Digiqole ad

Nyagatare: Ubwumvikane buke ku mikoreshereze y’imitungo burasenya ingo

 Nyagatare: Ubwumvikane buke ku mikoreshereze y’imitungo burasenya ingo

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikibazo kiri mu myumvire

*Iki kibazo ngo kiganje cyane mu ngo z’abimukira baza gushakira amikoro muri aka karere,

*Ubuyobozi ngo byashyizeho ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ngo iki kibazo gikemuke.

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bahangayikijshijwe n’ikibazo cy’abagabo babo bata ingo, bakagenda burundu kandi bakajyana n’imitungo baba barashakanye, bigatuma abagore n’abana  basigara mu buzima bubi, ahanini ngo ni ikibazo kiri mu ngo z’abantu baba ari abakene bamara kubona amikoro ubwumvikana bukaba buke.

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza
Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza

Ingo nyinshi ziganjemo iz’abimukira bamaze igihe gito muri aka karere ziragenda zisenyuka umunsi ku wundi kuko abagabo bazana n’abagore babo baje gushaka ubuzima, bagakorera ingo zabo bafatanije bamara kubona hari icyo bagezeho, abagabo bagahita bata ingo bakajya aho abagore batazi, ariko cyane cyane ngo bajya mu gihugu  cya Uganda cyangwa mu zindi Ntara bakajya gushakayo abandi bagore.

Abagore bavuga ko akenshi baba barashakanye n’abagabo, bakabashuka bakabana badasezeranye mu mategeko ariko bakumvikana ko nyuma bazasezerana, bikazarangira badashyingiranywe byemewe n’amategeko ahubwo bakaza kubahemukira bakabata mu ngo.

Bamwe mu bagore twaganiriye batuye mu kagari ka Rwisirabo, mu murenge wa Karangazi, bavuga ko icyo ari ikibazo kibahangayikishije.

Uwihoreye ni umwe mu bagore batawe n’abagabo, avugako umugabo bazanye gushakana imibereho mu karere ka Nyagatare amutana abana babiri, atwara n’imitungo bari bamaze kugeraho.

Uwihoreye ati “Umugabo wanjye twabanye tudasezeranye mu mategeko kubera ubushobozi buke twari dufite, ndabyemera anyumvisha ko nitumara kubana hari icyo tumaze kugeraho tuzajya gusezerana, tumaze kugira imitungo ifatika irimo amatungo (ihene 7 n’igare) biturutse mu buhinzi, arabifata byose arabijyana ndamubura  antana abana babiri nsigara nirwanaho jyenyine.”

Ku rundi ruhande abagabo na bo bavuga ko bata abagore iyo batangiye kubiyemeraho mu mitungo binjiza mu rugo.

Nsabimana ati “Iyo nta kintu urabona wumvikana n’umukobwa, mwazagira icyo mugeraho mukajya gusezerana, kuko umugore iyo abonye mumaze kugera ku kintu gifatika atangira kukwiyemeraho cyane cyane iyo ari we winjiza cyane atangira kukubwira ko ari we ukora kukurusha, iyo rero ubona mutabanye neza mushobora gushwana ugahitamo kumuhunga ukigendera.”

Nubwo hari ingo zigaragaramo ibi bibazo, mu ngo z’abantu basanzwe batuye mu muri aka karere, ho usanga nta bibazo nk’ibi byo gutanga urugo bihari kabone n’ubwo umwe mu bashakanye yaba adafite akazi cyangwa nta kazi kinjiza afaranga mu rugo akora.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku midugudu n’akagari bavuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo cyo kutumvikana mu ngo kirangire burundu.

Sabiti Jean Bosco, umuyobozi w’umudugudu wa Gakoma, avuga ko ibibazo by’abagabo bata ngo bizwi ndetse mu buryo bwo kubikemura hashyirwa imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi kuko ari ho ngo baganirira ibibazo by’amakimbirane aba mu ngo.

Abantu ngo bagenda basobanukirwa ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, bityo n’umuryango ubanye nabi cyangwa wavutsemo amakimbirane bakawugaya, bakanabagira inama bigatuma umugabo cyangwa umugore yihana kuko aba atinya ko bazamuhamagara bakamwicaza mu mugoroba w’ababyeyi bakamunenga, yaba uhohotera umugore cyangwa ukunda kuzana intonganya mu rugo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo cyashyizwemo ingufu mu kugishakira umuti.

Mme Musabyemariya Domitille umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ati “Ikibazo cy’abagabo bata ingo biturutse ku mibanire yo kutumvikana ku buryo bwo gukoresha ibyinjira mu rugo ku ruhande rw’umugore n’umugabo kirazwi kandi usanga gituruka ahanini ku myumvire y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.”

Avuga ko hashyizeho ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi aho abashakanye baganira ku bibazo byose byo mu muryango harimo n’ubwuzuzanye, hakaba hari icyizere ko bizagenda bigabanuka n’abagabo babikora bakisubiraho.

Iki kibazo cyo guta ingo ku bagabo cyatangiye gufata indi ntera kuva mu mwaka wa 2014, nyuma y’uko muri aka karere ka Nyagatare hatangiye ngo kuza abimukira baturutse mu Ntara zitandukanye z’igihugu, baje gushaka imibereho.

Ingo ziganjemo ikibazo cy'abagabo bata abagore ni iz'abimukira, abahasanzw ebo ngo amahoro arahinda
Ingo ziganjemo ikibazo cy’abagabo bata abagore ni iz’abimukira, abahasanzw ebo ngo amahoro arahinda
Akarere ka Nyagatare ngo kashyizeho ubukanguramba binyuz emu mugoroba w'ababyeyi
Akarere ka Nyagatare ngo kashyizeho ubukanguramba binyuz emu mugoroba w’ababyeyi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish