Digiqole ad

Dr.Arop yavuze ko ibyo yigiye ku Rwanda bizafasha urubyiruko rwo muri Sudani y’Epfo

 Dr.Arop yavuze ko ibyo yigiye ku Rwanda bizafasha urubyiruko rwo muri Sudani y’Epfo

Minisitiri w’Urubyiruko wa Sudan y’Epfo Dr. Arop Dudi Nadia aganira na mugenzi we w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu gihugu cya Sudani y’Epfo, Dr. Nadia Dudi Arop wasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda kuva tariki 7 Nyakanga 2015, yavuze ko bafite byinshi bakwigira ku Rwanda mu guteza imbere urubyiruko rw’iwabo.

Minisitiri w'Urubyiruko wa Sudan y'Epfo Dr. Arop Dudi Nadia aganira na mugenzi we w'u Rwanda Jean Philbert Nsengimana (NYC)
Minisitiri w’Urubyiruko wa Sudan y’Epfo Dr. Arop Dudi Nadia aganira na mugenzi we w’u Rwanda Jean Philbert Nsengimana (NYC)

Dr. Nadia Dudi Arop, Minusitiri w’Urubyiruko muri Sudani y’Epfo yasuye Ikigo cy’urubyiruko giteza imbere imyuga n’imyidagaduro cya Kimisagara.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yasobanuriye uyu mushyitsi ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo guteza imbere urubyiruko no kurufasha guhanga imirimo.

Arop Dudi avuga ko yize byinshi mu Rwanda cyane ko rwivanye kure ari na yo mpamvu na bo bifite icyizere cy’uko bishoboka ko batera imbere.

Yagize ati “Hari bimwe dusangiye n’u Rwanda nk’igihugu cyivanye mu bibazo cyikaba kiri ku ntera ishimishije mu iterambere muri Africa no ku Isi, ni yo mpamvu hari byinshi twabigiraho.”

Yongeraho ko ibyo akuye i Kigali agiye gufatanya na guverinema ya Sudani y’Epfo kubyigiraho ngo bafashe urubyiruko rw’iki gihugu cyabonye ubwigenge tariki ya 09 Nyakanga 2011.

Yagize ati: “Nashimye uko ubuyobozi bw’u Rwanda bufasha urubyiruko, nabonye uko mufasha urubyiruko gushyira ibitekerezo byabo mu bikorwa bo ubwabo nsanga ari ibintu natwe twakoresha.”

Uyu mushyitsi kandi yashimye ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko cya kimisagara nyuma yo gusura serivisi zitandukanye zikorerwa urubyiruko zirimo ikoranabuhanga, kwihangira imirimo, n’imyidagaduro.

Mbere y’uko ava mu Rwanda kandi akaba yabonanye kuri uyu munsi n’ubuyobozi bwa Minisiteri ifite Siporo n’umuco mu Nshingano.

Eugene Twizeyimana

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Warakoze mana kutujyeza aheza komeza uturindire igihugu nabanyarwanda na Africa yacu

  • mu Rwanda hagiye kuzabera ishuri abandi. komera Rwanda ariko mwaretse tugakunda igihugu cyacu, urubyiruko nitwe mbaraga, kandi dufite ubushobozi bw’ibyo twifuza kugeraho…

Comments are closed.

en_USEnglish