Digiqole ad

Impaka mu Badepite n’inzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’urubyiruko

 Impaka mu Badepite n’inzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’urubyiruko

Abadepite bakoreye ingendo zabo mu turere twose tw’igihugu/UM– USEKE

Mu kiganiro Inteko Nshingamategeko imitwe yombi yagiranye n’inzego zifite aho zihurira n’urubyiruko kuri uyu wa mbere, impaka zabaye ndende ku ireme ry’uburezi n’ingufu gahunda zishyirwaho ngo ziteze imbere urubyiruko ziba zifite, Abadepite banenze Minisiteri enye n’ibigo bifite mu nshingano urubyiruko ku ngamba n’imibare yabyo mu gushakira imibereho myiza n’iterambere no kugabanywa ubushomeri mu rubyiruko.

Abadepite bakoreye ingendo zabo mu turere twose tw'igihugu/UM-- USEKE
Abadepite bakoreye ingendo zabo mu turere twose tw’igihugu/UM– USEKE

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kanama 2016, haganirwaga kuri gahunda zitandukanye zivuga ku mahirwe Leta yashyiriyeho urubyiruko mu kurufasha kubona imirimo no kuyihanga, bikajyana n’ukuri Abadepite biboneye mu ngengo bamazemo igihe mu Mirenge n’Uturere tw’igihugu bareba uko izo gahunda zikora.

Minisiteri zirimo iy’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iy’Uburezi n’iy’Ubucuruzi n’Inganda n’ibigo bifite urubyiruko mu nshingano nizo ganiriye n’abadepite.

Muri iki kiganiro abadepite bakomeje kugaragaza ko nta gishya babona kuri raporo bahawe kuko ngo yasaga n’iyo izo nzego zabamurikiye mu mwaka washize.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, yasobanuye ko gahunda ya ‘Kora Wigire’ (NEP) mu myaka ibiri ishyizweho, imaze guha ubumenyi abantu bagera ku 10 699, barimo abahugurwa hagati y’amezi atatu n’atandatu mu myuga y’ubudozi, kubaza, gukanika n’ibindi.

Gusa ngo Abanyarwanda bamaze gufashwa na Kora Wigire (NEP) muri progaramu zayo zose basaga ibihumbi 67.

Abadepite kandi banenze ibyagarutsweho n’Abamisitiri kuko mu byo bavuze byose  ngo batagaragaje ingamba zihamye zo kurandura ikibazo cy’ubushomeri mu ruburuko.

Abadepite bahise bibaza ku byo  Minisitiri Uwizeye Judith yari amaze kuvuga agira ati “Ufashe aho tuvuga ko abashomeri bari 2% ukababarira ku baturage miliyoni 1,5, usanga abashomeri ari ibihumbi 210.”

Abadepite bavuze ko urebye iyi gahunda ya Kora Wigire kuva muri 2014 kugera 2016, ngo wasanga harahuguwe abantu batagera ku bihumbi 20 batanageze kuri 1/10 cy’abantu bafite ubushomeri.

Bavuga ko abahuguwe batazi neza niba barabonye imirimo, ariko ngo n’iyo baba barayibonye ugereranyije n’abakagombye kubona imirimo mu myaka itatu ni bake cyane.

Umwe mu badepite yagize ati “Wibaza ngo izi gahunda zirimo zirasubiza ikibazo cy’imirimo mu rubyiruko? Niba zisubiza ikibazo cy’umurimo mu rubyiruko, zirimo zirabikora ku rugero twakagombye kuba tubikoraho? Aho niho nagize ikibazo kuko urasanga dushyiramo ingufu ariko ari agatonyanga mu nyanja.”

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, na we wagarutse ku bana bajyanwa Iwawa yavuze ko habamo urubyiruko rugera ku bihumbi bitatu (3000), rwigishwa imyuga itandukanye irufasha kugira ngo ruze rufite amahirwe ku isoko ry’umurimo.

Depite Nyinawase Jeanne d’Arc yaboneyeho kubaza niba aba bana bagira ubakurikirana kuko hari amafaraga menshi abagendaho.

Ati “Urubyiruko watweretse ruri Iwawa ni 3000 hakaba harangije urubyiruko rwinshi rwize imyuga. Nagira ngo nkubaze, aba bantu ubu muzi uko bameze? Biteje imbere? Ese bahawe ibikoresho by’ibanze? Ubu bamaze kugera he, imibereho yabo imaze guhinduka, bimeze gute?”

