Tags : MYICT

Tuyisenge yarangije KIST mu 2012 akoresha abakozi 11, afite inama

*Uyu musore ukiri muti yarangije Kaminuza mu 2012, ashinga kampani ikora ikanubaka ‘pavees’ *Gutangira biragora na we byaramutonze asubira kuri 0 nyuma arazanzamuka ubu ahagaze bwuma, *Hari ibigega byemera gufasha imishinga y’urubyiruko, icyambere ni ugutinyuka. *Yatsindiye igihembo cy’indashyikirwa mu imurikagurisha rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Tuyisenge Emmanuel ni umusore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya […]Irambuye

Ababyeyi ngo nibo batuma abana bajyanwa Iwawa

Rutsiro – Kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga amasomo ngororamuco n’ay’imyuga y’urubyiruko ruba rwarasaritswe n’ibiyobyabwenge, abayobozi batandukanye bafashe ijambo batunze urutoki uburere butangwa n’ababyeyi ko ari butuma abana bishora mu biyobyabwenge kugera ubwo babangamira umuryango nyarwanda bakazanwa kugororerwa ku kirwa cya Iwawa kiri mu kiyaga cya Kivu. Ibiyobyabwenge mu rubyiruko biragenda bifata indi ntera nubwo […]Irambuye

Min. Businjye yasabye abayobozi b’Akarere kwita kuri stade ya Gicumbi

Mu gikorwa cy’umuganda wahariwe urubyiruko kuri uyu wa gatandatu, Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera usanzwe ashinzwe no gukurikirana Akarere ka Gicumbi, yasabye abayobozi b’aka karere kureba uko ikibuga cy’iyi stade cyakwitabwaho kugira ngo abahakinira bakinire ahantu hakwiye. Yashishikarije kandi urubyiruko gukunda sport kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Yagize “Mayor muzagerageze kwita kuri iyi stade, munubake ibibuga […]Irambuye

I Kigali ntihabura ubuso bw’imikino n’imyidagaduro – PS MINALOC

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura umuganda udasanzwe w’urubyiruko mu gihugu hose, uzaba mu mpera z’iki cyumweru ugamije gukora ibibuga by’imyidagaduro mu tugari tw’igihugu cyose, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshya yavuze ko i Kigali hari ikibazo cyo kutagira ahantu hagenewe imikino n’imyidagaduro, ariko ngo hazaboneka. Kuri uyu wa kane tariki 16 Nyakanga […]Irambuye

Inama ku bangavu: ‘OYA’ ntihagije nibavuge kandi bamagane ababashuka

Byagarutsweho mu butumwa bwagejejwe ku Bangavu n’Ingimbi biga mu ishuri rya G.S Kabuga Catholique, aho kuri uyu wa 09 Kamena abayobozi n’abarezi babaganirije babasabye kwihagararaho bakamenya guhakanira abagamije  kubashora mu busambanyi ndetse bakanabagaragaza kugira ngo bamaganwe. Ni mu bikorwa by’Ubukangurambaga bigamije kurwanya guterwa inda zitateguwe ku bangavu byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango; […]Irambuye

Dr.Arop yavuze ko ibyo yigiye ku Rwanda bizafasha urubyiruko rwo

Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Dr. Nadia Dudi Arop wasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda kuva tariki 7 Nyakanga 2015, yavuze ko bafite byinshi bakwigira ku Rwanda mu guteza imbere urubyiruko rw’iwabo. Dr. Nadia Dudi Arop, Minusitiri w’Urubyiruko muri Sudani y’Epfo yasuye Ikigo cy’urubyiruko giteza imbere imyuga n’imyidagaduro cya Kimisagara. […]Irambuye

Rwanda: Abanyeshuri bo muri Uganda n’abahano bazarushanwa mu biganirompaka

Iri rushanwa ryitwa East African Debate Shampionship, rizaba ku wa gatandatu tariki 23 Gicurasi rikazasozwa ku cyumweru bukeye, abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bavuye muri Uganda bazaba bahanganye n’abavuye mu bigo 15 mu Rwanda. Ku wa gatandatu amarushanwa azabera kuri Lycee de Kigali, ku cyumweru amakipe yatsinze azahurira kuri finale i Nyarutarama kuri Hotel […]Irambuye

Uganda: yakoze ‘progam’ ihindura indimi mu zindi kuri telefoni

Yitwa Ambrose Awici-Rasmussen, ni UmunyaUgande uba mu gihugu cya Norvege. Avuga ko yatekereje gukora program kuri telefoni kugira ngo yorohereze abana be bazatazi indimi gakondo z’iwabo kuzimenya igihe bazaba bazikeneye. Iyi program yitwa “Safarini translator”, ifasha abantu mu itumanaho, by’umwihariko ifata indimi z’Igiswahili, Igikuyu (Kikuyu), Ikigande (Luganda) n’indi zitwa Langi, ikazihindura mu rurimi rw’Icyongereza. Awici-Rasmussen […]Irambuye

Minisitiri Uwacu asanga ikoranabuhanga ryafasha mu gusubiza abapfobya Jenoside

Ku nshuro ya kane Umuryango w’Urubyiruko rurwanya Jenoside (Never Again Rwanda) wahuje urubyiro kugira ngo ikomeze kurushishikariza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne akaba yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga ruhanga n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuri uyu wa 2 Mata 2015 i Kigali, urubyiruko […]Irambuye

Gatsibo: Rucagu yasabye Urubyiruko kurushaho kunga ubumwe

Mu muhango wo gusoza itorero ry’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo rugera ku 1114, Umuyobozi w’Itorero ku rwego rw’Igihugu Rucagu Boniface yabasabye kurushaho kunga ubumwe. Uyu muhango wabaye ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Urubyiruko ruhagarariye urundi mu tugari no mu mirenge igize Uturere […]Irambuye

en_USEnglish