Tags : MYICT

Karongi: Min Nsengimana yanenze abafunga ahagenewe gukoreshereza ikoranabuhanga

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi mu bukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yanenze abafunga ibyumba mpahabwenge (ni utuzu twubatswe na BDF mu turere). Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyumba mpahabwenge bikingiranwamo ibyuma by’ikoranabuhanga kandi barabibahaye ngo bigirire akamaro abaturage. Yatanze urugero ko ubwo basuraga ahari ibikoresho by’ikoranabuhanga i […]Irambuye

UR-Huye: Basabwe kwegukana 25 000 USD mu gukora ikirango gishya

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bwafashe ikemezo cyo guhindura ikirango cy’uyu muryango, ibihugu byose bigize uyu muryango bifunguriwe amarembo mu guhatana gukora iki kirango, Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa bya EAC yasabye urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda-ishami rya Huye gutsinda iri rushanwa bakegukana igihembo cy’ibihumbi 25 USD. Iki kemezo cyo guhindura ikirango cya EAC cyafashwe […]Irambuye

Huye: Ibigo bitagira amashanyarazi ngo ireme ry’uburezi rikomeje kuhazaharira

Bamwe mu barezi bigisha mu bigo bitagira umuriro w’amashanyarazi by’umwihariko mu ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Kabusunzu riherereye mu karere ka Huye bavuga ko kuba hakiri ibigo bitaragezwaho umuriro w’amashanyarari ari bimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi. Aba barezi bavuga ko mu gihe Isi yabaye umudugudu bo batabasha gukora ubushakashatsi ku mbuga za Internet kugira ngo babashe […]Irambuye

Amajyepfo: RCA ntiyemeranya n’urubyiruko ko amikoro arubuza kujya muri koperative

*Ngo umuzi w’ikibazo ushobora kuba ari amateka mabi yaranze amakoperative, Leta y’u Rwanda ikunze gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwibumbira mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga barusheho kwihuta mu iterambere. Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kivuga ko n’ubwo urubyiruko ari rwo rukunze gukangurirwa kwishyira hamwe ari na rwo rukomeje guseta ibirenge mu kubahiriza izi nama. Mu […]Irambuye

Mu Rwanda twiyemeje kutabuza abantu bafite ibitekerezo kugerageza ibintu bishya

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko kumenya ko ibisubizo by’ikoranabuhanga (IT applications) bisigaye biyoboye ubukungu kurusha irindi shoramari ryose, ngo icyo u Rwanda rwiyemeje ni ukutabuza abafite ibitekerezo guhanga ibishya. Mu nama yitwa ‘2017 Commonwealth ICT applications Forum’ ibera i Kigali ikaba yarateguwe na Commonwealth Telecommunications Organization (CTO) na Minisiteri y’Urubyiruko […]Irambuye

Impuguke zaje i Kigali kwiga uko ikoranabuhanga ryahindura ubuzima bw’abatuye

Kuri uyu wa Gatanu i Kigali hateraniye inama ihuje impuguke n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika  no ku yindi migabane barebera hamwe uko u Rwanda rugiye gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Smart Cities’ y’iterambere ry’abatuye imijyi babifashijwemo n’ikoranabuhanga. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko u Rwanda rufite ibikenewe byose kugira ngo iyi gahunda […]Irambuye

Yatangiye abafashiriza ku muhanda ubu yubatse aho arerera abana 23

*Na we yasogongeye ku buzima bwo ku muhanda…Ngo ubuzima bwe yabweguriye gufasha, *Bamwita ‘Daddy’…Bamwe biga imyuga, hari 2 bagiye kurangiza Secondaire, *Bamwe mu bo yareze ubu bafite akazi baritunze… Ruzindana Egide washinze umuryango ‘Love for Hope’ ufasha abana kuva mu buzima bwo ku muhanda n’abakomoka mu miryango itifashije, yatangiye ibi bikorwa bye afashiriza abana aho […]Irambuye

2020 Abanyarwanda bangana na 35% bazaba bakoresha ‘internet’ – Min

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko akurikije gahunda u Rwanda rwihaye n’ibikoresho bihari ngo mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda bazaba bakoresha murandasi bazaba bangana na 35% ni ukuvuga abagera kuri miliyoni esheshatu zirenga. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama nyunguranabitekerezo ku ikoranabuhanga kuri bose (Internet  for All), Min Nsengimana yavuze ko […]Irambuye

I Kigali hateraniye inama yiga ku ruhare rw’Ikoranabuhanga mu ntego

I Kigali hateraniye inama y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ITU) yiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’itumanaho mu kwihutisha intego z’iterambere rirambye za 2030. Iyi nama kandi izanagaruka by’umwihariko ku iterambere rya Afurika (Regional Development Form). Iyi nama mpuzamahanga izanagaruka ku myitegura y’inama nyafurika izategura kumurikira Isi yose ibyo Afurika yagezeho, izaba mu mwaka utaha, iyi nama yitwa […]Irambuye

Urubyiruko rwahuje imbaraga mu bikorwa by’urukundo bubakiye umukecuru utishoboye

Uyu muganda, urubyiruko rwahuje imbaraga mu gukora ibikorwa by’Urukundo ruri mu muryango “Pride for Humanism foundation”, rwawukoze ku wa gatandatu tariki 3 Ukuboza 2016. Uwubakiwe ni umukecuru Carolina, utuye mu murenge wa Bumbogo, mu kagari ka Musave, mu karere ka Gasabo. Uru rubyiruko rwishyize hamwe mu guhuza imbaraga mu bikorwa by’urukundo, uretse iki gikorwa, bakora […]Irambuye

en_USEnglish