Tags : MYICT

Gasabo: Umuyobozi wungirije w’akarere yatanze inama ku rubyiruko rwa AERG

Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Werurwe 2016 Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushizwe ubukungu Mberabahizi Chretien Raymond yabwiye urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri n’abarangije kwiga barokotse Jenocide yakorewe Abatutsi AERG & GAERG ko rutandukanye n’urubyiruko rwasenye ibyo igihugu cyari cyaragezeho. Uyu muyobozi yabivugiye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ubwo urubyiruko rwa […]Irambuye

Uwanyirigira ni we Muhuzabikorwa mushya w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko

Uwanyirigira Clarisse yasimbuye Shyerezo Norbert, mu matora ya komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yabaye  ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2016 i Kigali. Ingigo ya 14 yo mu itegeko No 001/2016 ryo ku wa 5 Gashyantare 2016 rigena imikorere y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, nk’uko ryavuguruwe, hatorewe imyaka y’Umuhuzabikorwa; Umuhuzabikorwa wungirije; Umunyamabanga; Ushinzwe […]Irambuye

Nyabihu: Urubyiruko rwatanze umusanzu warwo mu umuganda udasanzwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2015, Urubyiruko rwitabiriye umuganda udasanzwe wo gukora uturima tw’igikoni mu hirya no hino mu gihugu. Mu murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, yari yifatanyije n’abandi, yabasabye kurushaho gukoresha imbara. Uyu muganda udasanzwe w’urubyiruko wakozwe mu rwego kurwanya indwara ziterwa […]Irambuye

Ngoma: Hari ababyeyi bakigisha abana babo ingengabitekerezo mbi

Bamwe mu batuye akarere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda baremeza ko muri aka karere hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu babyeyi bakigisha abana babo kwanga bagenzi babo. Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga ibiganiro byari bimaze ibyumweru bibiri bihabwa bamwe mu batuye akarere ka Ngoma muri gahunda y’uburezi bugamije amahoro mu Rwanda. Ubwo hasozwaga ibi […]Irambuye

Kamonyi: Uko Mbarushimana yinjiza Frw 120 000 ku kwezi

Mbarushimana Eric ni umusore w’ibigango, afite imyaka 26 yatangarije Umuseke ko aho akorera ku gasantire ka Kamonyi, abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri ku kwezi akura mu bukanishi bw’amagare na moto no gushyira umuriro muri telefoni bakamwishyura amafaranga. Uyu musore uvuga yisekera iyo muganira, twamusanze mu kagari ka Nkingo mu murenge wa […]Irambuye

Kayonza: Abaturage barashinja akarere kubaka nabi agakiriro bikabateza igihombo

*Imyaka itatu irirenze abaturage baranze gukorera muri ako gakiriro, ubu katangiye kwiyasa imitutu, *Hirengagijwe bimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu gakiriro, abaturage banze kugakoreramo. Abaturage bakora ibikorwa by’ubukorikori mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibihombo baterwa n’itinda ry’isozwa y’imirimo y’inyubako y’agakiriro bagomba gukoreramo ubucuruzi bwabo mu buryo burambye, ibi ngo biterwa […]Irambuye

Ku nshuro ya kabiri mudasobwa 229 zasanwe n’ishuri rya Tumba

Ikigo kigisha ikoranabuhanga, Tumba College of Technology cyongeye gusana ku nshuro ya kabiri mudasobwa zari zifite ibibazo bidakabije ku buryo zajugunywa. Gusana mudasobwa 229 zaturutse mu bigo bitanu  byakozwe mu mpera z’icyumweru gishize. Ibyo bigo ni: Nyange Girls Secondary School, GS Gishanda, GS Buhabwa, GS Nyarusange na ES Bugarama. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Kagali Mechack […]Irambuye

Amafoto: Bye bye vacances umusi waranzwe n’ibirori bikomeye

Kimisagara – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, hasojwe igikorwa kizwi ku izina rya bye bye vacance (gusoza ibiruhuko), iki gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi cyane, cyaranzwe no gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe. Urubyiruko rukina imikono itandukanye rwasusurukije benshi, haba mu mbyino, kugendera ku nkweto z’imipine ndetse n’imikino ngororamubiri ya Accrobatie. Joel Murenzi […]Irambuye

Karongi: Agakiriro k’Akarere katangiye kumeramo ibigunda

Agakiriro k’Akarere Karongi gaherereye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, kubatswe kugira ngo gafashe guteza imbere imirimo ngiro n’imyuga, ntikaratangira gutanga umusaruro wagenwe kubera ikibazo cy’amashanyarazi, dore ko ubu gakoreramo abantu mbarwa, ndetse n’ibice bimwe na bimwe bikaba byaratangiye kumeramo ikigunda. Hashize amezi arindwi Agakiriro (ibikorwa remezo byashyizwe muri buri Karere kugira ngo bifashe […]Irambuye

Ijambo rya Perezida Kagame uyu munsi ryakoze ku mitima y’urubyiruko

Kuri stade nto i Remera kuri uyu wa mbere, Inama y’Umushyikirano yakurikiranywe n’Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu rurenga ibihumbi bitatu bicaye bakurikirana Live ibibera kuri Camp Kigali aho Umushyikirano wa 13 wateraniye. Ijambo rya Perezida Kagame ryakoze ku mitima y’Urubyiruko rwari ruteraniye aha. Urubyiruko ruri aha ruteraniye mu ihuriro ryarwo ngarukamwaka (Youth Connect) aho […]Irambuye

en_USEnglish