Digiqole ad

Rwanda: Abanyeshuri bo muri Uganda n’abahano bazarushanwa mu biganirompaka

 Rwanda: Abanyeshuri bo muri Uganda n’abahano bazarushanwa mu biganirompaka

Teta Christine umwe mu bategura aya marushanwa akaba yaranagize uruhare mu ishingwa ry’uyu muryango

Iri rushanwa ryitwa East African Debate Shampionship, rizaba ku wa gatandatu tariki 23 Gicurasi rikazasozwa ku cyumweru bukeye, abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bavuye muri Uganda bazaba bahanganye n’abavuye mu bigo 15 mu Rwanda.

Teta Christine umwe mu bategura aya marushanwa akaba yaranagize uruhare mu ishingwa ry'uyu muryango
Teta Christine umwe mu bategura aya marushanwa akaba yaranagize uruhare mu ishingwa ry’uyu muryango

Ku wa gatandatu amarushanwa azabera kuri Lycee de Kigali, ku cyumweru amakipe yatsinze azahurira kuri finale i Nyarutarama kuri Hotel Villa Porto Fino.

Teta Christine umwe mu bashinze IDEBATE Rwanda yabwiye Umuseke muri iki cyumweru ko aya marushanwa yatewe inkunga na Tigo Rwanda, akaba azabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuko ubundi ngo yaberaga muri Uganda.

Uyu mukobwa w’imyaka 24, avuga ko intego y’ibiganirompaka ari ugufasha abanyeshuri gufunguka mu mutwe no gukunda gusoma.

Mu myaka ibiri ishize, East African Debate Championship abayitabiriye bagiye impaka ku nsanganyamatsiko zigira ziti “Uburezi mu Rwanda” indi yari “U Rwanda nk’igihugu kigeze ku rwego rwo rw’ibihugu byihagije (middle income country) kuva muri 2020”.

Teta Christine avuga kuba muri uyu mwaka insanganyamatsiko ari “EAC Treaty” (Amasezerano ashyiraho Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba), bizafasha abanyeshuri kumenya icyo ayo masezerano ari cyo.

Yagize ati “Icyo gihe bazamenya niba bakurikije ibyo babona kwishyira hamwe kw’ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba (EAC Integration)  bizashoboka.”

Aya marushanwa azitabirwa n’ibigo by’amashuri bitandukanye mu Rwanda, muri byo hari ibyo muri Kigali nka Lycee de Kigali, Kigali Christian School, World Spring Academy n’andi.

Hazaba hari n’ibigo byaturutse mu Nyara z’u Rwanda by’Umwihariko mu Majyaruguru, Amajyepfo n’Uburasirazuba, ayo mashuri azahatana n’abanyeshuri baturutse muri Uganda mu ihuriro ry’ibigo ryiswe ‘Lighting our World Uganda.

Ibigo by’amashuri bizarusha ibindi kwitwara neza, bizahura mu biganirompaka bya nyuma ku cyumweru kuri Hotel Villa Porto Fino i Nyarutarama, gusa mbere amajonjora zabera muri Lycee de Kigali kuri uyu wa gatandatu.

IDEBATE Rwanda ni umuryango washinzwe n’urubyiruko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kuzamura ubumenyi bwabo binyuze mu biganirompaka.

Uyu muryango utegura amarushanwa mu Rwanda yo kujya impaka. Hari irushanwa riba muri buri wa gatandatu ku cyumweru cya gatatu cy’ukwezi, ryitwa Kigali Debate Ligue.

Hari irushanwa ryitwa Debate Camp, iryo riba mu kwezi k’Ukuboza, aho abanyeshuri bamara igihe bategurwa mu mutwe, rikazakurikirwa n’iri ryitwa East African Debate Shampionship.

Teta avuga ko bamaze gukorana n’ibigo 25 mu Rwanda, bakaba bafite intego yo kwagura iki gikorwa kigakwira hirya no hino mu gihugu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Teta we gusa niba no hasi uri mwiza nko face yawe ushobora kuba uri mwiza

Comments are closed.

en_USEnglish