Digiqole ad

Ikoranabuhanga riratuma ubuhinzi bw’umuceri buhindura isura i Nyagatare

 Ikoranabuhanga riratuma ubuhinzi bw’umuceri buhindura isura i Nyagatare

*Abahinde bahinga Ha 700 ziri mu gishanga cy’Umuvumba, bageze kuri Toni 5,5 kuri Ha 1
*Basaba bahinzi b’Abanyarwanda guhindura imihingire bagakoresha ikoranabuhanga.

Sinari narigeze kubona imashini zisarura umuceri, zikawuhura kandi zagahita ziwupakira mu mashini yabigenewe igatwara umusaruro aho wagenewe, ni ikoranabuhanga mu buhinzi Abahinde bakoresha i Nyagatare aho bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba bagamije guhaza isoko ry’u Rwanda.

Iyi ni imashini isarura umuceri

Umuseke wasuye Nyagatare ku wa mbere ushize, unagera mu gishanga cy’Umuvumba ahari ibikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri bukorwa na Sosiyete y’Abahinde yitwa Nyagatare Agro Ventures Rwanda Ltd.

Muri iki gishanga twitegereje uko izi mashini zikora akazi ko gusarura umuceri, zigahita ziwuhura, ndetse zikawuhereza izindi zitwara uwo musaruro, ubonetse mu minota make, ni akazi ubundi Abahinzi b’Abanyarwanda bakoreshamo abakozi benshi kandi bigatwara igihe kirekire.

Vinay Krishna uhagarariye iyi sosiyete y’Abahinde avuga ko bafite ubutaka bungana na hegitari 700, ariko ubu ngo bageze ku gihinga 550ha.

Ati “Izindi 150Ha zisigaye twahuye n’imbogamizi z’uko harimo ibice binini birimo amazi menshi, harimo umwanda mwinshi, ubutaka burimo imyunyu  n’ibiti binini cyane, bizasaba ko habaho ibihe by’ihinga bibiri kugira ngo tubashe guhinga ubuso dufite bwose.”

Nyagatare Agro Ventures Ltd yatangiye mu 2012, mu gihe cy’ihinga gishize yabashije gusarura Toni 2 400 z’umuceri ku buso bwa Ha 550 bahinga, Vinay avuga ko muri iki gihe cy’ihinga bateganya gusarura toni 3000 z’umuceri kuri buriya buso.

Ati “Twifashishije uburyo bugezweho bwo guhinga dufite bizadufasha gukoresha amazi make ugereranyije n’uburyo busanzwe abahinzi bo mu Rwanda bakoresha, dufite imodoka zifasha mu gusarura no guhura umuceri, bifasha kubona umuceri utarimo umwanda, binatuma intete intete z’umuceri zitameneka.”

Aba Bahinde ngo bagerageza gusangiza ubumenyi bafite abahinzi b’i Nyagatare. Ubu ngo batangije uburyo bwo guhinga bifashishije ifumbire isanzwe (Organic) bidasabye imvaruganda, ibyo ngo bazabikora kuri ha 200, ariko barateganya kongera ubuso bahingaho muri ubwo buryo ho ha 150.

VINAY Krishna avuga ko ubuhinzi bukoreshejwemo ikoranabuhanga buba bwizewe ku buryo banki itagira impungenge zo kubutangamo inguzanyo itinya ko yazamburwa.

Avuga ko abahinzi bo mu Rwanda bakwiye gukoresha ikoranabuhanga ryabo kuko baribegereje, bakiga gutwara imashini zihinga, izisarura ndetse ngo bashobora no kuzigura kuko ngo kubikoresha bishobora kuzabaha umusaruro uhagije.

Aba Bahinde ngo kuva bagera mu Rwanda bareza neza, bageze ku musaruro wa Toni 5,5 kuri Ha 1, ariko ngo hari aho bahuye n’ibibazo bakiganira na Leta uko babikemura.

Muri bimwe mu bibazo bahuye na byo, ngo hari hamwe hatari uburyo bwiza bwo gufata amazi yangiza ubutaka, inyoni zona umuceri, ikibazo basangiye n’abandi bahinzi b’i Nyagatare.