Yunzemo ati “Iwawa ndumva hamaze gusohoka urubyiruko rwinshi rwize imyuga kandi bagiye bashorwamo imbaraga nyinshi mu buryo butandukanye kugira ngo biteze imbere. Ndagira ngo Minisitiri atubwire uko ubuzima bwabo buhagaze.”

Mu gisubizo cya Minisitiri Nsengimana, yavuze ko uvuyeyo aza yaragororotse akitabwaho nk’urundi rubyiruko rusanzwe.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba yagagaragaje ko hari ikibazo gikomeye cy’urubyiruko rutaratangira, ariko rukeneye gufashwa ngo rushobore guhanga umurimo, kandi ngo biragoye kwizera ko banki z’ubucuruzi zabafasha zonyine.

Yagize ati “Hari rwose n’ababivuze kandi ibyo bavuze ni ukuri, kwizera ko amabanki y’ubucuruzi ariyo azabakemurira ibibazo harimo kwibeshya cyane, kuko mu nshingano zayo ntabwo birimo.”

Depite Nyirasafari yibajije ku byo  Kanimba yavuze agaragaza impungenge ku rubyiruko rujyana imishinga mu bigo by’imari ikajugunywa kandi barafashijwe n’Ikigega BDF mu kuyiga, bakongera kwakwa izindi ngwate.

Ati “Kuri gahunda ya BDF, hari urubyiruko rukora imishinga ariya 25% y’ingwate ntibayabone, hakaba n’abandi bayabona bakabishingira 75%. Nagira ngo mbaze ko usanga imishinga yabo itemerwa, bayigeza mu ma banki ahubwo ugasanga barabaka izindi ngwate kandi byitwa ko BDF ibishingira?”

Impungenge za Depite ngo kwari ukumenya niba izo nzego zizi icyo kibazo n’icyo zikora nyuma yo kukimenya.

Ati “Ese mujya muganira n’amabanki? Mubafasha mute hariya mu turere no mu mirenge? Byaba ari ugufasha abifashije niba banki zibagora zigasaba ingwate kandi tugomba guhera hasi ngo tubafashe biteze imbere.”

Ni mu gihe Minisitiri w’Uburezi yagarukaga ku mugambi wa Leta wo gufasha abana bagera kuri 60% barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye “bakigishwa imyuga”, umwe mu badepite yagaragaje ikibazo cy’ireme ry’uburezi.

Ati “Hari imirimo myinshi dukeneraho abanyamahanga baza gukorera hano, iyo turebye mu mahoteli, abakora inkweto, … ibyo byose ni akazi. Kuki rero ako kazi kadatangwa? Ni ireme ry’uburezi? Ayo mashuri y’imyuga dufite, afite irihe reme? Abarimu babigisha bafite bushobozi ki? Akazi karahari hirya no hino ahubwo ireme ry’uburezi ni ikibazo.”

Abadepite bashingiye ku rugendo bari bamazemo iminsi bazenguruka mu turere no kuri Filimi mbarankuru yerekanywe mu cyumba cy’inteko rusange, Abadepite bongeye kunenga uko imishinga igenewe guteza imbere urubyiruko usanga ubwarwo rutayisobanukiwe.

Aha kandi ngo n’iyo hari abayimenye ntihabaho gikurikirana, bigatuma abahawe ayo mafaranga bahomba.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Abbas Mukama yabajije uko bamenya  niba amafaranga asaga miliyari 14 yatanzwe binyuze muri BDF, abayahawe bunguka.

Ati “Nituguma gukora nta mibare ntitumenye neza ngo abayabonye bari kwivana mu bukene ko ari yo nshingano, ntacyo tuzaba dukora.”

Muri gahunda ya Leta, intego ni uguhanga imirimo ibihumbi 200 ku mwaka idashingiye ku buhinzi, bikaba bikiri ikibazo kuko idashobora gukwira abayikeneye bose kandi nabwo ntiragerwaho.

Muri iyi raporo abadepite basanze ibyo Abaminisitiri bavugaga, kimwe mu byakomeje guteza ibibazo cyakomeje no kugarukwaho ni uko nta mibare ifatika y’ibyagezweho muri gahunda zimwe Abaminisitiri bavuga ko zashyizweho, ahandi ugasanga abo zigenewe batarazimenyeshejwe.

Abadepite ndetse banavuze ko ibyo izo nzego zababwiye bitandukanye cyane n’ibyo bagiye bibonera mu turere bamaze ukwezi bazenguruka, ariho bakuye umwanzuro wo kubasaba gusubira mu byo bakora bakabanza bakareba muri gahunda z’urubyiruko, aho kuvuga gusa.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish