Digiqole ad

Rulindo: Min J. Philbert yasabye urubyiruko guhanga amaso amahirwe abegereye

 Rulindo: Min J. Philbert yasabye urubyiruko guhanga amaso amahirwe abegereye

Mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe urubyiruko ‘Youth Connekt Month’, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe abegereye nko kuba buri Munyarwanda ashobora kwiga amashuri kugeza ku yisumbuye n’ibikorwa remezo byashyizweho birimo amashanyarazi.

Min J. Philbert yabwiye urubyiruko ko amahirwe abegereye ntawundi uzayabyaza umusaruro atari bo
Min J. Philbert yabwiye urubyiruko ko amahirwe abegereye ntawundi uzayabyaza umusaruro atari bo

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Kisaro muri aka karere ka Rulindo, cyabimburiwe n’umuganda wo guhanga umuhanda uhuza imidugu itandatu.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana wifatanyije n’aba baturage muri iki gikorwa, yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe menshi ku buryo ntawe ukwiye kwitwaza ko yabuze igishoro nk’uko bikunze gutangazwa na bamwe.

Ati “ Icyo twifuza ko urubyiruko ruhanga amaso, ni ukureba amahirwe arwegereye, bakibaza bati ese hari iki? harabura iki? Mu byiza dufite mu Rwanda ni umutekano, dufite amahirwe yo kuba buri muntu wese yakwiga…”

Min Nsengimana uvuga ko ibikorwa remezo byagezweho mu Rwanda bikwiye kubyazwa umusaruro n’urubyiruko, avuga ko bakwiye no kugira uruhare mu kwagura ibi bikorwa bimaze kugerwaho.

Ati “ Ntabwo ari ibikorwa remezo bizazanwa n’abandi, ntabwo ari amashuri azubakwa n’abandi, ntabwo ari ibintu tuzagenerwa gusa, ni ibintu tugomba kubona ko tubikenye tunabifitiye uburenganzira ariko  na none twabigizemo uruhare.”

Avuga ibi ariko muri uyu murenge watangirijwemo ubu bukangurambaga hatabarizwa umuriro w’amashanyarari ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu bikorwa remezo bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage.

Minisitiri avuga ko n’ubwo muri aka gace nta muriro uhari ariko uwatekereje umushinga wamubyarira inyungu yifashishije amashanyarazi ashobora kujya ahageze ibi bikorwa dore ko Umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka hose mu gihugu cye.

Ati “ Mu gihe amahirwe ataragusanga iwawe, na we ushobora kuyasanga aho yageze, banajya mu mijyi hariya umuriro wageze, ntabwo ari kure.”

Minisitiri yasabye urubyiruko rwo muri aka gace gukura amaboko mu mufuka, bakabyaza umusaruro aya mahirwe ahari batibagiwe n’iki gikorwa cy’umuhanda bahanze uyu munsi, ubundi bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo.

Yanasabye abatuye muri aka gace kugira uruhare mu kurinda abana b’abakobwa guterwa inda zitateganyijwe kuko biri mu bidindiza amajyambere.

Urubyiruko rwo muri aka gace na bo bagize icyo basaba Minisitiri, bavuga ko na bo bakeneye kugendana n’ibigezweho bityo ko bakwegerezwa ikoranabuhanga rya Internet kugira ngo barusheho kumenya aho Isi igeze n’ibiyiberaho.

Uru rubyiruko kandi rwasabye kubakirwa ibibuga byo gukiniraho kugira ngo barusheho kugira ubuzima buzira umuze bityo baniteze imbere badakomwe mu nkokora n’indwara ziterwa no kutidagadura.

Min Philbert n'Umuyobozi w'akarere wungirije baje kwifatanya n'abaturage mu muganda
Min Philbert n’Umuyobozi w’akarere wungirije baje kwifatanya n’abaturage mu muganda
Min Nsengimana yafatanyije n'abaturage guhanga umuhanda uhuza imidugudu itandatu
Min Nsengimana yafatanyije n’abaturage guhanga umuhanda uhuza imidugudu itandatu
Ngo igihugu kizubakwa n'amaboko y'abana bacyo
Ngo igihugu kizubakwa n’amaboko y’abana bacyo
Abaturage bishimiye iki gikorwa cyo kwikorera umuhanda uzatsura ubuhahirane hagati yabo
Abaturage bishimiye iki gikorwa cyo kwikorera umuhanda uzatsura ubuhahirane hagati yabo
Bawuhanze bushya ariko bacyuye umubyizi ugaragara
Bawuhanze bushya ariko bacyuye umubyizi ugaragara
Bitabiriye ku buryo bugaragara
Bitabiriye ku buryo bugaragara
Ni umuhanda bahanze bushya
Ni umuhanda bahanze bushya
N'inzego z'umutekano nk'uko bisanzwe
N’inzego z’umutekano nk’uko bisanzwe
Banyuzagamo bakaruhuka bakamenamo abiri
Banyuzagamo bakaruhuka bakamenamo abiri
Uyu muhanda witezweho gutsuma imigenderanire hagati y'abatuye aka gace
Uyu muhanda witezweho gutsuma imigenderanire hagati y’abatuye aka gace
Bacyuye umubyizi ufatika
Bacyuye umubyizi ufatika
Nyuma y'umuganda, baganiriye na Minisitiri
Nyuma y’umuganda, baganiriye na Minisitiri
Uhagarariye urubyiruko muri uyu murenge wa Kisaro yasabye ko muri aka gace bakwegerezwa ikoranabuhanga rya Internet n'ibibuga
Uhagarariye urubyiruko muri uyu murenge wa Kisaro yasabye ko muri aka gace bakwegerezwa ikoranabuhanga rya Internet n’ibibuga
Banacinye akadiho
Banacinye akadiho

Photos © E. Mugunga/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uyu minister rwose uwamukwikiriye iriya suka yamusebeje kandi biragaragara ko atigeze abumuhinzi kuko ntamuhinzi numwe wajyana isuka imeze kuriya mu murima.

  • urubyiruko se rwahanga iki ntacyo bareberaho?uriya ministre ni ukurangiza umuhango wo kuvuga.

  • Ariko abategetsi bavuka za Karongi cyangwa Kibuye wagirango kubyina nicyo bazi,uriya nawe ni umwuzukuru wa ba Rudishyi,Ndibuka Kagimbas ibyina rye kwa Kinani na Zede ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa Mugihe abandi biyicariye umutegetsi ubyinira bagombye kumubyinira iyi si irimo ba byendagusetsa

    • Kamuzinzi, ubivuze neza, erega ubuzukwagira agwaneza kandi nibayicaye hariya ntacyarushabandi.Agomba kubyina rero.Nonesewe yinjiriye Kagitumba?

  • naho naho mukomerezaho.

  • Mundebere inkweto bambaye biragaragarako nta gahunda bari babifitiye rwose.Uhinga wambaye kuriya bitewe niki? Niba arugukorumuganda cyangwa kujya guhumuntu umubyizi waza wamgaye kuriya koko? Ntabwariwe wenyine mundebere kuruhande. Ese koko ababayobozi abaturage tuzabibonamo ryari koko?

  • Ntimugatukanye mujye mwiyubaha

Comments are closed.

en_USEnglish