Digiqole ad

Ababyeyi ngo nibo batuma abana bajyanwa Iwawa

 Ababyeyi ngo nibo batuma abana bajyanwa Iwawa

Abarangije Iwawa kuri uyu wa gatanu

Rutsiro – Kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga amasomo ngororamuco n’ay’imyuga y’urubyiruko ruba rwarasaritswe n’ibiyobyabwenge, abayobozi batandukanye bafashe ijambo batunze urutoki uburere butangwa n’ababyeyi ko ari butuma abana bishora mu biyobyabwenge kugera ubwo babangamira umuryango nyarwanda bakazanwa kugororerwa ku kirwa cya Iwawa kiri mu kiyaga cya Kivu.

Abarangije Iwawa kuri uyu wa gatanu
Abarangije Iwawa kuri uyu wa gatanu

Ibiyobyabwenge mu rubyiruko biragenda bifata indi ntera nubwo n’ababirwanya nabo bongera imbaraga, gusa ngo niba ababyeyi badafashe iya mbere mu guha uburere abana babarinda ibiyobyabwenge igihugu ngo kiraza kugira akaga k’abantu basaritswe nabyo mu myaka iri imbere.

Urubyiruko 814 rurangije amasomo ngororamuco y’umwaka Iwawa rwashimangiye mu mvugo ko rwahindutse kandi n’ubumenyi ruhakuye ruzabukoresha bugateza imbere igihugu.

Darius Sezerano urangije amasomo Iwawa yibuka ko mbere yo kuza yari yarananiye ababyeyi be ndetse anabangamiye umuryango nyarwanda muri rusange kubera ibiyobyabwenge byari byaramurenze.

Ati “Aha twize byinshi, twigishijwe uburere mboneragihugu, tuvanwa ku biyobyabwenge twanywaga turahinduka. Ubu tugiye kugaragaza itandukaniro n’uko twahoze. Tugiye kandi gukoresha ubumenyi tuvanye hano mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu.”

Francois Nshimiyumukiza we warangije Iwawa mbere y’aba yari yatumiwe, agaragaza uburyo amaze kwiteza imbere ahereye ku bumenyi n’imyitwarire yigiye aha Iwawa.

Ati “Ubu mfite atelier idoda imyanda muri Kigali mfite abakozi batatu mpemba kandi naguze ikibanza cy’ibihumbi magana ane muri Kigali. Byose mbikesha ubumenyi n’ubrere navanye aha.

Nicolas Niyomugabo umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Iwawa avuga ko usibye amasomo ngororamuco abavana no ku biyobyabwenge, uru rubyiruko Iwawa rwigishwa uburere mboneragihugu, imyuga irimo ubudozi, ubwubatsi, ubworozi bw’inzuki n’ibindi.

Niyomugabo avuga ko imbogamizi bafite ari iz’uko ibiyobyabwenge bikomeza gukaza umurego mu rubyiruko mu gihugu. Gusa agashimira ingufu Leta nayo ishyira mu kubirwanya no guta muri yombi ababikwirakwiza.

Niyomugabo yenenze ababyeyi bakwena abana bavuye Iwawa kandi ngo uburere babaha aribwo butuma bamwe bananirana bakishora mu biyobyabwenge. Asaba ko abarangije aha Iwawa bafashwa n’ababyeyi gukomeza ubuzima bwa buri munsi.

atanga ubuhamya bw'uko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kurangiza Iwawa
Nshimiyumukiza atanga ubuhamya bw’uko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kurangiza Iwawa

Jean Philibert Nsengimana Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yanatunze urutoki ababyeyi batita kubana babo avuga ko benshi bafite abana Iwawa bakagombye kujya baza bakaganira nabo kuko bagira uruhare runini mu guhindura imyumvire n’imyifatire.

Minisitiri Nsengimana yongeye kwihaniza abacuruza ibiyobyabwenge ndetse abibutsa ko itegeko ribibahanira kandi inzego zibishinzwe zakajije imbaraga mu kubashakisha.

Kuva iki kigo cyatangira mu kwezi kabiri 2010 hamaze kunyura urubyiruko rwsaritswe n’ibiyobyabwenge n’inzererezi bagera ku 7 405. Muri aba harimo n’abana bo mu miryango yifashije cyane.

Minisitiri Nsengimana w'Urubyiruko n'ikoranabuhanga wari umushyitsi mukuru uyu munsi Iwawa
Minisitiri Nsengimana w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga wari umushyitsi mukuru uyu munsi Iwawa
Master Fire yarangije amasomo y'umwaka Iwawa kuri uyu wa gatanu
Umuhanzi Master Fire ni umwe mu barangije amasomo y’umwaka Iwawa kuri uyu wa gatanu

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

1 Comment

  • Ibiyobyabwenge ntibinywebwa n’inzererezi kuko nabo twakwita ngo bariyubashye babikoresha. gura nubwo kubafata bigoye ark barahari.

Comments are closed.

en_USEnglish