Digiqole ad

Ngoma: Abaturage b’i Zaza hari ibyo bavuze ko bashimira Perezida Kagame

 Ngoma: Abaturage b’i Zaza hari ibyo bavuze ko bashimira Perezida Kagame

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Paul Kagame yagiriye mu Ntara y’Uburasirazuba mu cyumweru gishize, i Zaza, mu kagari ka Ruhembe, mu mudugudu wa  Kacyiru, aho yasuye tariki 28 Mata, abahatuye n’abavuye mu mirenge iri hafi ya Zaza bavuga ko nubwo batabashije kwivuganira Perezida Paul Kagame, ariko ngo bashima iterambere bamaze kugeraho.

Perezida Kagame yagiye i Ngoma hari abaturage bamukumbuye n'abashaka kumubona, aha yasuhuzaga abaturage baje kumva impanuro ze
Perezida Kagame yagiye i Ngoma hari abaturage bamukumbuye n’abashaka kumubona, aha yasuhuzaga abaturage baje kumva impanuro ze

Umuseke waganiriye na bamwe mu baturage ku buryo bakiriye uruzinduko rwa Perezida Kagame iwabo, ndetse n’icyifuzo bamugezaho bagize amahirwe yo kuganira na we bari kumwe.

Umwe mu baturage witwa Nyiranzeyimana Prukeriya w’imyaka 64 yadutangarije ko yari yaturutse mu murenge wa Mugesera, mu kagari ka Ntaga, mu mudugudu w’Akabeza, ngo yaherukaga kubona Perezida Kagame i Sake, hashize imyaka atibuka.

Yagize ati “Bakitubwira ko azaza (Perezida Kagame), numvise nishimye, nti ‘nubwo mfite imyaka myinshi, nzagerageza mpagere murebe.”

Mu byo ashimira Perezida Kagame, ngo yamwubakiye inzu y’amabati 20, ati “Ndashimira Imana ibyo yankoreye, na we (Kagame). Iyi mvura nari kuyikira ndi kugasozi?”

Uyu muturage avuga ko Perezida Kagame yabahaye inka, nubwo ngo nta yo afite kuko abandi bazibona binyuze muri tombola, ngo we yoroye ihene n’ingurube.

Ati “Urumva hari ikibazo? Vision ya mbere ni umutekano, hano wabibonye ko uhari n’iwacu hari sipisi (CPC:Community Policing Commitee). Iwacu haje ibyo guhinga inanasi ubu zirahari nyinshi, bakaduha akazi tugahembwa buri munsi, nshimira Imana kuko mbere ntaho twakoraga.”

Nyaranzeyimana avuga ko iwabo hataragera amashanyarazi, kuko ngo agera ku Kigo Nderabuzima cya Nyange baturanye akaba ariho agarukira gusa.

Ati “Mpuye na Perezida nabanza kumushimira ibyo amaze kutugezaho ko ari byinshi. Ntitwambaraga inkweto, indwara y’ibyinga  yari itwishe (ifata ibirenge). Kuko nta bushobozi bwo kugura sima mfite, namubwira nti ‘wa mubyeyi we, wanshyiriyemo agasima?’ Ariko banaduhaye amashanayarazi twamererwa neza.”

Eugenie Mukamfizi, we ni ubwa mbere ngo yari agiye kubona Perezida, ati “Sinasinziriye, naturutse Mugesera kugira ngo murebe. Mfite inyota yo kumubona kuko hari ibyo mbona…, abantu bafite umutekano, inka z’ubudehe, imfubyi zarubakiwe, abapfakazi basizwe na Jenoside bitaweho, mba mbona nta kibazo ibyiza twabigezeho dutegereje ibindi.”

Abonye amahirwe yo kuvugana na Perezida byagenda gute? Ati “Birarenze, namusaba gukomeza kuduha umutekano kuko iyo uhari byose bigerwaho. Namusaba gukomeza gusaba abayobozi b’ibanze gufasha abaturage.”

Mukakayibanda Stephanie nawe yari yaturutse Mugesera, afite imyaka 52, ati “Nabyutse saa kenda ngo nze murebe, namubonaga kuri Televiziyo. Imvura igwe, ndamureba, ntigwe, ndamureba!”

Akomeza agira ati “Uyu mugabo (Kagame) yatumye duca akenge turakora, aduha kumenya kororera mu kiraro, amashuri umwana ariga imyaka 12 bimworoheye n’umubyeyi akoroherwa, guhinga ibigori byatumye mbasha kuririhira umwana ishuri.”

Rulinda Evariste w’imyaka 67, na we ni ubwa mbere yari agiye kubona Perezida avuga ko abashije kubonana na we yamushimira uko akunda Abanyarwanda, umutekano abaha no kubamenyera ubuzima.

Ati “Igituma mbivuga, ndi umwe mu bakene  atangira mutuelle, (ubwisungane mu kwivuza), mukundira ko aha Abanyarwanda inka, nubwo itarangeraho ndategereje ibyiza biri imbere.”

Rulinda yongeraho ati “Mu bandi ba Perezida nabonye, ntawitaye ku Banyarwanda nka we.”

Mu ijambo rye Perezida Kagame yasabye abatuye Ngoma n’Abanyarwanda muri rusange kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi, abantu bakava mu bukene, bagasirimuka bakareka kujya bacana agatadoba (-wa).

Yasabye abaturage gufatanya n’abayobozi kugira ngo bagere ku iterambere, anabasaba kwita ku mutekano kandi na bo ubwabo bakawuhana.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Uburasirazuba, Guverineri Uwamariya Odette yavuze ko muri iyi ntara hakiri ikibazo cy’amazi adahagije aho ngo amazi amaze kugera mu baturage ku bipimo bya 65%, ariko mu mujyi wa Kibungo ho bikaba biri munsi ya 50% kuko ngo amazi uyu mujyi ubona ni m14 mu gihe wagakwiye kuba ubona  m3 30.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish