Digiqole ad

Ngoma: Inka bahawe muri Girinka Munyarwanda iyo ipfuye ngo ‘barihombera’

 Ngoma: Inka bahawe muri Girinka Munyarwanda iyo ipfuye ngo ‘barihombera’

Gahunda ya Gira inka igenewe gufasha abatishoboye, hari ababura aya mahirwe kuko badafite ‘ikiziriko’ cyo guha ababishinzwe

Abatishoboye batuye mu kagali ka Kinyonzi umurenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma bavuga ko iyo inka bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ipfuye, ngo batajya bashumbushwa bakaba batamenya n’irengero ry’amafaranga ayivuyemo mu gihe ibazwe igacuruzwa ngo kuko bikorwa n’ubuyobozi, icyo gihe ngo baba bihombeye.

Gahunda ya Gira inka igenewe gufasha abatishoboye /UM-- USEKE
Gahunda ya Gira inka igenewe gufasha abatishoboye /UM– USEKE

Abaturage basaba ko bazajya bahabwa indi nka cyangwa bakemererwa kugurisha inyama z’inka yabo yapfuye, nibura amafaranga avuyemo bakayagura indi.

Ubuyobozi bw’akagali ka Kinyonzo ntibwumva ibintu kimwe n’abaturage, bukabyamaganira kure buvuga ko ibivugwa ari ibinyoma ngo kuko  iyo inka irwaye, ibagwa ikagurishwa, amafaranga agashyirwa kuri konte y’Ubudehe ngo ariko nyuma ngo akazagurwamo indi nka yo kwitura uwayitakaje.

Kinyonzo kimwe n’ahandi mu gihugu, utishoboye arorozwa muri gahunda ya Girinka ariko ngo kugira ngo uzashumbushwe mu gihe yawe ugize ibyago igapfa ngo biragoye.

Nyiramabumba Speransiya umwe mu baturage agira ati “Inka yanjye yarapfuye, nta nshumbushanyo bampaye, mbayeho nabi. Ubu uko umbona nta kundi, singira n’agatenge ko kwambara habe na mituweri (ubwisungane mu kwivuza)”.

Uyu mugore akomeza asaba ko yakorerwa ubuvugizi.

Barambirwa Cyprien uyobora aka kagali ka Kinyonzo yatubwiye iyo inka bibaye ngombwa ko ibagwa, amafaranga ayivuyemo ashyirwa kuri konte y’Ubudehe, ngo abaturage bakazaba ari bo bahitamo icyo kuyakoresha.

Ati “Iyo inka igize ikibazo ikarwara cyangwa igapfa, bikaba ngombwa ko ibagwa, irabagwa amafaranga agashyirwa kuri konti y’Ubudeha hakazarebwa ikindi agurwamo.”

Gitif Barambirwa kandi arakomeza avuga ko ibivugwa naba baturage ari ibinyoma ngo kuko bashumbushwa.

Aragira ati”uwo muntu wahuye n’ikibazo inka ye igapfa tumushyira k’urutonderw’abagomba gushumbushwa hagira inka iboneka m’umudugudu bigakorwa ariko nanone abaturage nibo babigiramo uruhare”.

Gahunda ya girinka kuva yatangira yagiye igaragaramo ibibazo bitandukanye haba muburyo zitangwamo, ruswa izivugwamo, ndetse n’inyerezwa ry’amafaranga yavuye munka zabazwe adahabwa nyirinka.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish