Byifashe bite Iburasirazuba? na Odette Uwamariya
Abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba hamwe na Guverineri wayo Odette Uwamariya ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze uyu muyobozi w’Intara atanga ishusho y’uko Intara ayoboye ihagaze, agaruka cyane ku bibazo biyugarije n’uburyo bateganya guhangana nabyo, cyane cyane izuba ryinshi n’ibindi….Mu mwaka mushya w’ingengo y’imari ugiye gutangira.
Intara y’Iburasirazuba niyo ntara nini muri enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, ifite ubuso bwa 9,206 Km², ituwe n’abarenga miliyoni ebyiri batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi. Ni Intara ifite amahirwe yandi mu ishoramari yo kuba ituranye n’ibihugu by’u Burundi, Uganda na Tanzania
Gusa iyi Ntara yakunze kwibasirwa n’izuba ryinshi, buri gihe cy’impeshyi impungenge ziba ari zose ko hashobora gutera inzara kuko ryica imyaka rikica n’amatungo.
Iyi ntara yagiye igira ibi bibazo mbere, muri iki kiganiro n’abanyamakuru nibyo byibanzweho n’abayobozi bavuka kandi intego zabo mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2016/2017.
Guverineri Odette Uwamariya yatangaje ko mu kunoza ubuhinzi bateganya gushyira imbaraga mu gikorwa cyo guhuza ubutaka nibura kuri 400 307 Hectares z’ubutaka ubundi bagashyira imbaraga nyinshi mu kuhira imyaka kubera ikibazo cy’izuba ryinshi.
Muri iyi Ntara ngo barateganya kuhira hegitari 220 000, kugeza ubu ngo bamaze kuhira imyaka kuri Hegitari 18 000 bingana na 8% gusa, gusa ngo mu mpera z’uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari bagomba kuba bageze nibura kuri 23,8% nk’uko bivugwa na Guverineri Uwamariya.
Mu gihangana n’izuba ryinshi ryica imyaka Guverineri Uwamariya avuga ko bari gushishikariza abaturage kwitabira kuhira ibihingwa no kubibafashamo, avuga ko bamaze imyaka ibiri batangiye gufasha abaturage muri iki gikorwa aho bamaze kubaha utumashini twifashishwa mu kuhira tugera kuri 534. Bakaba bashishikariza abaturage no kugerageza kugura utwabo nubwo ngo hari imbogamizi y’ubushobozi.
Imiryango 72 000 imaze guhabwa inka
Guverineri Uwamariya yavuze ko muri gahunda yo kurandura ubukene ya EDPRS II kugeza ubu ngo abaturage batishoboye imiryango 72 000 yahawe inka muri gahunda ya Gira Inka. Ko n’indi miryango 600 iherutse guhabwa inka mu cyitwa Gira Inka week.
Izi nka iyo zigeze mu miryango ngo zibafasha kwiteza imbere, kubona amata yo guha abana n’ifumbire.
Guverineri Uwamariya yavuze ko iyi Ntara iteganya kandi kongera umusaruro w’ibyo bohereza mu mahanga cyane cyane Ikawa bakava kuri Toni 13 312 basaruye mu makusanyirizo anyuranye mu Ntara umwaka ushize, bakongeraho Toni 12 000 kuri ziriya.
Gusa Uwamariya avuga ko bagiye no gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage guhinga imboga n’imbuto kugira ngo ibibazo by’imirire mibi bicike mu miryango.
Amashanyarazi ari kuri 24% amazi meza kuri 69%
Muri iyi Ntara amashanyarazi ngo aragera ku baturage ku kigero cya 24% by’abatuye Intara, Guverineri Uwamariya akavuga ko uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari uzarangira bageze kuri 28,5%.
Mu bice binyuranye by’iyi Ntara hakunze kuvugwa kuba nta mazi meza abageraho, gusa Guverineri Uwamariya we avuga ko uyu munsi abaturage 69% b’iyi Ntara bagerwaho n’amazi meza ariko ngo bagomba kuzamura iki kigero muri uyu mwaka.
