Digiqole ad

Turashaka ko urubyiruko rurangiza amashuri rudatekereza za ‘J’ai l’honneur’

 Turashaka ko urubyiruko rurangiza amashuri rudatekereza za ‘J’ai l’honneur’

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo, hasojwe icyumweru kiswe ‘Global Entrepreneurship Week’ cyahariwe gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo. Munyana Pamela uyobora ikigo ‘Idea For Afria’ cyateguye iki gikorwa avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda rukwiye kwikuramo imyumvire yo kurangiza amashuri bategereje kujya kwaka akazi. Ati “Turashaka ko urubyiruko rurangiza amashuri batajya muri za ‘J’ai l’honneur’ basaba akazi.”

Munyana Pamela uyobora Idea for Africa avuga ko urubyiruko rukwiye kwibagirwa za j'ai l'honeur zo gusaba akazi
Munyana Pamela uyobora Idea for Africa avuga ko urubyiruko rukwiye kwibagirwa za j’ai l’honeur zo gusaba akazi

Iki cyumweru kiswe ‘Global Entrepreneurship Week’ kiba mu bihugu 160 byo ku isi, kiba kigamije gukangurira urubyiruko kwitinyuka bakihangira imirimo bahereye ku mahirwe ashoboka mu bihugu byabo.

Munyana Pamela uyobora ikigo ‘Idea for Africa’ cyateguye icyu cyumweru mu Rwanda avuga ko umubare munini w’Abanyarwanda ari urubyiruko bityo ko ari bo bakwiye gukora cyane kugira ngo amaboko yabo azazamure igihugu cyababyaye.

Avuga ko iki kigo gisanzwe kijya mu bigo byo mashuri yisumbuye bakangurira urubyiruko ruyigamo kwikuramo imyumvire ko bazasoza amasomo yabo bategereje kujya gusaba akazi.

Ati “ Tuba dushaka ko abana barangiza batajya muri za j’ai l’honneur (ijambo ritangira mu ibaruwa y’umuntu usaba akazi), bashaka akazi hirya no hino.”

Uyu munyarwandakazi avuga ko n’ubwo u Rwanda rudakungahaye ku bukungu n’umutungo kamere, ariko hari amahirwe atandukanye urubyiruko rushobora kubyaza umusaruro rukiteza imbere, akavuga ko icya mbere ari ukwiga ibikenewe ku isoko.

Ati “ Bakajya muri za sosiyete zabo bakareba ibibazo bihari, bakibaza bati ese ni gute byashakirwa umuti kandi nanjye bikangirira umusaruro.”

Muri iki cyumweru cyahariwe gutinyura urubyiruko mu kwinjira muri business, urubyiruko rwo mu Rwanda rwasobanuriwe ko ibigo by’imari n’imiryango itera inkunga ba rwiyemezamirimo babategereje kugira ngo babafashe kubona igishoro.

 

Ntawe ukwiye kugira ubwoba bwa competition (guhangana ku isoko)

Benshi mu rubyiruko bakunze kugira ubwoba bwo gushora imari kuko hari ababatanze ku isoko ndetse n’umubare munini w’abakomeje gutangiza imishinga bityo bakumva ko uku guhangana ku isoko gushobora gutuma imishinga yabo ihomba igitangira.

Munyana Pamela avuga ko nta muntu ukwiye kugira ubwoba bw’abantu benshi bari gushora imari kuko ari byo byagura ibitekerezo byo guhanga udushya.

Ati “ Abantu benshi batinya competition (guhangana ku isoko) ariko buriya competition ni nziza kuko ituma utekereza kurusha uko watekerezaga, uti ese ni gute nakora igitandukanye n’abandi, bishobora gutuma ujya hanze ya Kigali ukareba icyo iyo sosiyete ishaka.”

Rumwe mu rubyiruko kandi rukunze kumvikana ruvuga ko bitaborohera kubona igishoro kuko baba bakomoka mu miryango itifashije ndetse ntibabashe no kubona ingwate ngo bajye kwaka inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki.

Apollo Munanura uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative(RCA), avuga ko ntawe ukwiye kumva ko igishoro ari inzitizi, ahubwo ko ikibazo kiri mu rubyiruko rwa none ari ukuba hari abafite ibitekerezo ariko batinye kubishyira mu bikorwa.

Ati “ Burya kugera ku gishoro biza warangije kugira igitekerezo, warangije kugira business plan, warangije kwitegura bihagije…abenshi bafite icyo bita ngo ni passion (umuhate) n’ibitekerezo ariko ntibarabikura mu mitwe yabo, ntabwo baranagana n’izo banki bavuga.”

