Digiqole ad

Rulindo: Abakobwa 23 bigeze guhembwa na Mme J. Kagame bahuguwe kuri ICT

 Rulindo: Abakobwa 23 bigeze guhembwa na Mme J. Kagame bahuguwe kuri ICT

Bamaze ibyumweru bitatu bahugurwa mu ikoranabuhanga

Kuri uyu wa kane, mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga rya ‘Tumba College of Technology’,abakobwa 23 bigeze guhembwa na madamu Jeannette Kagame bahawe impamyabumenyi nyuma yo kumara ibyumweru bitatu bahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Bamaze ibyumweru bitatu bahugurwa mu ikoranabuhanga
Bamaze ibyumweru bitatu bahugurwa mu ikoranabuhanga

Aba bakobwa baarangije amashuri yisumbuye bakitwara neza kurusha abandi, bari bamaze ibyumweru bitatu bahabwa amahugurwa mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yateguwe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation n’ishuri rikuru rya Tumba College of Technology.

Aba bakobwa  bazwi ku izina ry’Inkubito z’Icyeza, bahawe ubumenyi burimo gukoresha neza mudasobwa no kuzikora mu gihe zagize ikibazo.

Mukamucyo Violette waarangije mu ishuri ryisumbuye rya Ecole Technique Nazareth International riherereye mu karere ka Rubavu, avuga ko yarangije mu bijyanye n’ubwubatsi ariko ko nyuma y’aya mahugurwa ubu na mudasobwa yayikoresha kandi neza.

Ati ” Nageze hano muri Tumba College nta bintu byinshi nzi kuri mudasobwa ariko ubu iyanjye nizajya igira ikibazo ntabwo nzajya gushaka uyinkorera nzajya nyikorera kuko byose narabyize.”

Mukamucyo akomeza ashimira Mme Jeannette Kagame kubera uruhare agira mu kuzamura uburezi bw’abana by’umwihariko ubw’abakobwa.

Uyu mwari wanagenewe ibihembo, avuga ko narangiza kwiga amashuri makuru azihangira imirimo yifashishije ubumenyi bwose yahawe burimo n’aya mahugurwa.

Eng. Gatabazi Pascal uyobora ishuri rya Tumba College of technology  yashimye ubufatanye  iri shuri rifitanye na Imbuto Foundation mu kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa, aboneraho gusaba aba bakobwakuzitwara neza bakabera abandi intangarugero.

Rose Rwabuhihi ushinzwe gukurikirana iby’uburinganire mu kigo gishinzwe uburinganire Gender Monitoring Organization yasabye aba bana kutazapfusha ubusa aya mahirwe babonye kuko hari abana benshi bayifuza bakayabura.

Aha impanuro aba bakobwa, Rwabuhihi yagize ati ” Ibyo mwahawe muramutse mutagize icyo mubibyaza muzaba muhemutse, muzitware neza, muzabe Inkubito z’Icyeza koko, imyitwarire yanyu izabigaragaze ko muri zo.”

Yakomeje asaba uru rubyiruko kuzasangiza bagenzi babo ubu bumenyi kugira ngo bakomeze gushyira hamwe mu kuzamurana no kuzamura igihugu cyabo kibatezeho byinshi byiza.

Gasana Jerome uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro, WDA yabwiye aba bakobwa ko amasomo bahawe muri aya mahugurwa azabatera inyota yo gukunda ICT.

Yababwiye ko ibi bizababera imbarutso yo kwihangira imirimo kuko ufite ubumenyi mu Ikoranabuhanga atabura akazi.

Inkubito z'icyeza bahabwa za Certficat y'ibyo bamaze iminsi biga
Inkubito z’icyeza bahabwa za Certficat y’ibyo bamaze iminsi biga
Ibyo bamaze iminsi biga babisangije Mme Rose Rwabuhihi
Ibyo bamaze iminsi biga babisangije Mme Rose Rwabuhihi
Na application za telephone bagaragaje ko bazihuguweho
Na application za telephone bagaragaje ko bazihuguweho
Inkubito z'Icyeza mu ikoranabuhanga ngo ntibazakenera uzajya abakorera mudasobwa zabo zagize ikibazo
Inkubito z’Icyeza mu ikoranabuhanga ngo ntibazakenera uzajya abakorera mudasobwa zabo zagize ikibazo
Ngo n'abandi bage babagana babafashe gukora imashini zahuye n'ibibazo
Ngo n’abandi bage babagana babafashe gukora imashini zahuye n’ibibazo
Rose Rwabuhihi yasabye uru rubyiruko kudapfusha ubusa aya mahirwe babonye
Rose Rwabuhihi yasabye uru rubyiruko kudapfusha ubusa aya mahirwe babonye
Eng. Gatabazi Pascal asobanura ubuhanga mu ikoranabuhanga Tumba College yahaye abo bana kandi bazabibyazamo umusaruro
Eng. Gatabazi Pascal asobanura ubuhanga mu ikoranabuhanga Tumba College yahaye abo bana kandi bazabibyazamo umusaruro
Gasana Jerome umuyobozi wa WDA yabwiye uru rubyiruko ko aya mahugurwa azatuma banyoterwa na ICT
Gasana Jerome umuyobozi wa WDA yabwiye uru rubyiruko ko aya mahugurwa azatuma banyoterwa na ICT
Bari kwiga ikoranabuhanga
Bari kwiga ikoranabuhanga…
Biteguye gutangira amashuri makuru, bafashe ifoto y'urwibutso
Biteguye gutangira amashuri makuru, bafashe ifoto y’urwibutso

Photos © D.S RUBANGURA/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish