Tags : Nyagatare

Inkuba yishe batatu, mu Kivuruga (2) na Nyagatare (1)

Mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke mu mvura yagwaga mu ijoro ryakeye inkuba yakubise abantu bane bari begeranye babiri bahita bapfa, mu bapfuye harimo umukobwa w’imyaka 12. Inkuba kandi yakubise mu karere ka Nyagatare aho yahitanye umuntu umwe. Jean Bosco Nkurunziza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga muri Gakenke yabwiye Umuseke ko abapfuye hano […]Irambuye

Nyagatare barifuza ko Kagame nagirirwa icyizere yazabagezaho amazi akongera amashanyarazi

Mu murenge wa Gatunda, mu kagari ka Nyarurema, mu mudugudu wa Kabeza mu karere ka Nyagatare bategereje ko Perezida Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi abagezaho imigabo n’imigambi ye, abaturage baho bahurira ku kibazo cyo kutagira amazi meza, abandi ngo azabahe amashanyarazi bahange imirimo. Umuseke waganiriye na bamwe mu baturage bizinduye mu gitondo cya kare baje […]Irambuye

Ikoranabuhanga riratuma ubuhinzi bw’umuceri buhindura isura i Nyagatare

*Abahinde bahinga Ha 700 ziri mu gishanga cy’Umuvumba, bageze kuri Toni 5,5 kuri Ha 1 *Basaba bahinzi b’Abanyarwanda guhindura imihingire bagakoresha ikoranabuhanga. Sinari narigeze kubona imashini zisarura umuceri, zikawuhura kandi zagahita ziwupakira mu mashini yabigenewe igatwara umusaruro aho wagenewe, ni ikoranabuhanga mu buhinzi Abahinde bakoresha i Nyagatare aho bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba bagamije guhaza […]Irambuye

Nyagatare: Coperative imaze gutanga ba Minisitiri babiri, nyuma y’ibihombo yongeye

*Koperative yahoraga mu bibazo ndetse uruganda rw’umuceri yari ifite rurafungwa, *Nyuma y’ibibazo iyi Koperative yitwa CO-DERVAM yishyuye umwenda wa miliyoni 309 yari ifite. *Robert Bayigamba na Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi bombi bayoboye CO-DERVAM. Koperative y’abahinga umuceri mu gishanga cya Cyabayaga (Cooperative de Developpement Rizicole des Valee du Mutara, CO-DERVAM), imaze gutanga […]Irambuye

Nyagatare: Bashyize inyungu zabo imbere uburezi babushyira mu rwobo

*Hari abahembwaga ari baringa, abahemberwaga niveau badafite n’abahemberwa aho badakora, *Ngo ibibazo birimo ushatse kubirandurira rimwe byatuma uburezi buhagarara muri aka karere, *Abarimu benshi bakora nta byangombwa kuko ngo kubona akazi yari ruswa y’ibihumbi 200 na 300, *Ngo no mu tundi turere bakwiriye kureba ko ishyamba ari ryeru. Akarere ka Nyagatare kagaragara muri  raporo y’ibikorwa […]Irambuye

Nyagatare: Ubwumvikane buke ku mikoreshereze y’imitungo burasenya ingo

*Iki kibazo ngo kiganje cyane mu ngo z’abimukira baza gushakira amikoro muri aka karere, *Ubuyobozi ngo byashyizeho ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ngo iki kibazo gikemuke. Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bahangayikijshijwe n’ikibazo cy’abagabo babo bata ingo, bakagenda burundu kandi bakajyana n’imitungo baba barashakanye, bigatuma abagore n’abana  basigara […]Irambuye

Nyagatare: Bavuga ko ‘Amapfa’ yatumye abagabo bata ingo zabo

Mu ka karere ka Nyagatare, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’inzara cyatumye bamwe mu batuye muri aka karere bakomeje gusuhukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, abandi bakavuga ko aya mapfa yateje amakimbirane mu miryango kuko hari bamwe mu bagabo bagiye bata ingo zabo bakigendera. Mu minzi ishize, mu duce tumwe na tumwe tugize intara y’Uburasirazuba hakunze kuvugwa […]Irambuye

Nyagatare: Abaturage bavuga ko bambuwe ubutaka na Leta barasaba kurenganurwa

Mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare hari abaturage bavuga ko ubutaka bari bamaze imyaka 15 barateyeho ishyamba ku musozi wa Nyangara, ngo hari umushinga waje urabubambura ubifashijwemo na Leta, uteramo ibindi biti byawo nta ngurane bahawe. Ubuyobozi bw’Umurenge buravuga ko ubutaka bambuwe n’ubundi ari ubwa Leta. Nubwo nta byemezo bigaragaza neza niba ubu butaka bwari […]Irambuye

Byifashe bite Iburasirazuba? na Odette Uwamariya

Abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba hamwe na Guverineri wayo Odette Uwamariya ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze uyu muyobozi w’Intara atanga ishusho y’uko Intara ayoboye ihagaze, agaruka cyane ku bibazo biyugarije n’uburyo bateganya guhangana nabyo, cyane cyane izuba ryinshi n’ibindi….Mu mwaka mushya w’ingengo y’imari ugiye gutangira. Intara y’Iburasirazuba niyo ntara nini […]Irambuye

en_USEnglish