshi bigerwaho, ariko ejo bikaba ibibazo, muri ibyo harimo imirimo n’uburezi mu Rwanda kugira ngo byuzure 100%.”

Amabasaderi wa Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles yavuze ko uburenganzira bwa muntu bukwiye kwitabwaho cyane cyane ibyiciro byasigajwe inyuma mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, harimo abatishoboye, abafite ubumuga n’abandi.

Urubyiruko ruvuga ko ruswa n'ikimenyene mu kazi bibabuza uburenganzira
Urubyiruko ruvuga ko ruswa n’ikimenyene mu kazi bibabuza uburenganzira
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro
Mu biganiro byari byitabiriwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda
Mu biganiro byari byitabiriwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda
Amb. Erica J. Barks-Ruggles asanga ibyiciro byasigajwe inyuma bikwiye kwitabwaho cyane mu guhabwa uburenganzira
Amb. Erica J. Barks-Ruggles asanga ibyiciro byasigajwe inyuma bikwiye kwitabwaho cyane mu guhabwa uburenganzira
Albert Nzamukwereka mu biganiro byahuzaga urubyiruko
Albert Nzamukwereka mu biganiro byahuzaga urubyiruko

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uru rubyiruko icyo turusaba nikimwe kudufasha guhindura itegekonshinga ndetse bakanatorera abatazi gusoma no kwandika ndetse nabandi bose kugirango kamarampaka itorwe 99,99% bityo tukikomereza mwiterambere na vision 2034.

  • Dear Karusho ntabwo ari kamarampaka kuko nta mpaka zihari twe twarabisabye nk abanyarwanda ejobundi rero intego ni uguhurira kuri yegooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo. ubundi songambere Rwanda nziza, ibyiza biri imbere . icyo nakwibuta urubyiruko ni uko in a country where there political stability, all is possible. turashaka long lasting political stability. muhumure bana bacu , upfa kuba ufite mumutwe habara neza hatabaswe n ibiyobya bwenge, nakurahiye, direction( digitali world) turi kwerekezamo ntabwo iha amahirwe ikimenyane, nunajyamo kubera ikimenmyane cyangwa ibindi, ariko udashoboye uzageramo kakunanire, we need to be smart.

  • Juru sinzi umugabane urwo Rwanda uvuga ruriho.Ese iyo ruswa ivugwa ivugwa muzihe nzego? Soma neza urmenya icyo ikora.

Comments are closed.

en_USEnglish