Digiqole ad

MINISPOC irasaba kwitabira gukora Sport ngo ni urukingo rw’umubiri

 MINISPOC irasaba kwitabira gukora Sport ngo ni urukingo rw’umubiri

Abanyeshuri bari mu bitabiriye gukora Sport

Minisiteri y’Umuco na Sport mu Rwanda (MINISPOC) irasaba abatuye akarere ka Ngoma kwitabira gukora Sport ngo kuko ari ingirakamaro ku buzima bw’umuntu. Ibi yabitangaje ubwo yasuraga aka karere ka Ngoma  kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2016 muri gahunda ya Leta ya Sport kuri bose.

Abanyeshuri bari mu bitabiriye gukora Sport
Abanyeshuri bari mu bitabiriye gukora Sport

Hagamijwe ko Abanyarwanda bagumana ubuzima buzira umuze, Leta y’u Rwanda yashizeho gahunda yise Sport kuri bose by’umwihariko ishyiraho ikigoroba cy’umunsi wo ku wa gatanu wa buri cyumweru nk’uwagenewe gukora Sport mu gihugu hose.

Abanyarwanda batuye mu karere ka Ngoma ngo bitabira iyi Sport, gusa ariko na Minisiteri ifite Sport mu nshingano zayo igakomeza gushishikariza abaturarwanda kuyikora.

Kuri uyu wa gatanu iyi Minisiteri yasuye akarere ka Ngoma bifatanya n’abaturage gukora Sport aho birukanse baturuka kuri Stade Cyasemakamba berekeza ku kibuga cya Paruwasi Gatolika ya Kibungo aho bakomereje kugorora umubiri.

Nyuma ya Sport bamwe mu bakoraga Sport baganiriye n’Umuseke bavuze ko iyi gahunda ari nziza ngo kuko ibafasha kugumana ubuzima bwiza.

Niyitugize David yagize ati “Iyi gahunda Leta yadushyiriyeho ni nziza cyane kuko ubu nta ndwara ipfa kumfata byoroshye, mpora numva nuzuye, meze neza.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice we yabwiye abatuye Ngoma ko Sport ari wo muti wa mbere w’ingingo.

Yagize ati “Niba mudashaka guhinamirana, nabagira inama yo gukora sport mutarindiriye uyu wa gatanu gusa ahubwo mukanayikora buri munsi bishobotse.”

Umuyobozi wa Sport muri Minisiteri, Bugingo Emmanuel aganira n’abatuye Ngoma yababwiye ko u Rwanda rukeneye Umunyarwanda ufite umubiri umeze neza, ngo kugira ngo bigerweho ni uko sport yakwimakazwa.

Bugingo yagize ati “Mwese nta we utifuza kugira ubuzima bwiza, sport rero ni wo muti wonyine. Uretse no kuba sport ifasha umubiri kumera neza, inatanga amafaranga ku wayigize umwuga. Ndabasaba kwitabira gukora Sport.”

Nubwo Leta ikomeza gukangurira Abanyarwanda gukora Sport, usanga hari bamwe na bamwe batayitabira by’umwihariko bafata umwanya bahawe wo kuwa gatanu nk’ikiruhuko cya nyuma ya saa sita, ngo ni yo mpamvu MINISPOC yiyemeje kuzenguruka uturere twose mu gihugu babakangurira Sport kuri bose.

Meya Nambaje (uzamuye akaboko) yababwiye ko Sport irinda guhinamirana
Meya Nambaje (uzamuye akaboko) yababwiye ko Sport irinda guhinamirana
Bari gukora Siporo mu byatsi
Bari gukora Siporo mu byatsi
Directeur wa Sport muri MINISPOC Bugingo asaba abatuye Ngoma kwitabira sport
Directeur wa Sport muri MINISPOC Bugingo asaba abatuye Ngoma kwitabira sport
Visi meya Madame Kirenga yiruka akina agati
Visi meya Madame Kirenga yiruka akina agati
Abakozi ba MINISPOC batandukanye baje i Ngoma kwifatanya n'abahatuye gukora sport
Abakozi ba MINISPOC batandukanye baje i Ngoma kwifatanya n’abahatuye gukora sport
Nyuma ya sport bateze amatwi inama z'ubuyobozi
Nyuma ya sport bateze amatwi inama z’ubuyobozi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Njyewe nzi siporo ikorwa nabanyarwanda benshi kandi irananura pe: kubyukira mu murima ugahinga wakusa ikivi cyawe sa sita ugataha.Ababikora bose usanga bose bafite taille.

Comments are closed.

en_USEnglish