Umwaka ushize w’ingengo y’Imari uturere tugize iyi Ntara twakoresheje ingengo y’imari ingana na miliyari 86 y’u Rwanda, ariko ngo uyu mwaka biteganyijweho ko ziziyongera zikagera kuri miliyari 106 azibanda cyane mu kongera ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi no gufasha mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
17 Comments
kuhira imyaka bisaba ko ibikoresho byifashishwa bhita biba byatashyizwe mu myanya ku gihe. ntabwo wakuhiza mironko ziriya hegitari zirenga ibhumbi 400 ngo bishoboke.
GOOD. AKANDI KANTU NJYA NIBAZA; UZIKO HARI BAMWE MU BAYOBOZI B’IYI NTARA, BATAHA BURI MUNSI HANZE Y’INTARA BAKORAMO?????
KKJ waduha ingero kugirango turusheho kumva icyo uvuze
YES MINANI; Hari ubwo abayobozi bo mu nzego z’ibanze (Rwamagana, Kayonza,…) basabwa kureka gutaha i Kigali mu rwego rwo kuba hafi y’abo bayobora. Ariko usanga no mu babakuriye harimo abatabikurikiza.
(NTABWO ARI MURI EAST GUSA BIRI; MURI SOUTH za NGORORERO,…, MURI NORTH za BURERA,…)
Hahahahaaa, le ridicule ne tue pas weee !
Ingengo y’imari = 86,000,000,000 Frw; (uturere 7, ni 12,000,000,000 buri karere)
1. Kuhira imyaka = 8%
2. Amazi meza = 69%
3. Amashanyarazi = 24%
4. Ikawa = 13,000 T
5. Gira inka = 72,000
Njye ndi wowe naceceka, kuko ntacyo naba mfite cyo kuvuga; ariko nta mugayo wasanga uwagushyizeho aribyo nawe yari akwitezeho gusa !
Ntandukiriye gato: Niba dufite uturere 30, buri karere kakaba gahabwa hafi 12,000,000,000, ni ukuvuga hafi milliards 360 muri budget y’igihugu ingana na milliards 1,800, ayandi asigaye ajya he ?
nagirango mbaze, mbese Fumbwe mwayiteganyirije iki mu bijyanye n’aya mazi kuko mpereye no mu mpande za Nyagasambu, za Nyakagunga, za Kirehe birarenze. turihanganye twizera ko imvugo ariyo ngiro, hari ikizakorwa. imihanda yo biri kugenda, amashanyarazi ni ok, amazi nimuyaduha mbega ngo 2017 iratubera nziza, nizereko 2016 tuyisoza turi mu bisubizo rwose. Rwanda yacu gatera imbere, Estern Province gatera imbere, Rwamagana yacu gaterimbere, Fumbwe yacu gatera imbere, sectors ….
Ibi ni byiza Cyane. Acountability iba icyenewe ngo tumenye ibibera iwacu. Gusa ibibazo birakomeye bijyanye n’Izuba muri Nyagatare na Kayonza mudufashe rwose haboneke ibisubizo. Ni iyihe mpamvu nyamukuru ikomeje gutuma iri zuba rituyogoza? niba ari ibiti biterwe nibari ikindi kibura gikorwe, Leta ibigenere budget kuko bikomeje twaba tujya habi.
Abanyamakuru kubaha umwanya ni iby’Ingenzi. mwakoze cyane
Abantu bitabire gahunda yo gutera ibiti kuko bifite uruhare runini mu kurwanya izuba.
REKA TUBASHIMIRE ABA BAYOBOZI B’INTARA Y’UBURASIRAZUBA MWAKOZE BYIZA, KANDI IBYIZA BIRI IMBERE BIRACYAZA.
