Kompanyi yitwa Academic Bridge yatsindiye igihembo gitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ikoranabuhanga ITU (International Telecommunications) kitwa World 2016 thematic award, mu bijyanye no kwigisha abantu hifashishijwe ikoranabuhanga (e-education). Iki gihembo cyashyikirijwe umuyobozi mukuru w’iyi kompanyi, Mariam M. Muganga tariki ya 18 Ugushyingo Mu ihuriro ry’Isi rihuza abo mu nzego za Leta, imiryango n’ibigo bifitanye isano n’ikoranabuhanga ryitwa […]Irambuye
Tags : MYICT
Kuri uyu wa 18 Ugushyingo, hasojwe icyumweru kiswe ‘Global Entrepreneurship Week’ cyahariwe gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo. Munyana Pamela uyobora ikigo ‘Idea For Afria’ cyateguye iki gikorwa avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda rukwiye kwikuramo imyumvire yo kurangiza amashuri bategereje kujya kwaka akazi. Ati “Turashaka ko urubyiruko rurangiza amashuri batajya muri za ‘J’ai l’honneur’ basaba akazi.” […]Irambuye
Mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe urubyiruko ‘Youth Connekt Month’, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe abegereye nko kuba buri Munyarwanda ashobora kwiga amashuri kugeza ku yisumbuye n’ibikorwa remezo byashyizweho birimo amashanyarazi. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kisaro muri aka karere ka Rulindo, cyabimburiwe n’umuganda wo guhanga umuhanda uhuza […]Irambuye
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutwara amaraso hakoreshejwe utudege duto tutagira umupilote “drone”, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga, avuga ko utu tudege tuzakuraho imbogamizi yo kugeza amaraso mu duce tumwe tw’igihugu byari bigoye kugeramo mu nzira isanzwe. Uyu muhango wabereye i Muhanga hamwe mu hazaba hakorerwa imirimo itandukanye […]Irambuye
Mu biganiro biri guhuza urubyiruko rwo mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika , kuri uyu wa 27 Nzeri, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana yasabye uru rubyiruko kutumva ko babaho neza ari uko bagiye ku yindi migabane kuko Afurika ari wo mugabane ukungahaye ku bukire kurusha indi yose. Ni ibiganiro byateguwe […]Irambuye
Umuyobozi ushinzwe kuvugira Sosiyete ASI-D yiyemeje gukwirakwize mudasobwa zikorerwa mu Rwanda mu mashuri yose yisumbuye, Theodore Ntalindwa yavuze ko intego yo gukora ibizamini bya Leta binyuze mu ikoranabuhanga byanze bikunze izagerwaho mu 2018 akurikije uko abantu bitabira kugura mudasobwa batanga zikazishurwa mu byiciro. Kuri uyu wa kane Sosiyete Africa Smart Investments- Distribution yahuye n’abayobozi b’ibigo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeri 2016, Urubyiruko rugera kuri 18 rwatoranyijwemo mu murenge wa Rubaya, mu barangije urugerero 236, bakaba barafashijwe n’Umuryango Umuhoza mu kubahugurira kwigisha abaturage uko bakemura amakimbirane no kubajijura mu gusoma no kwandika, bahembewe akazi bakoze mu kubaka igihugu. Uru rubyiruko rwavuye mu itorero rwabwiwe ko ari imbaraga n’amaboko […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga rya ‘Tumba College of Technology’,abakobwa 23 bigeze guhembwa na madamu Jeannette Kagame bahawe impamyabumenyi nyuma yo kumara ibyumweru bitatu bahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga. Aba bakobwa baarangije amashuri yisumbuye bakitwara neza kurusha abandi, bari bamaze ibyumweru bitatu bahabwa amahugurwa mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yateguwe ku bufatanye bwa […]Irambuye
Abanyeshuri 10 bagiye kwiga mu Buyapani, mu kiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga (ICT ) ku nkunga y’ikigo ABE initiative (Africa Business Education), bavuga ko hari benshi mu rubyiruko babona amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga bakagenda ‘muti wa mperezayo’ kandi igihugu cyababyaye kiba gikeneye ubumenyi bagiye kurahura. Aba banyeshuri bazamara imyaka itatu mu […]Irambuye
Mu kiganiro Inteko Nshingamategeko imitwe yombi yagiranye n’inzego zifite aho zihurira n’urubyiruko kuri uyu wa mbere, impaka zabaye ndende ku ireme ry’uburezi n’ingufu gahunda zishyirwaho ngo ziteze imbere urubyiruko ziba zifite, Abadepite banenze Minisiteri enye n’ibigo bifite mu nshingano urubyiruko ku ngamba n’imibare yabyo mu gushakira imibereho myiza n’iterambere no kugabanywa ubushomeri mu rubyiruko. Iki […]Irambuye