Mu gusoza iki cyumweru, bamwe mu basore n’inkumi bafite ibyo bagezeho mu kwiteza imbere n’abayobozi mu bigo bifite aho bihuriye n’ishoramari basangije bagenzi babo ibanga bakoresheje, bose bagahuriza ku kuba mu Rwanda amahirwe afunguye kuri buri wese wifuza gushinga business.

Apollo Munanura uyobora RCA avuga ko igishoro kidakwiye kuba inzitizi
Apollo Munanura uyobora RCA avuga ko igishoro kidakwiye kuba inzitizi
Urubyiruko rufite ibyo rwagezeho mu ishoramari rwatinyuye bagenzi babo bakitinya
Urubyiruko rufite ibyo rwagezeho mu ishoramari rwatinyuye bagenzi babo bakitinya
Iki cyumweru kiba mu bihugu 160 byo ku isi
Iki cyumweru kiba mu bihugu 160 byo ku isi

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Mwiriwe banyamakuru b’umuseke? Mwongeremo akabaraga ko guhwitura abanyamakuru ntibazahinduke nk’ibindi binyamakuru byo mu Rwanda byandika ugasanga mo amakosa arenga 100. Nanjye ndiseguye kuko hari amakosa nkoze mu byo nandinka.

  • Ikibazo u Rwanda rufite iki gihe benshi babivuze muri 2003.Abazungu bavanaho imyenda yose leta yarifite bitewe na jenoside byose bagahanagura, banashyizeho za warnings zo kutazongera gufata imyenda isumbye intege zacu.Ibyo leta zose zabibayemo urugero natanga ni Namibiya,Mozambike,Senegal,yewe na Uganda,Cyane Tanzaniya.Twebwe twafashe ayo mafaranga turabyina.Abo bazungu se ntibaturebaga? Uyu muti ushalira rero nukuwunwa ntakundi, abazabigenderamo ni pole abazungu barasaba reporting kumafaranga batanze.

  • Igikorwa nicyiza cyane. Ariko bajye bamenya niba bo barangiza kwiga akazi kabo gahari cg ababyeyi babo barabateganyirije ntibakirate kubadafite uwo mugisha hhhh ngo abarangije bibagirwe j’ai l’honneur?? ibintu bijya mubindi my dear uzibeshe ntiwishure imisoro uzarebe ko nawe nyuma yaho utazatangira kwandika za j’ai l’honner ariko mujye mumenya kuvuga speech neza mutiyemera ku ba chomeurs

    • @Stev,Ubivuze neza cyane.

  • Muraho? Atiko ko buri gihe abantu banyuranye baba bavuga ngo “mu Rwanda, hari amahirwe menshi…..”; nta wambwira ayo mahirwe aboneka mu zihe “domaines/sectors”? Ni mi buhinzi? Ni mu gucuruza ” Me2u” ku mihanda, ni mu gushinga za “boutiques” n’utubare? ni mu biki? Murakoze

  • Muraho? Ariko ko buri gihe abantu banyuranye baba bavuga ngo “mu Rwanda, hari amahirwe menshi…..”; nta wambwira ayo mahirwe aboneka mu zihe “domaines/sectors”? Ni mi buhinzi? Ni mu gucuruza ” Me2u” ku mihanda, ni mu gushinga za “boutiques” n’utubare? ni mu biki? Murakoze

  • Rira bien qui rira le dernier niko umufaransa yavuze mube muretse kuvugira ku bashomeri kuko bucya bwitwa ejo.

  • Hari abasaza bikubiye imirimo myiza mu gihugu ntibashaka kurekura ngo bajye muri pension, barayizenguruka basimburana, ariko banashyiramo abana babo barangiza amashuri, barangiza ngo urubyiruko nirwibagirwe za “j’ai l’honneur”. Mu minsi ishize si bwo mu nteko bamwe bavugaga ngo abayobozi bahabwa imperekeza y’umushahara w’amezi atandatu ntigabanywe kuko baba batarabona ikindi bakora? Kimwe mu bishegeshe urubyiruko ni kiriya cyemezo cyo gushyira retraite ku myaka 65 ivuye ku myaka 55. Abantu bakoreye Leta imyaka irenga 25 iyo badashobora kwihangira imirimo n’uburambe n’ubunararibonye bagombye kuba bafite, muba mugira ngo urubyiruko rwo ruhere ku wuhe musingi?