MURAKOZE UM– USEKE KU BW’IYI NKURU MUTUGEJEJEHO, NYABUNEKA MUKOMEZE MUDUKORERE UBUVUGIZI KU KINTU CY’INGENZI CYAVUZWE KANDI CYANDIKWA KENSHI:AMAZI MURI RWAMAGANA MU MU RENGE WA FUMBWE ZA NYAGASAMBU NO MU NKENGERO YA CENTER UBU HAGEZWEHO RWOSE ARIKO IBIBAZO BY’AMAZI BITUGEZE KURE, AHO IKIGEREKANI CY’AMAZI ABAKIVOMERA BADATINYA KUCYAKAHO 120. IBIGEGA BITARENGA KIMWE MU KAGALI?KWELI??????? HARI N’ABATURAGE BAYOBOKA IBISHANGA NI UKURI KUBERA USANGA NKO KU KA ROBINET GAHARI HATONZE ABANTU NKA 50, YABONA ATAZAGERWAHO VUBA AKISHAKIRA IGISUBIZO KIBANGUTSE.
1. AMAZI, NINSHAKA NONGEREHO NANONE AMAZI, IBI BIKORWA REMEZO BYAGIYE BIGARUKWAHO KENSHI MU NO MU MUSHYIKIRANO, MU MUHURO UHUZWA N’ABAYOBOZI UJYA UBERA I NYAGATARE.
2. BY’UMWIHARIKO REKA TUVUGE UYU MURENGE WA FUMBWE-NYAGASAMBU-NYAKAGUNGA RWOSE NYAKUBAHWA GUVERNERI AMAZI ARAKENEWE CYANE, MUBY’UKURI HABUZE UBUFATANYE HAGATI YA RWAMAGANA NA GASABO NGO AMAZI ATUGEREHO, KUBONA ZA GICACA, GIKOMERO TUREBESHA AMSO HARUGURU YACU BAFITE AMAZI TWE NTAYO DUFITE? MBESE MUHAZI IBEREYEHO UMURIMBO KUBURYO BISABA KO HE AZAZA FUMBWE NGO TUMUGEZEHO ICYO KIBAZO, REKA TUREBE MU MIHIGO MWAHIZE NIBA 2017 TUYIGERAMO TWARABONYE IBISUBIZO; ABASHORAMARI BASHAKA KUBAKA UTU DUCE ARIKO BAKAZITIRWA N’IKIBAZO CY’AMAZI, NDETSE HARI NABAZA BAFITE KUHATURA BABONA NTA MAZI BAKISUBIRIRA AHO BAVUYE INZU BAKAZITEZA. UBURYO DUSOBANUTSE NTABWO BIKWIRIYE KUDUKORA IBI BINTU; TURABONA DUFITE ABAYOBOZI BEZA TUBATEZEHO BYINSHI. NYAGASANI ABANE NAMWE KANDI ABAFASHE UMUHATI WANYU SI UWUBUSA.
yuu ibyo Aliane avuze nibyo rwose, yemwe hariya hantu za Nyagasambu hari abantu basobanutse, nigize kujya gusurayo inshuti, hari ku ruzuba rwinshi, bampa amazi muri douche y’ama carreaux ntangazwa no kubona inzu nziza idafite amazi mu nzu birantangaza; twashakaga kujya guturayo duhitamo kureka kuhagura ikibanza. ubu twakiguze Gasabo hafi y’umujyi gato. ariko bizakemuka muhumure ubwo byageze ku MuSEKE N’ABAYOBOZI NDIZERA BARAMAZE KUBINOZA, JE L’ESPERE, I THINK SO,
HAHHHH!!! ijya kurisha ihera ku rugo. Guverineri namusaba kuzasura inkengero z’ibiro bikuru bye akareba ukuntu haba hasa. ndahamya ko yahita yirukana abayobozi bahayobora.
