Abagiye kwiga muri Japan banenze bagenzi babo bajya hanze ntibagaruke
Abanyeshuri 10 bagiye kwiga mu Buyapani, mu kiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga (ICT ) ku nkunga y’ikigo ABE initiative (Africa Business Education), bavuga ko hari benshi mu rubyiruko babona amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga bakagenda ‘muti wa mperezayo’ kandi igihugu cyababyaye kiba gikeneye ubumenyi bagiye kurahura.
Aba banyeshuri bazamara imyaka itatu mu buyapani, basanzeyo bagenzi babo 16 nabo basanzwe bigayo. Biteganyijwe ko bazagaruka mu Rwanda ku italiki ya 28 Kanama 2016.
Bamwe mu bayobozi baganirije aba banyeshuri, babibukije ko bagomba kugenda bazirikana ko bajyanye ibendera ry’u Rwanda bityo ko bakwiye kuzahesha ishema ighugu cyababyaye.
Umunyamabanga muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Habumuremyi Emmanuel yasabye uru rubyiruko rugizwe n’abasore 9 n’umukobwa umwe gukora cyane.
Ati « Nk’uko intego y’u Rwanda ari ugukusanya ubumenyi, gahunda nk’iyi ifasha u Rwanda ko twohereza abantu bakajya kwiga ibyo abandi bagezeho kandi bakareba n’udushya twadufasha kwiteza imbere u Rwanda rugakomeza kugendana n’ibindi bihugu.»
Gwiza Maryse umwe muri uru rubyiruko rugiye kwiga mu Buyapani, avuga ko aya mahirwe yo kujya kurahura ubumenyi mu mahanga batazayapfusha ubusa.
Uyu mwari uvuga ko ubumenyi bazakura mu buyapani ari ubwo kuzafasha igihugu cyababyaye gukomeza inzira y’amajyambere kirimo, yizeje Leta y’u Rwanda ko bazagaruka gufatanya n’abavandimwe babo kuzamura igihugu cyabo.
Gwiza watangaga ikizere ko ntakizababuza kugaruka mu gihugu cyababyaye, yanenze bamwe muri bagenzi babo bo mu Rwanda no muri Afurika bagiye babona amahirwe nk’aya yo kujya kwiga ku yindi migabane bagaherayo aho kugaruka ngo bafatanye n’abandi kubaka ibihugu byabyaye.
Ati « Ntabwo tuzagenda ngo duhereyo nk’uko bamwe muri bagenzi bacu bo mu bihugu bimwe na bimwe muri Afurika babigenza, ahubwo tuzahora tuzirikana igihugu cyacu ku buryo ubumenye tuzungukira mu Buyapani tuzabwifashisha mu gukomeza kuzamura u Rwanda. »
Uyu mwari umaze igihe arangije ikiciro cya kabiri mu mashuri makuru, avuga ko Ikoranabuhanga bagiye kwiga ari kimwe mu bikenewe mu Rwanda bityo ko ubumenyi bazakura mu Buyapani buzafasha kugira ngo intego Abanyarwanda bihaye zigerweho.
Anicet Rweme uhagarariye ikigo ABE cy’Abayapani cyateye inkunga uru rubyiruko, yasabye uru rubyiruko kutazapfusha ubusa aya mahirwe kuko hari benshi bayifuza bakayabura.
Yababwiye ko aya mahirwe atari ayabo ahubwo ko ari ay’imiryango yabo n’Abanyarwanda bose muri rusange.
Ambassador w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yavuze ko Ubuyapani bwishimira umubano ibihugu byombi bifitanye.
Amb Takayuki avuga ko ikigo cy’Iterambere cy’Abayapani, JICA cyakoze ibikorwa byinshi mu Rwanda ndetse ko bishimiye ko abana b’Abanyarwanda bagiye kwiga mu mashuri yo mu buyapani, abasaba kuzarangwa n’umwete mu masomo yabo.
Photos © J. UWANYIRIGIRA/Umuseke
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Njyewe uwabona dipolome akibonera akaziyo kamuhemba akayabo akagafata ntacyo namuvebaho rwose.Nabyo bishobora kugirira igihugu akamaro singombwako twese tuzakuba murako kadomo.
Ayo ni ayo bivugira kabisa ngo bazagaruka m’ u Rwanda !!!!! None se wowe wajya kwiga i Bwotamasimbi warangiza koko ukagaruka mu rwa Gasabo “kwihangira imirimo” yo kworora inkoko, ingurube cg guhinga amashu na caroti ???? Ariya nayo bivugira kbs nanjye ngiyeyo sinarugarukamo !!!!!! Ikibazo bariya bagiye kwiga muli Japan bo nta yandi mahitamo bafite yo kuba bagumayo kuko kiriya gihugu kitajya cyakira impunzi z’ abanyamahanga !!!!! Ni aba “racistes” ku buryo utakwibeshya ngo urakaryamye ugumyeyo kuko wahita uhasarira !!!! Iyo baza kuba bagiye nka USA , Canada cg EUROPE abari kuzarusubiramo ntibari kuzarenga babili !!!!!! Nanjye cg se undi wese abonye aho ahungira “NZARAMBA” sinarugarukamo ngo mbe umushomeri ubuziraherezo . Sha ” abagira iyo bajya baragenda” !!! Ariya mahirwe abonwa na bacye cyaneeee!!!!!
Iyinta bourse ibirimo nikimwe nokukujyana mubushinwa,Russiya,Indoneziya cyangwa Turkiya.
Birimwabagabo wasanga wowe wiga ULK, IPB Byumba cyangwa izi universities zo mu Rwanda!! hahahahh, uransekeje cyane kbsa kuko ibyo bihugu byose uvuga urwanda bizarufata imyaka irenga Magana atanu kugirango rugere aho rugeze., ivugire gusa
Iyo ni imyumvire iri hasi.
Burya ugumyeyo nawe afite uburyo bwinshi yubaka igihugu, yoherereza cash mu gihugu, n’ibindi.
Mbese muzi ko ibihugu nka Senegal na Mali, budget nini yaho iva mu mafarangs ba kavukire bohereza mu bihugu avuye hanze?
Natwe turiha za mitiweli zimiryango yacu namafaranga yishuli ariko wajya kumvango akarere keshejimihigo kuwabaturage bako barimubyiciro byubudehe ntazibyaribyo. Ahhaaa Njye narumiwe.
Uyu mwana ameze bien nibagerayo ntibazamwifunge.
Kubera iki se ko ari ku isoko n’ubwo yabyaye ! Gukora muri RDB ntibihagije nkeka ko ariwe ukeneye abo basore, dore ko anabakunda aho muherukira muri UNR ari mu bya music. Rata ntazabacike aratanga kabisa, uzaba afite umushyukwe azawumurangiriza
egokooo…
mbega ibintu uvuga!
Comments are closed.