Inama ku bangavu: ‘OYA’ ntihagije nibavuge kandi bamagane ababashuka
Byagarutsweho mu butumwa bwagejejwe ku Bangavu n’Ingimbi biga mu ishuri rya G.S Kabuga Catholique, aho kuri uyu wa 09 Kamena abayobozi n’abarezi babaganirije babasabye kwihagararaho bakamenya guhakanira abagamije kubashora mu busambanyi ndetse bakanabagaragaza kugira ngo bamaganwe.
Ni mu bikorwa by’Ubukangurambaga bigamije kurwanya guterwa inda zitateguwe ku bangavu byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango; Imbuto Foundation na AERG.
Urubyiruko rwiga muri G.S Kabuga Catholique, rimwe mu mashuri yo mu karere ka Gasabo yateganyijwe kuzagezwaho iyi gahunda bagaragaje ko banyotewe no gukomeza kwigishwa uburyo bakwitwara mu gihe baba bahuye n’ababashuka bagamije kubashora mu busambanyi.
Munyana Alice wiga mu mwaka wa Gatatu yagize ati “Jye nta we uranshuka ariko hari bagenzi banjye byabayeho ndetse bagaterwa inda, ariko birakwiye ko inyigisho nk’izi zidukangurira kwihagararaho twakomeza kuzigezwaho kuko ibishuko biri hanze aha ni byinshi.”
Icyifuzo cya Munyana gisubizwa na bumwe mu butumwa bwatangiwe muri ibi biganiro aho abayobozi bo mu nzego zitandukanye n’abarezi basabye abangavu kumenya guhakanira ababasaba kuryamana ndetse byaba ngombwa bakabatangaza kugira ngo bafatirwe ingamba.
Kalisa Jacques umwe mu barezi yagize ati “…bangavu bashiki bacu, mukwiye kwifatira icyemezo mukamenya kuvuga Oya, ndetse abo ba ‘sugar dady’ baba bashaka kubashora mu busambanyi ntimukwiye kubahishira, bagomba kumenyekana bakagirwa inama cyangwa bagahanwa bihanukiriye.”
Murangira Aline waje ahagarariye Imbuto Foundation yabwiye abangavu bari aha ko mu gihe bakwishora mu busambanyi uretse kuba baterwa inda zitateguwe bashobora no kuhandurira indwara nk’agakoko gatera SIDA n’izindi bityo bakaba batakibashije kubaka igihugu kandi ari bo gitezeho byinshi.
Ati “…uretse kuba mwaterwa inda mushobora no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA n’izindi; kandi igihugu kibakeneye muri bazima; mufite ubuzima buzira umuze kuko imbaraga zanyu ni zo zizakomeza kubaka igihugu cyacu.”
Leta y’u Rwanda n’imiryango imwe n’imwe ntibihwema gukangurira urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu ariko ko byose byagerwaho buri wese abigizemo uruhare.
Mugabowindekwe Medar wari uhagarariye umuryango w’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside; AERG yagarutse kuri aya mahirwe asaba urubyiruko by’umwihariko urw’igitsina gore kutayapfusha ubusa.
Ati “Urubyiruko ni twe Rwanda rw’ejo; turi mu gihugu kitagira uwo giheza; ari abakobwa ari abahungu; amahirwe n’uburenganzira mu gihugu cyabo birangana, aya mahirwe rero ntakwiye kudupfira ubusa; dukwiye kuyabyaza umusaruro dushyira hamwe tukazamura igihugu cyacu kuko ntacyo twakiburanye.”
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Ndi uw’agaciro, nanze ugutwita kw’abangavu” buteganyijwe kuba mu turere twose tw’u Rwanda.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW