Digiqole ad

Uganda: yakoze ‘progam’ ihindura indimi mu zindi kuri telefoni

 Uganda: yakoze ‘progam’ ihindura indimi mu zindi kuri telefoni

Awici-RasmussenAmbrose

Yitwa Ambrose Awici-Rasmussen, ni UmunyaUgande uba mu gihugu cya Norvege. Avuga ko yatekereje gukora program kuri telefoni kugira ngo yorohereze abana be bazatazi indimi gakondo z’iwabo kuzimenya igihe bazaba bazikeneye.

Awici-RasmussenAmbrose (Internet)
Awici-RasmussenAmbrose (Internet)

Iyi program yitwa “Safarini translator”, ifasha abantu mu itumanaho, by’umwihariko ifata indimi z’Igiswahili, Igikuyu (Kikuyu), Ikigande (Luganda) n’indi zitwa Langi, ikazihindura mu rurimi rw’Icyongereza.

Awici-Rasmussen agira ati “Iki gitekerezo cyaje maze kubano ko mba muri Norvege ahari program nk’izi zihindura indimi kuri telefoni, ariko muri Uganga zikaba zitarahagera. Abana bacu bavukiye hanze, bakeneye kumenya indimi gakondo z’iwacu.”

Iyi program ‘Safarini translator’ ishobora gufasha umuntu gusobanura ururimi mu rundi kabone n’iyo ahantu yagiye haba hatari Internet.

Yagize ati “Iyi program ni ingirakamaro ku BanyaUganda bashaka kwiga izindi ndimi zivugwa mu tundi duce tw’igihugu no mu karere. Iyo ufite iyo program (Mobile Application) muri telefoni, byagufasha kuruta kugendana igitabo.”

Iyi program ya Awici yatangiye gukoreshwa n’abantu bakoresha Google Play n’abakoresha I-phone.

Yagize ati “Umuntu ahitamo ururimi ashaka guhindura, n’urwo ashaka kuruhinduramo. Umuntu yandika interuro ashaka guhindura, agahita abona igisubizo.”

Awici avuga ko mu gihitamo indimi yagendeye ku zo yumva zimufitiye akamaro cyane. Avuga ko abantu benshi ku isi bavuga Icyongereza nk’ururimi rukomeye, ariko ngo no mu karere hari indimi zikomeye zivugwa n’abantu benshi.

Yagize ati “Nahisemo indimi zishobora kuvugwa n’abantu benshi. Igiswahili kivugwa mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba, Igikuyu kivugwa n’abantu benshi muri Kenya, Ikigande ni rwo rurimi ruvugwa cyane muri Uganda.”

Awici-Rasmussen kugira ngo ahe agaciro ururimi rw’agace akomokamo, muri program yanashyizemo ururimi rwa Langi.

Uyu mugabo washakanye n’umugore ukomoka muri Norvege yize amashuri ye kugera muri kaminuza mu gihugu cya Uganda, yiga ibijyanye na ‘Computer animations’. Nyuma yagiye gukora ku mugabane w’Uburayi, amao imyaka umunani mu kazi.

Yagize ati “Mu gukora ‘Software’ bisaba kubigendamo gake gake, ukabikora mu byiciro. Iyo wihaye gukora ibintu bikomeye cyane icyarimwe, bishobora kutakorohera.”

Newvision

UM– USEKE.RW

en_USEnglish