    • Tito Rutaremara

  • Kwihangira imirimo ? nta za j’ai l’honneur,… mwakwicecekeye ra ?! Ugafite ubu se ni uko yakihangiye cg aho abavugira ku bashomeri abenshi s’abagashyizwemo n’icyene wabo atari no ku bushobozi ? Mwitonde cyane ahubwo abagafite mushimire Imana yabibutse musabire n’abandi basigaye cg mwe mufite ibyo muheraho muhange imirimo mishya bigaragare, mugabanirize Leta umutwaro. Gusa mumenye ko ubushomeri bukabije mu Rwanda kandi bifite ingaruka mbi niba nta politiki ifatika ishyizweho yo kubugabanya, bitari biriya byo kwihangira musaba abantu nta gishoro.

  • Aka gakobwa nikareke kwishongora nokwibonekeza karimo gusonga bene ngofero, burya ntawandika j’ai l’honneur kubera abikunda.

    • BURIYA ARAHAZE UGIZENGO SE WE YARI UWUHE KWARIBYABINDI BYIKENEWABO BYAMUGEJEJE HARIYA HARI, NONE AKABA ARIMO GUHAGA AKAVUGA IBYO ATAKOZENAWE UBWE!!!!

  • ariko kuki ubushomeri buakabije mu RWANDA? Ntibizagira ingaruka? ahaaaa….ayi ayinyaaaa!!

  • Ngewe iyo nsomye izi speeches zaba bamaze kugerayo numva nishwe n’agahinda kabisa ubuse aravuga ngo igishoro sicyo kibazo ikibazo ni competetive ideas. Ukwezi gishize sinagiye kuri Equity mfite umushinga nize neza kdi wakunguka mfite n’ingwate ariko bakanshwishuriza ngo ntabwo bajya baguriza start ups ngo baguriza business zisanzwe zikora zishaka kwagura ngaho nyumvira. Nashakaga igishoro kitarengeje $ 1,500 ariko ubu umushinga waheze mukabati no kuri PC yange gusa nicira isazi mujisho. Yarangiza ngo ngwiki izo za BDF nazo bavuga ni baringa urajyayo ugategereza wapi ese abo bafite utuzi bahanze imirimo natwe tukaboneraho sha mujye mwirira ariko mureke kudukina kumubyimba peeh.

  • muvane amaboko mu mifuka maze muhange imirimo mu
    buhinzi.ariko se ko nta gishoro? ko nta ngwate se?BIRAKOMEYE GA MWA!!!

  • ndabaza niba uyu mukobwa kino kigo akorera aricye. Bitabaye ibyo, ntiyagakwiye gukoresha imvugo nk’iyi.Umuntu nka Sina Gerrard abivuze nabyumva,akora umushinga agaha n’abandi akazi, naho c nkawe mukobwa!

  • Ariko kariya kana kagakobwa karakina nibyo katazi NGOs j”ai l’ Honneur, ikibazo dufite nibyiza by igihugu byokubiwe Nabamwe, turashaka, ko hagaruka igifaransa koko, icyongereza cyahaye amahirwe bamwe bakivukiyemo gusa. Dukeneye impinduka.

  • Uyu mukobwa sinzi imyaka afite.Ariko azilikane kimwe niba azi igifaransa neza..Ese azi icyo bivuga j’ai l’honneur? Muri make ni ugupfukama usaba akazi.Ese hariya ari yahageze yanditse? Ese niba yaranditse yatangiye ibaruwa ye gute?

  • Noneho se ko n’urwo rubyiruko avuga rusigaye rwiganjemo abasigaye barangiza amashuri n’iyo “j’ai l’honneur” batazi kuyandika! Uriya mwana w’umukobwa aribwira ko bazihangira imirimo bahereye kuki? Ku mutungo kamere bagurisha mu Migina no mu ma Lodges?

  • Nanjye ntyooo! Pamella mwimurenganya. Nta gihe batabacira amarenga ko akazi kamaze kurangira, mugomba gushakira ahandi, namwe mukiyigira imishinga yanyu.Mwagiye mwemera abababwiza ukuri nka D.Trump?

  • Sinzi imyaka uyu mukobwa amaze murikano kazi. Ababakkzu nkaba bamaze igihe mukazi baje bakavaho bahabgire imirimo doreko bo baba bafite igishoro muyo bakoreye, maze bahe imyanya abarangije za kaminuza. Nabo nyuma yimyaka 10 begure bajekwihangira imirimo babise abarangije amashuri vuba bishyo byishyo.

Comments are closed.

en_USEnglish