Abanyarwanda batsindiye igihembo gikomeye muri ICT mu bijyanye na e-Education
Kompanyi yitwa Academic Bridge yatsindiye igihembo gitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ikoranabuhanga ITU (International Telecommunications) kitwa World 2016 thematic award, mu bijyanye no kwigisha abantu hifashishijwe ikoranabuhanga (e-education).
Iki gihembo cyashyikirijwe umuyobozi mukuru w’iyi kompanyi, Mariam M. Muganga tariki ya 18 Ugushyingo
Mu ihuriro ry’Isi rihuza abo mu nzego za Leta, imiryango n’ibigo bifitanye isano n’ikoranabuhanga ryitwa ITU Telecom World, ryabereye mu mujyi wa Bangkok muri Thailand hagati ya tariki 14-17 Ugushyingo 2016, ni bwo hatangajwe abatsindiye ibihembo byitwa ITU Telecom World Awards.
Ibi bihembo bihabwa umuntu watekereje agashya kahindura ubuzima bwa benshi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao ni we watangaje abatsinze hari na Air Chief Marshal Prajin Juntong, Minisitiri w’Intebe wungirije muri Thailand, akaba na Minisitiri w’agateganyo ushinzwe ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga n’umuryango (Acting Minister of Digital Economy and Society), hari Air Chief Marshal Thares Punsri, Chairman w’umuryango NBTC n’abandi batowe mu buyobozi bwa ITU.
Houlin Zhao uyobora ITU yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye kubona ibitekerezo byinshi, udushya n’abantu bafite impano no guhanga ibishya bari hano. Ndizera ko abatsindiye ibihembo, bakaba ibitekerezo byabo byemewe n’inzobere bizafasha aba bafite impano gukura no kwagura ibyo bakora bakagira uruhare mu bitekerezo bishya, n’icyerekezo gishya mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Mbifurije amahirwe.”
Alex Masika ukuriye kompanyi BRCK yakoze Internet ikoreshwa muri telefoni muri Kenya akaba yaratsindite igihembo cyitwa Telecom World 2016, Global SME Award, yagize ati “Dutuma uburezi bugera ku bana bose b’Isi. Nishimiye ko, ku bw’akamaro tugirira abandi twabishimiwe.”
Igihembo cya Global SME Award, cyahawe kompanyi y’amikoro aringaniye itanga icyizere kurusha izindi.
Thematic Awards, yashoboraga gutsindirwa na kompanyi y’amikoro aringaniye cyangwa ifite ubushobozi bwagutse, ariko ikaba ifite igitekerezo giitanga icyizere kandi kinafite inyungu rusange ku muryango mu bijyanye no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga (eEducation), mu buzima (eHealth), mu miyoborere (eGovernment) cyangwa mu gukumira ikiza (disaster prevention/communications).
Hari n’igihembo cyagenewe ikigo cy’amikoro make cyo mu gihugu cyakiriye iriya nama, cyiswe Host Country SME Award, Thailand ni yo yagombaga gutora ikigo kigihabwa.
Abatsindiye ibihembo bya ITU Telecom World 2016 Award, n’ababakurikiye:
Global SME Award cyatsindiwe na BRCK, yo muri Kenya, ikurikirwa na gnúbila (be|ys group), yo mu Bufaransa yari ihagarariwe n’uwitwa David Manset na ulalaLAB, yo muri Korea, ihagarariwe na Sophia Park.
Thematic Award eHealth, cyatsindiwe na Neofect, yo muri Korea, ihagarariwe na Kyuhee Lee.
Thematic Award eEducation, cyatsindiwe na Academic Bridge, yo mu Rwanda, ihagarariwe na Mariam M. Muganga.
Thematic Award eGovernment, cyatsindiwe na Nile Center for Technology Research – E15 Project, ikorera muri Sudan, yari ihagarariwe na Elwaleed Bashir Ahmed.
Thematic Award Winner Disaster Recovery/Prevention, yatsindiwe na MasterCard, yo muri USA, ihagarariwe na Umar Hashmi.
Host Country Award, cyahawe PRO-toys Co., Ltd., yo muri Thailand, ihagarariwe na Boonchai Wongbawornkiat, ikurikirwa na ServisHero Co.,Ltd, yo muri Thailand, ihagarariwe na Khun Noppol Toochinda, na Anywhere 2 go Co.,Ltd. (Claim Di), nayo yo muri Thailand.
Academic Bridge, yo mu Rwanda, ihagarariwe na Mariam M. Muganga yanahawe impamyabushobozi (Certificate) y’icyubahiro.
ITU Telecom World izakurikiraho izabera mu mujyi wa Busan, muri Korea y’Epfo, ikazaba hagati ya tariki 25-28 Nzeri, 2017.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Muzandikishe icyo gihangano ku isi batazakiba
Comments are closed.