Bamaze gushora miliyoni 6,150,000 $ (Frw 5 104 500 000). VINAY agira ati “Ubutaka duhingaho burahagije, turimo turabwagura ariko nitumara kugera ku ntego zacu Leta itwongeye ubutaka nta kibazo.”

Bafite intego yo kugeza ku musaruro wa Toni 9 kuri Ha 1 ariko ntibarabigeraho kuko imbuto bababona mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (Rwanda Agriculture Board, RAB), ibasha gutanga umusaruro wa Toni hagati ya 6 na 7 kuri Ha 1.

Nyuma ngo bazashaka uko bakwibonera imbuto yabo binyuze mu muceri beza, cyangwa ngo bagure umuceri muri makoperative begeranye.

Umuceri wabo bawucuruza ku isoko ryo mu Rwanda, ngo icyo bashaka ni uko bahaza isoko ryo mu Rwanda nyuma bakazasagurira isoko ryo mu mahanga.

Nsengiyumva Fulgence Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi yasabye abahinzi b’umuceri mu Rwanda kwigira kuri aba Bahinde, avuga ko bataje gukina ko baje gushaka inyungu, kandi ngo urwego bagezeho n’Abanyarwanda babigana bakabigeraho.

Yabijeje ubufasha bwose bazakenera kugira ngo ishoramari ryabo ribahe umusaruro uko babiteganyije.

Imashini imaze gusarura umuceri, ihita iwuhura ndetse ikanawupakira mu yindi iwutwara ku bwanikiro
VINAY KRISHNA uhagarariye Nyagatare Agro Ventures Rwanda Ltd
Iki ni ikirari cy’umurima w’umuceri kimaze gusarurwa n’imashini
Iyi na yo irasarura umuceri
Ubuhinzi bugezweho bukoresha ikoranabuhanga
Uyu ni umusaruro uva muri kiriya gishanga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva yabijeje ubufasha bwose bakeneye
Uyu ni umurima munini uhingwaho umuceri
Abahinde bafite ha 700 mu gishanga cy’Umuvumba bahingaho umuceri

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Oya, miliyari 400 byo sibyo, ubwo ni ukuvuga ko kuri Hegitari bashoye miliyoni zikabakaba 600 y’amafaranga y’u RWANDA. Kandi nta ruganda mu RWANDA rurenza miliyoni 400; ubwo se andi bashoye mu biki. Ntibakatwifatire. MILIYARI 400? Ubwo uzi inganda zirimo? Muri buri MURENGE w’U RWANDA washingamo uruganda.

  • Urwanda bagiye kuzaruhindura nka zimbabwe , igihugu bagiye kukimara bakigurisha ? ishoramati cyangwa iterambere rishingiye kubanyamihanga ntaho titaniye nubundi bukoroni usanga umwene gihugu ahindutse igikoresho

  • Njye iyo bavuze ikoranabuhanga numvaga le progrès numérique.Izi machini se burira ziri connéctées kuri satellites? Nose se abahinzi bahandi bahinga bisanzwe bakoresheje izi mashini nabo bayita révolution numérique? Iyo muvuga ubuhinzi bwa kijyambere nari kurushaho kubyumva.

  • Ibi bishanga sibyo mwambuye abaturage. Uwo muceri se bawigondera? Izo mashini zo muri 1950s nizo mwita ikoranabuhanga. Ese ubundi ikoranabuhanga ritagaburira umuturage wo hasi haricyo rivuze da?

  • Jye nishimiye iri koranabuhanga. Rizafasha mu iterambere. Imana ishimwe ko turi gutera imbere mu kongera umusaruro.

  • Minagri nibanze izanire abahinzi imbuto y,umuceri yerera amezi 3 nk,uko yabigiriwemo Inama na Bwana Konayo umuyobozi wa IFAD ubwo yasuraga Igishanga cya cyunuzi.yibwiriye Minister ko iyo mbuto ihari ko yiteguye no kumufasha ikagera ku banyarwanda.umuseke uzatubarize aho bigeze

Comments are closed.

en_USEnglish