Digiqole ad

Abaturage muri Sake bishatsemo amafaranga ngo babone amashanyarazi REG irayabasubiza

 Abaturage muri Sake bishatsemo amafaranga ngo babone amashanyarazi REG irayabasubiza

Aba baturage ngo bababajwe nuko basubijwe amafaranga aho guhabwa amashanyarazi

Hari abaturage batuye mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba binubira kuba barirengagijwe mu gihe bari bikusanyirije amafaranga yo gukurura umuriro kugira ngo biteze imbere ariko ngo baza gutungurwa n’uko amafaranga milioni eshatu bari bakusanyije bayasubijwe aho kugira ngo Leta ibunganire.

Aba baturage ngo bababajwe nuko basubijwe amafaranga aho guhabwa amashanyarazi
Aba baturage ngo bababajwe nuko basubijwe amafaranga aho guhabwa amashanyarazi

Ubuyobozi  bw’akarere ka Ngoma kuri iki kibazo burasaba ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amashanyarazi, REG guha aba baturage umuriro nta yandi mananiza, kandi nta mafaranga bazongera gutanga kuko ayo batanze mbere yateshejwe agaciro.

Aba baturage bo mu murenge wa Sake bavuga ko bashishikajwe n’iterambere ryiza u Rwanda ruberekezamo, ngo na bo barifuje kubigiramo uruhare bikururira umurimo w’amashanyarazi aho umudugudu umwe wakusanyije amafaranga milioni eshatu ariko ngo REG ibabwira ko bisaba nibura miliyoni 38.

Ibi ngo byaciye intege abaturage by’umwihariko kuko bahise basubizwa ya mafaranga aho kugira ngo akarere kabunganire nk’uko babivuga.

Umwe muri aba baturage agira ati “Twigeze kwishyira hamwe dukusanya amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani (Frw 2, 800, 000) nyuma twaje kubabara tubonye tuyasubijwe aho kuduha umuriro cyangwa ngo n’akarere katwunganire.”

Aya mafaranga bari bakusanyije nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Sake ngo ntabwo yakirwaga n’ubuyobozi, ahubwo abaturage bari baritoyemo komite ibishinzwe hagati muri bo.

Niyonkuru Benoit umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) mu karere ka Ngoma, asobanura ko akarere katigeze gakurikirana amasezerano bagirana na REG ngo kuko na we ubwe nta kopi bigeze bamuha ngo abe yakurikirana iki kibazo akaba ari ho ahera amakosa ayegeka  ku karere.

Niyonkuru ati “Habayeho ikibazo cya ‘Transfo’ ihenze, hari amasezerano akarere kagirana na REG buri mwaka bakareba aho bahera bakora amashanyarazi, niba yaranasinywe njye nta kopi nahawe, akarere kagomba kubikurikirana.”

Nambaje Aphrodise uyobora aka karere ka Ngoma na we ashyira mu majwi ikigo cya REG ngo kuko kidashyira mu nshingano ibyo kigomba gukora, akavuga ko aba baturage batagomba kurengana, ngo bagomba guhabwa umuriro nta n’amafaranga yandi batanze.

Nambaje ati “Ibyo kuvuga ngo akarere ntikamwandikiye …, hari inshingano za REG,  igomba kugeza iyo transfo ku baturage, kuko nk’ubu hari abo baherutse gusubiza bo muri Mugesera barababwira ngo mugende ibyo ntibizanashoboka, ibisubizo nk’ibyo byo guca intege abaturage…, ni mureke duhe abaturage ibikorwa by’ibanze kwishyirira amashanyarazi mu nzu na bo babyikorere, ariko aba baturage ntabwo ari bo bazishyura transfo.”

Uretse mu murenge wa Sake, hari no mu bindi bice bitandukanye nko mu murenge wa Murama, naho abaturage batanze amafaranga ariko bamaze imyaka hafi ibiri nta muriro barabona.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko REG buriya mwe mubona ari nzima koko?

    • Oya nawe suko perezida yagiye ahantu akavugango nzabaha amashanyarazi kwariko bagomba kuyabona ahabamo bibibazo technique perezida aba atazi kuko atize tecchnique.Aha barikuvuga ikibazo cya transfo, none se niba baratanze buri wese ibihumbi 56frw urumva bihagije? Niba akarere gakennye ntigashyireho ayo mafaranga buriya ejobundi uzumva umukozi wa REG yaraye muri 1930.Ibi nukwerekana ko ibyo mwemereye abaturage mutagomba kubishyira kumutwe w’abatechniciens ngo birangirire aho.Ikindi ntanubwo ayo mashanyarazi ahagije hanyuma yabura mukavugako ari REG.REG yaragowe.

  • Inkunga duhora twumva ku ma radio zo kungera ibikorwa remezo birimo n’amashanyarazi zakabaye zisubiza ibibazo by’abaturage, none ngo REG abaturage nibigurire Transfo !!!!! REG, REG, REG, REG………….. mugabanye amagambo muduhe ibyo dukeneye natwe dukomeze urugendo rw’iterambere vuba vuba !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Itandukaniro riri hagati ya REG n’akarere mwibwira ko ari irihe ! ikitari icya Leta ni ikihe ! Abaturage nibagumye baririre mu myotsi ngo REG ngo AKARERE ! Aho bahuririra bakabiganiraho bashakira brifing umuturage muri management meeting zimwe za buri wa mbere ninde se uba uhari ! Ubwo muri uwo murenge nta muvugizi (uvuga rikijyana) uhakomoka. Nibamushake barebe ko budacya rimwe ukahagera . Kuvuga ukuri ntibyica umutumirano kuko ntaho byateganyijwe ko abaturage bigurira transformateur! Muzajye aho REG yita mu gishanga murebe ko zitaharunze ! ni commande ya nde ! zirahasimburana kuko bazishyira ahavuganiwe ! Mubure gukanguka ngo mushake ubuvugizi niba byashoboka. Ukuri ntikwica umutumirano.

Comments are closed.

en_USEnglish