Digiqole ad

Nyagatare barifuza ko Kagame nagirirwa icyizere yazabagezaho amazi akongera amashanyarazi

 Nyagatare barifuza ko Kagame nagirirwa icyizere yazabagezaho amazi akongera amashanyarazi

Abaturage bo mu mirenge yegereye Gatunda mu karere ka Nyagatare bamaze kugera aho Kagame Paul aza kwiyamamariza

Mu murenge wa Gatunda, mu kagari ka Nyarurema, mu mudugudu wa Kabeza mu karere ka Nyagatare bategereje ko Perezida Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi abagezaho imigabo n’imigambi ye, abaturage baho bahurira ku kibazo cyo kutagira amazi meza, abandi ngo azabahe amashanyarazi bahange imirimo.

Abaturage bo mu mirenge yegereye Gatunda mu karere ka Nyagatare bamaze kugera aho Kagame Paul aza kwiyamamariza

Umuseke waganiriye na bamwe mu baturage bizinduye mu gitondo cya kare baje kumva imigambi ya Perezida Kagame Paul, baramusaba ko natorwa “bavuga ko ari ugukomeza ibyagezweho” ariko yazabaha amazi n’amashanyarazi.

Mujawamariya Rozawo w’imyaka 50 y’amavuko ni uwo mu mudugudu wa Kabeza, mu kagari ka Nyakiga mu murenge wa Karama, avuga ko yaje kwamamaza Kagame kubera ko amukunda.

Ati “Kagame Paul ni umuyobozi mwiza, ubuyobozi bwe ntiburobanura ku mutima cyangwa ku moko. Ni byinshi yatugejejeho, yatugejejeho ibikorwa remezo, imihanda iduhuza n’utundi turere uvuye Nyagatare kugera Byumba, amashanyarazi, dukanda ku gikuta.”

Mujawamariya avuga ko amashanyarazi yabagezeho mu Ugushyingo 2016, ngo igisigaye ni ukubaka ibyagezweho bigakomera kurushaho.

Nkundimana Jean Marie Vianney w’imyaka 30 atuye mu kagari ka Nyakiga, mu murenge wa Karama, avuga ko yageze ku kibuga cya Gwendenzi aho Kagame Paul akiri Umusirikare Mukuru uyoboye ingabo za RPA, yavugiye ijambo “Jeshi letu hili, ndilo msingi utajenga taifa…” (izi ngabo zacu nizo shingiro rizubaka igihugu…) ku isaha ya saa kenda z’urukerera.

Ati “Kagame ni we wabohoye u Rwanda, akura Abanyarwanda mu bwigunge. Yazanye mutuelle de santé Abanyarwanda ntibagipfa cyane bivuriza ku gihe.”

Uretse VUP, Girinka, n’ibindi biganisha ku iterambere bagezeho, Nkundimana avuga ko batoye Kagame bamwifuzaho kuzabaha umuriro w’amashanyarazi, akabakorera umuhanda Nyagatare – Nyabitekeri – Kaborogota – Karama.

Bakwivuza ko yabagezaho amazi mu midugudu ya Kentarama, Kavuma na Mabare.

Uwamariya Laurence w’imyaka 23, avuga ko aho iwabo bakeneye n’amashuri y’abana b’inshuke.

Zigama Emmanuel ni umujyanama w’Ubuzima avuga ko iwabo mu murenge wa Gatunda, mu kagari ka Kabeza mu mudugudu wa Muyenzi, Kagame yabagejejeho byinshi byiza atavuga ngo arondore abirangize.

Ati “Ni umuyobozi mwiza, ni Intore izirusha intambwe. Muyenzi, tubonye umuriro w’amashanyarazi twakora byinshi kurushaho.”

Uyu muturage yifuza ko umuhanda wabo uhuza Gatunda na Mimuri bawushyiramo VUP ugakorwa ndetse ibiraro byawo byasenyutse biri ahitwa Nyiragahaya bigakorwa.

Ati “Imvura iyo iguye amazi yuzura umuhanda abarezi n’abanyeshuri bakajya ku ishuri banduye.”

Kagame Paul kuri uyu wa gatandatu arava Nyagatare ajye Gatsibo na Kayonza. Ejo ku Cyumweru aziyamamaza mu karere ka Kirehe, Ngoma na Rwamagana.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish