Digiqole ad

Minisitiri Uwacu asanga ikoranabuhanga ryafasha mu gusubiza abapfobya Jenoside

 Minisitiri Uwacu asanga ikoranabuhanga ryafasha mu gusubiza abapfobya Jenoside

Uwacu Julinne asaba rubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abapfobya Jenoside. (2)

Ku nshuro ya kane Umuryango w’Urubyiruko rurwanya Jenoside (Never Again Rwanda) wahuje urubyiro kugira ngo ikomeze kurushishikariza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne akaba yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga ruhanga n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uwacu Julinne asaba rubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n'abapfobya Jenoside.  (2)
Uwacu Julinne asaba rubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abapfobya Jenoside. (2)

Kuri uyu wa 2 Mata 2015 i Kigali, urubyiruko 140 rwahuye rusobanurirwa uko ipfobya n’ihakana rya Jenoside bikorwa, runasabwa gukoresha imbuga nkoranyambaga (Facebook, twitter, …) mu gusubiza abazifashisha muri ibyo bikorwa.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yavuze hasigaye iminsi mike kugira ngo u Rwanda rutangire kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21.

Iki ngo ni cyo gihe abantu bapfobya bakanahakana Jenoside bakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo babigaragaze. Uwacu yavuze ko imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Whats App, YouTube zikoreshwa cyane.

Yabwiye urubyiruko ko mu Rwanda mu nzego zitandukanye hakoreshwa ikoranabuhanga cyane, ariko akenshi imbuga nkoranyambaga urubyiruko rukoresha cyane nka facebook na WhatsApp zitabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Uwacu yasabye urubyiruko kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu kunyomoza amakuru aba yatanzwe n’abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umujyanama mu by’amategeko muri komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Bideri Diogène, yasobanuye uburyo umuntu ashobora gupfobya no guhakana Jenoside.

Bumwe muri ubwo buryo harimo guhakana ko itabayeho, kuvuga ko itateguwe, kuvuga imibare mike y’Abatutsi bapfuye, cyangwa kutavuga aho imibiri y’abishwe iri kandi uhazi.

Aha yagiye atanga ingero z’abanditsi bagiye bahakana Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 kugira ngo urubyiruko rurusheho kubisobanukirwa.

Yasobanuye ko impamvu abantu benshi bagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo impamvu z’uko mu bindi bihugu hatarajyaho amategeko ahana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside ndetse ngo hari abayihakana kugira ngo bahishire ibyaha byabo.

Prof. Naasson Munyandamutsa inzobere mu isanamutima, akaba n’umuyobozi wa Never Again Rwanda, yasobanuriye urubyiruko uko umuntu ashobora guhungabana ndetse n’ukuntu ushobora gufashwa.

Yagize ati: “Iyo umuntu ahungabanye bitewe n’ingaruka Jenoside yamugizeho, kugira ngo akire bisaba ko abona abantu iruhande rwe bafite umutima mwiza bakamuhumuriza.”

Yongeyeho ko mu buryo bw’imikoranire hagati y’ibihugu bitandukanye harebwa no kuba hashyirwaho amategeko ahana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside iyo ayari yo yose.

Mu Rwanda itegeko rigena ko uhamwe n’icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Urubyiruko rwiyemeje guhagurukira kwigisha ababyeyi babo bagifite imyumvire ya kera ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bahinduke.

Celestin Nduwimana, umunyeshuri w’imyaka 17 mu ishuri ry’Indatwa n’Inkesha (Ryari Groupe Scolair Officiel de Butare) ni umwe muri abo.

Yagize ati: “Nyuma yo kumenya amakuru ya Jenoside, tuzakora ibitandukanye n’abayikoze mu 1994 ndetse n’abahora bayipfobya, tugiye kwigisha bagenzi bacu ndetse n’ababyeyi kugira ngo abagifite imyumvire ya kera bahinduke.”

Urubyiruko 140 rwaturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, harimo abo mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, inzego zikorera n’abagize Guverinoma y’u Rwanda nib o bitabiriye ibi biganiro.

Kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 21 bizatangira tariki ya 07 Mata, bikazakorerwa ku rwego rw’umudugudu.

Dr. Bideri Diogene umujyanama mu by'amategeko muri CNLG asabanurira urubyiruko uko ipfobya rya Jenoside rikorwa
Dr. Bideri Diogene umujyanama mu by’amategeko muri CNLG asabanurira urubyiruko uko ipfobya rya Jenoside rikorwa
Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro bya Never Again Rwanda
Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro bya Never Again Rwanda
Prof.Naasson Munyandamutsa inzobere mu bijyanye n'isanamitima
Prof.Naasson Munyandamutsa inzobere mu bijyanye n’isanamitima
Urubyiruko rwari rwakuriye ibiganiro by'amateka ya Jenoside
Urubyiruko rwari rwakuriye ibiganiro by’amateka ya Jenoside

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Wa mugore we urwo rubyiruko ntabwo rwali ruhali rwali rutaranabaho.urebe rero uwayikoze .cg se nabo muboze mumutwe,

  • @deus go fuck yourself.

  • ni ukiri kose, dukoreshe izo mbuga nkoranyambaga maze duhangane nabo bashaka gupfobya, ntabwo tuzemerera abashaka kugoreka amateka yacu bayavuga uko atari

  • Gushishikariza no guhangana n’abahakana génocide !, ibyo bigashyirirwaho budget ?!, mwavugishije ukuli aho kujya guhangana ,guhangana kugeza ryari? Ubwo murunva atari uburozi muli gutsindagira mu mitwe yabo bana?, kandi ubwo nabo baratoranijwe kuburyo nta muhutu urangwamo??

Comments are closed.

en_USEnglish