Digiqole ad

Nyagatare: Coperative imaze gutanga ba Minisitiri babiri, nyuma y’ibihombo yongeye kwiyubaka

 Nyagatare: Coperative imaze gutanga ba Minisitiri babiri, nyuma y’ibihombo yongeye kwiyubaka

Bayigamba Robert yayoboye CO-DERVAM ataraba Minisitiri wa Siporo

*Koperative yahoraga mu bibazo ndetse uruganda rw’umuceri yari ifite rurafungwa,
*Nyuma y’ibibazo iyi Koperative yitwa CO-DERVAM yishyuye umwenda wa miliyoni 309 yari ifite.
*Robert Bayigamba na Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi bombi bayoboye CO-DERVAM.

Koperative y’abahinga umuceri mu gishanga cya Cyabayaga (Cooperative de Developpement Rizicole des Valee du Mutara, CO-DERVAM), imaze gutanga ba Minisitiri babiri muri Guverinoma banayiyoboye, nyuma y’ibibazo by’imiyoborere mibi byayisubije inyuma ubu ngo yishyuye umwenda wa miliyoni 309, iraharanira kuzamura abanyamuryango.

Bayigamba Robert yayoboye CO-DERVAM ataraba Minisitiri wa Siporo

Abanyamuryango b’iyi Koperative bahinga umuceri ku buso bw’ubutaka buhujwe bungana na Ha 400, bukaba buri mu mirenge ya Rukomo, Mukama, Mimuri na Nyagatare yose yo mu karere ka Nyagatare.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ubwo bizihizazaga isabukuru y’imyaka 30 Koperative imaze ibayeho, ubuyobozi bwayo bwagarutse ku bibazo by’imiyoborere mibi yaranze iyi Koperative ndetse biyiteza igihombo gikomeye cy’amafaranga agera kuri 309 864 415.

Iyi Koperative yaje guhakwa guseswa mu 2012 ubwo harebwaga Koperative zifite ibibazo by’imiyoborere ariko abayobozi bakomeza kuyifasha guhindura ubuyobozi, kandi ubuyobozi bushya na bwo bwiyemeza gukemura ibibazo.

Ntamukunzi Celestin Perezida wa CO-DERVAM avuga ko kuva tariki ya 30 Mata 2012 babona ubuzimagatozi buvuguruye babashije kwishyura umwenda wose, kandi bazigama amafaranga miliyoni 56 mu kigega cy’ingoboka kuva muri 2015, banatanze izindi miliyoni 56 bagura imigabane mu nganda muri gahunda y’ubufatanye bw’abahinzi n’abashoramari kuva muri 2013.

Yavuze ko ubu imigabane mishya y’abanyamuryango yatanzwe kuva muri 2016 ingana na miliyoni 13,3 imigabane ya mbere ngo yari yarahombye. CO-DERVAM yashyizeho ikigega cy’inyongeragaciro gifite agaciro ka miliyoni 14 kuva mu 2015, kandi ngo abanyamuryango ba Koperative bigurira ifumbire 100%.

Iyi Koperative ifite imodoka ebyiri, imwe yo mu bwoko bwa Fuso, itwara imizigo n’indi ya Fuso yo mu bwoko bwa Ben. Uretse umusanzu wa miliyoni 4,6 bamaze gushyira mu Kigega Agaciro, bishimira ko bubakiye uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ya miliyoni 2,5.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence, wayoboye iyi Koperative (1998 – 2000) yasuye ibikorwa byayo ari kumwe na Robert Bayigamba wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, na we akaba yarayoboye CO-DERVAM.

Nsengiyumva Fulgence yasabye abanyamuryango ba Koperative gushimira abayobozi bose bayiyoboye haba igihe yari mu bibazo n’ubu yatangiye kwisuganya.

Ati “Bose ibyo mwagezeho babigizemo uruhare. Robert (Bayigamba) muramwibuka na we yayoboye CO-DERVAM. Mwahoze muvuga imiyoborere myiza, Robert yabaye Minisitiri na njye ndi Minisitiri, nta Koperative n’imwe yatanze Abaminisitiri babiri.”

Yavuze ko icyo ari ikimenyetso ko Perezida Paul Kagame abafitiye icyizere ku buryo ngo nyuma yabo hari ushobora kuzaba Minisitiri kuko barera neza.

