Digiqole ad

Ngoma: Imiryango 11 yarokotse Jenoside irasaba gusanirwa inzu zitarabagwaho

 Ngoma: Imiryango 11 yarokotse Jenoside irasaba gusanirwa inzu zitarabagwaho

Izi nzu zimaze imyaka hafi 20 zubatswe, abafite ubushobozi nibo bagira ako bongeraho.

Bamwe mu batuye mu mudugudu w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wubatse mu Kagari ka Kinyonzo, Umurenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma baratabaza Leta kuko ngo inzu bubakiwe nyumaho gato ya Jenoside zenda kubagwaho.

Izi nzu zimaze imyaka hafi 20 zubatswe, abafite ubushobozi nibo bagira ako bongeraho.
Izi nzu zimaze imyaka hafi 20 zubatswe, abafite ubushobozi nibo bagira ako bongeraho.

Ubwo UM– USEKE wasuraga uyu mudugudu, umukecuru w’imyaka 83 witwa Mukanksu Concilia yatugaragarije ukuntu amazi atembera mu nzu abamo anyuze mu mabati yangiritse. N’akabaro kenshi, uyu mukecuru uwo abonye wese amubarira inkuruye yizeye ko yamufasha.

Yagize ati “Mba ngenyine nta kana ngira, noneho bigakubitiraho no kuba ndi mukizu kiva, imvura iragwa nkumva ibibati birabomborekana bizamuka ubwo nange ngahita mbyuka nkajya mubaturanyi.”

Uretse uyu mukecuru, mu miryango igera kuri 11 yarokotse Jenoside ituye muri uyu mudugudu twasuye nabo bararira ayo kwarika, ngo bafite ubwoba kuko aya mazu igihe icyo aricyo cyose yabagwira.

Uwitwa Nyiramabumba Siperansiya ati “Aya mazu twayagiyemo muri za 98 (1998), tuyajyamo atanuzuye neza, ubu rero iyo imvura iguye noneho bwo tuba tuzi ko zigiye kutugwira, imitima yarakutse umuyaga urahuha tugakangarana mbese tubayeho nabi, na Leta ntitwitayeho.”

Imiryango ituye muri uyu mudugudu ifite ikibazo cy’inzu zishaje, ngo ntaho itagejeje iki kibazo mu nzego zose zibegereye zirimo iza Leta ndetse n’imiryango n’ibigo bifasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gusa ngo bose baraza bakabarura, barangiza bakigendera imyaka igahita indi igataha ntagikozwe.

Bushayija Francis, Umuyobozi w’Umurenge wa Kazo yatubwiye ko iki kibazo kizwi, gusa ngo ntabwo aba baturage bakubakirwa rimwe, ngo bazubakirwa uko ubushobozi buzajya buboneka gahorogahoro.

Yagize ati “Ariya mazu koko arashaje ariko ntitwabona ubushobozi bwo kuyubakira rimwe kuko si na hariya gusa kuko ikibazo nk’iki kiri henshi muri uyu murenge, gusa icyo nababwira ni uko tubazirikana, tuzajya tugenda tububakira gahorogahoro uko ubushobozi bwa FARG buzajya buboneka n’imiganda y’abaturage.”

Izi nzu zenda kugwira zubatswe huti huti Jenoside igihagarikwa, batangira kuyabamo mu 1997 na 1998, kuva icyo gihe kugera n’ubu ntiziravugururwa, bituma izi nzu 11 zarangiritse uhereye ku mabati.

Umurenge wa Kazo ngo nta bushobozi ufite bwo kububakira.
Umurenge wa Kazo ngo nta bushobozi ufite bwo kububakira.
Igikoni cy'imwe muri izi nzu ba nyirazo batabariza.
Igikoni cy’imwe muri izi nzu ba nyirazo batabariza.
Iyi ni imwe muri izo nzu, nyirayo yagerageje guteraho icyondo ariko imvura ibikuraho buri uko iguye.
Iyi ni imwe muri izo nzu, nyirayo yagerageje guteraho icyondo ariko imvura ibikuraho buri uko iguye.
Iyi yo nyirayo ngo yarapfuye umwana we atinya kuhaba ubu aracumbitse.
Iyi yo nyirayo ngo yarapfuye umwana we atinya kuhaba ubu aracumbitse.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngiyo ya mihigo twesa umunsi kuwundi.Kandi wasanga rwiyemezamirimo yararishywe agatubutse.

  • Mugereranye nibyo biro umurenge ukoreramo byubatswe muri za 1980.

  • ariko nabwo haricyo ntumva! nonese niba leta yarabubakiye koko bo ntibanavuga bati reka dusane?! Abanyarwanda tuzageza ryari kumva ko harumuntu ugomba kudukorera ibintu. Niba baguhaye inzu yego wacitse ku icumu rya Genecide yakorewe abatutsi ariko se uzareka kiyitaho ngo leta nize iyiteho!!! mba mbona tunakabya da!!! ntabwo baguha inzu ngo bajya banagaruka kuyikubura , gushyiraho ibati ryavuyeho. Wowe se kuki utabikora? Nonese abantu batacitse ku icumu ko babyikorera?! Twagombye gutekereza cyane tugakora. Ndizera ko nta ngenga bitekerezo irimo ni igitekerezo natangaga!!

Comments are closed.

en_USEnglish