ibintu bigenda gahoro, ariko ba Mayor’s ba Rwamagana kuki bicara babahindagura? umenya ariyo mpamvu hari ibidindira. uwari uriho yigize kuza za Nyagasambu ikibazo cy’amazi kiza ku mwanya wa mbere, ikcyizere cyaraje amasinde; ntibatubwira ikibazo gihari impamvu tutabona amazi mu duturanye na Muhazi, HE akunda kuhanyura hari ubwo azahagarara Nyagasambu,akitegereza uburyo hateye, ati ikibura ni iki? rahira ko ariya ririya soko ritazahita riba nka paradizo, amazi tukihaza mu mazu meza ndetse tukinjira neza muri 2017. Nkunda ko imvugo ariyo ngiro, ubwo hari n’abahatuye baturuka mu nzego z’umutekano buriya inkuru zizihuta vuba vuba. Umuseke muzadusure, n’ubwo mwagenderera buri rugo muzumva ko ikibazo cy’amazi giteye inkeke, cyangwa muzanyarukire ku ka robinet kari hafi yo kwa muganga /ikigo nderabuzima mwirebere bucece nibwo muzumva uburemere bw’ikibazo cy’amazi.Abayobozi b’Intara y’uburasirazuba mugenderere abaturage ba kano gace, n’abayobozi b’inzego z’ibanze, tubatuma kutuvuganira ku kibazo cy’amazi ntituzi uko bimeze, ariko turacyari mu cyizere. umurenge wa Fumbwe ubwo mwawuhaye undi muyobozi ubwo turizera hari ikizahinduka muzamwunganira.Asante sn Dukomeze twagiye mu byiringiro dutere imbere. Muzi ukuntu tubakunda
uyu guverineri w’iburasirazuba na execitif bitahira i kigali ni gake barara muri iyi ntara,babanze babe intangarugero. N’ubwo akunda itangazamakuru, ntazi gukorana naryo abashaka kurishyira mu kwaha kwe
REKA NKUBWIRE HUSSEN, UBUNDI minaloc IFITE LOCAL GOVERNMENT YOSE MUNSHINGANO ZAYO, YABABWIYE KO ARI UMURENGE, ARI INTARA, ARI AKAGALI N`UMUDUGUDU BURI MUYOBOZI WESE AGOMBA KUBA HAFI YAHO AKORERA, ARIKO SE BABYIKOZE SI UKWIHUNZA IBIBAZO BY`ABATURAGE SE KANDI ARIBYO BASHINZWE, KO BAHEMBWA NEZA, BAKABAHA AMAMODOKA AHO NTIBYABA ARIBYO BIBASHUKA NTIBEGERE ABO BASHINZWE? UZABAZE MURI KARONGI HO BARABASHOBOYE UBU BOSE BATUYE AHO BAKORERA UWANZE AGATAHA.AHAAA NAKUMIRO, NJYE NZI ABANTU BAT=BUZE INKA MURI IRIYA NTARA KUBURYO BAGEZE AHO BIGURIRA IZABO KUBERA KO BAZIHA ABATAZIKWIYE KUBERA KO …………….NAWE URI MUKURU.
Burya amazi ajyana n’amashanyarazi, imihanda nayo ntiyasigara. nibura babona ahantu hari kubakwa hagirwa heza bakihatira kuhashyira ayo mazi; jye ndumiwe kubona za Nyagasambu za Nyakagunga uburyo zisobanutse ngo nta amazi mu ngo(Houses).Bizakemuka MWIHANGANE tujya tuhanyura tujya mu Burasirazuba tukabona hashashagirana, kuhanyura na ninjoro haba hacanye, n’amazi azaza, mperutse kumva umuyobozi akivugaho, ko bishimira uburyo hari kuzamuka.GD
Ubuyobozi bw’iyi ntara bwafashe ingamba nziza ariko na none bufate ingamba zo kurushaho kurwanya ubujura bw’amatungo.
No kongera amazi cyane cyane Rwamagana mu tugali duhana imbibi na Gasabo y’Umujyi wa Kigali
Comments are closed.