Nsengiyumva Fulgence yavuze ko ibikorwa bya CO-DERVAM bijyanye na politiki yo guteza imbere ibihingwa byera ahantu neza kandi bikaba bifite agaciro, ndetse ngo bigahingwa ku butaka buhujwe.

Ati “Muri iki gishanga kera hahingwagamo ibijimba, ibishyimbo, imyaka myinshi cyane, ariko guhinga igihingwa kimwe ku butaka buhuje, gitanga umusaruro ubereye n’aho hantu, ariko na none kikaba gifite isuku, ni byo bigaragaza ko iyi ntego Koperative yayigezeho.”

Robert Bayigamba asuhuzanya na Nsengiyumva Fulgence bombi bayoboye CO-DERVAM
Robert Bayigamba asuhuzanya na Nsengiyumva Fulgence bombi bayoboye CO-DERVAM
Umuhinzi w'umuceri mu gishanga cya Cyabayaga areba imbuto atifuza mu muceri we
Umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Cyabayaga areba imbuto atifuza mu muceri we
Umwe mu bahinga umuceri arakorera umurima we akuramo umuceri mubi
Umwe mu bahinga umuceri arakorera umurima we akuramo umuceri mubi
Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi asura igishanga cya Cyabayaga
Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi asura igishanga cya Cyabayaga
Mu bayobozi bari bahari harimo na Mayor wa Nyagatare MUPENZI George, na Katabarwa Augustin wo muri RCA
Mu bayobozi bari bahari harimo na Mayor wa Nyagatare MUPENZI George, na Katabarwa Augustin wo muri RCA
Aba bose banyuze mu buyobozi bwa CO-DERVAM ngo abayoboye nabi n'abayoboye neza bose bagomba kwakirwa ni ko kubaka
Aba bose banyuze mu buyobozi bwa CO-DERVAM ngo abayoboye nabi n’abayoboye neza bose bagomba kwakirwa ni ko kubaka
Umurerwa Aisha ushinzwe Umutungo muri CO-DERVAM asuhuza Umunyamabanga wa Leta Nsenguyumva Fulgence nyuma yo kumugenera impano
Umurerwa Aisha ushinzwe Umutungo muri CO-DERVAM asuhuza Umunyamabanga wa Leta Nsenguyumva Fulgence nyuma yo kumugenera impano
CO-DERVAM ifite abanyamuryango 1335, abagabo ni 736 n'abagore 599 itangira bari abanyamuryango 400
CO-DERVAM ifite abanyamuryango 1335, abagabo ni 736 n’abagore 599 itangira bari abanyamuryango 400
Twahirwa Celestin umuhinzi ntangarugero w'umuceri muri Cyabayaga
Twahirwa Celestin umuhinzi ntangarugero w’umuceri muri Cyabayaga
Bayigamba Robert asuhuza abanyamuryango ba CO-DERVAM
Bayigamba Robert asuhuza abanyamuryango ba CO-DERVAM
Uyu ni Ntamukunzi Celestin Perezida wa CO-DERVAM
Uyu ni Ntamukunzi Celestin Perezida wa CO-DERVAM
Uyu mugabo uri hagati yayoboye CO-DERVAM iri mu bibazo
Uyu mugabo uri hagati yayoboye CO-DERVAM iri mu bibazo
Uyu mukecuru yubakiwe inzu ya miliyoni 2,5 na CO-DERVAM
Uyu mukecuru yubakiwe inzu ya miliyoni 2,5 na CO-DERVAM
Aba ni bamwe mu banyamuryango ba CO-DERVAM n'amazone bahingamo
Aba ni bamwe mu banyamuryango ba CO-DERVAM n’amazone bahingamo
Nyuma y'ibihombo bikomeye bagize, iyi Koperative yongeye kwiyubaka
Nyuma y’ibihombo bikomeye bagize, iyi Koperative yongeye kwiyubaka

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nshimye cyane uriya musaza wayoboye Codervam akayikura aharindimuka.Ubuyobozi buriho na bwo Bravo. Gushyirahamwe n’andi makoperatve abarebereho. Ubujura no kwikunda mubyibagirwe kuko nibyo byubatse CO-DERVAM.

Comments are closed.

en_USEnglish