Ngoma: Abaturanyi babi bagira uruhare mu kwangisha abana ishuri
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ngoma barashinja abaturanyi babo kugira ibiraara abana b’abandi babakangurira kuva mu ishuri, bagasaba Leta gukurikirana abatumye abana babo bata ishuri.
Ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena yasuraga Akarere ka Ngoma mu mpera z’iki cyumweru gishize, hari ababyeyi babatakambiye basaba kubafasha abana babo bagasubira mu ishuri.
Bitewe n’abo bita abaturanyi babi, ngo hari abana bava mu ishuri bigizwemo uruhare n’abaturanyi, kabone nubwo umubyeyi we aba yakoze ibishoboka byose akamubonera ibikoresho byose nkenerwa by’ishuri.
Nyirakanyana Francisca ni umubyeyi, yagize ati “Nturanye n’abaturanyi babi, nakoze ibishoboka byose umwana wanjye mushakira ibikoresho by’ishuri ariko ikimbabaje cyane ni abaturanyi bamushutse bamukura mu ishuri. Naragerageje mfatanyije n’abarimu ngo asubire mu ishuri ariko byaranze.”
Visi-Perezida wa Sena y’u Rwanda, Madame Harerimana Fatou asubiza iki kibazo yavuze ko gikomeye, asaba ubuyobozi bw’ibanze kubikemura byihutirwa.
Hon Harerimana Fatou ati “Ni ikibazo gikomeye kandi cyumvikana kuba umwana yarataye ishuri bitewe n’abaturanyi babi, umuyobozi w’umurenge agire vuba agikurikirane umwana asubire mu ishuri.”
Uretse ibi, umuyobozi wungirije wa Sena y’u Rwanda yanavuze ko abantu bagira uruhare mu kuva mu ishuri kwa bamwe mu bana bagomba kuzajya babihanirwa ngo birafata indi ntera kandi kikaba ari ikibazo Leta y’u Rwanda ubu yahagurukiye.
Mu rugendo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba mu karere ka Rulindo na Rubavu hagati ya 24 na 26 Werurwe 2016, yagarutse cyane ku bana bataye ishuri, asaba buri wese yaba ari umubyeyi n’ubuyobozi bwose bireba gusubiza abana mu ishuri.
Mu Rwanda ubushakashatsi bwa EICV4 bwasohotse mu 2015 busohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare, bugaragaza ko mu mijyi ariho hari abantu bageze mu ishuri benshi kuruta mu byaro.
Nibura abantu bafite imyaka hagati ya 15 kuzamura abagera kuri 88% bazi gusoma no kwandika mu mujyi, naho abari hagati y’imyaka 15 na 24 muri bo 93% bazi gusoma no kwandika.
Mu mujyi wa Kigali abafite imyaka 15 kuzamura 89% bazigusoma no kwandika, naho abafite imyaka hagati ya 15 na 24 abagera kuri 94% bazi gusoma no kwandika.
Mu gihugu hose, EICV4 igaragaza ko 72% by’abaturage bafite imyaka 15 kuzamura bazi gusoma no kwandika.
Ubu bushakshatsi bugaragaza kandi ko mu rubyiruko rwose mu gihugu, abafite imyaka 15 kugeza kuri 24 bazi gusoma no kwandika ari 86%.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ibyo bintu biri hose ahubwo n’ukubihagurukira mukajya mubaza abo bana abantu babashuka ngo barabikundishaho bakabizera ngo barabagira inama mbisha, niho muzamenya abo bantu. Nimudafata mwene abo bana ngo mubaganirize mwabagushije neza ngo bababwire icyo gikundi nako ishyirahamwe ryihishe ritazwi rikora ayo mabi murubyiruko, abana barahinduka bazengezenge, n’uko abo bagome babe bababaje ababyeyi n’abana babo. Wa mugani wa Kizito ngo utemye imizi y’igiti uba ukibujije gushibuka, namwe ntimurabana murabyumva. Aba bantu nimubahigire kubamenya naho ubundi urubyiruko rurarangiye, rugizwe zengezenge kdi muri système. N’iKigali iyo nkuru irashaje kuko turabizi ariko se ubibwire nde? Umuntu ariririra undi akiririra, n’uko tukabitura Imana. Babashukisha ibintu byinshi harimo nababashumuriza ababigiraho inshuti kdi ari bagatumwa, abana se ubibabwirengo bumve, ashwi da, abazi ko yabonye inshuti nziza ariko bikagaragarira mumihindukire n’imyitwarire y’umwana ukibaza. Bayobozi, nimutabare urubyiruko kdi murwanye cga mukurikirane ibyo bibazo munafata ababigiramo uruhare kuko birahari kdi birababaje. Kwica s’ugukubita umuhoro gusa, no kukwica uhagaze nibyo birenze, kubaho utariho, bigashimisha abo bagome. Mana genderera abantu bamwe banduje imitima yabo bibikamo ibibi gusa.
Erega hari nabakoresha amarozi umwana yaba yaragiraga ubwenge mw’ishuri ubundi yagera ku ntebe agatangira kureba ibikezikezi, n’izindi ngorane zimwangisha ishuri cga kwitwara nabi, bitangaza abari bamuzi. Ingero zirahari nyinshi. Abarozi bangiriza ubuzima bw’abantu nibajya bamenyekana bajye babahana bihanitse, kuko n’abicanyi nk’abandi bose, bo bica buhor buhorooooo.
Comments are closed.