Digiqole ad

Kenya: Senateri yakubise ingumi umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi mu Nteko

 Kenya: Senateri yakubise ingumi umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi mu Nteko

Senateri wa Nairobi Mike Mbuvi bita Sonko

Umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi muri Kenya, Evans Kidero biravugwa ko yajyanywe kwa muganga kureba ko ntacyo yabaye nyuma yo gukubitwa ingumi na Senateri Mike Sonko, wo muri Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC muri Kenya), nk’uko byatangajw en’umuvugizi we Beryl Okundi.

Senateri wa Nairobi Mike Mbuvi bita Sonko
Senateri wa Nairobi Mike Mbuvi bita Sonko

Ibiganiro byo kubaza uyu muyobozi uko yigwijeho imitungo, byaje kuvamo kurakara, maze Senateri Sonko yiva mu mitsi aba ateye ingumi Kidero.

Daily Nation mu nkuru yayo harimo ko Senateri Mike Sonko n’Umuyobozi wa Nairobi, Evans Kidero baje kujya mu mirwano yeruye.

Ubushyamirane ngo bwatangiriye ku mpaka zikomeye zaje guhindukamo guterana amakofi, ndetse bituma imirimo ya Komite ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta isubika imirimo yayo.

Umuyobozi wa Nairobi, Evans Kidero, yahakanye ko ingumi ya Senateri Mike Sonko yamugezeho.

Ati “Ntiyigeze abasha kuyimpamya. Nakinze (Kubloka) akaboko ke.”

Evans Kidero yanahakanye amakuru y’uko yajyanywe kwa muganga nk’uko byari byatangajwe n’umuvugizi we Beryl Okundi.

Kidero kandi yahakanye ibirego by’uko ngo yishe yashinjwaga na Senateri Sonko, avuga ko byari ugutebya.

Aha Senateri Sonko yari asohowe mu Nteko nyuma yo kurwana
Aha Senateri Sonko yari asohowe mu Nteko nyuma yo kurwana
Umuyobozi w'Umujyi wa Nairobi na Senateri Sonko bahanye ikiganza
Umuyobozi w’Umujyi wa Nairobi na Senateri Sonko bahanye ikiganza

UM– USEKE.RW

en_USEnglish