Digiqole ad

Urubyiruko rwahuje imbaraga mu bikorwa by’urukundo bubakiye umukecuru utishoboye

 Urubyiruko rwahuje imbaraga mu bikorwa by’urukundo bubakiye umukecuru utishoboye

Inzu urubyiruko rwubakiye Umukecuru Carolina

Uyu muganda, urubyiruko rwahuje imbaraga mu gukora ibikorwa by’Urukundo ruri mu muryango “Pride for Humanism foundation”, rwawukoze ku wa gatandatu tariki 3 Ukuboza 2016.

Inzu urubyiruko rwubakiye Umukecuru Carolina
Inzu urubyiruko rwubakiye Umukecuru Carolina

Uwubakiwe ni umukecuru Carolina, utuye mu murenge wa Bumbogo, mu kagari ka Musave, mu karere ka Gasabo.

Uru rubyiruko rwishyize hamwe mu guhuza imbaraga mu bikorwa by’urukundo, uretse iki gikorwa, bakora ibindi birimo kwishyurira amafaranga y’ishuri abana baretse kwiga bitewe no kubura amikoro (ubushobozi), bishyurira n’imiryango itishoboye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (mituweri).

Mu bindi bakora harimo gusura imiryango itishoboye mu ngo zabo, babashyiriye imfashinyo y’ibyo kurya n’ibindi by’ibanze umuntu akenera iyo miryango itabonera ubushobozi.

HIRWA Gabin, Ushinzwe ibikorwa muri Pride for Humanism Foundation yavuze ko kubakira Carolina utuye i Bumbogo muri Musave, byari mu ntego z’ibikorwa bari bihaye zo kubakira nibura umuntu utishoboye.

Ati “Yari asanzwe akeneye ubufasha bw’aho yaba (inzu) bitewe n’uko inzu ye yendaga kumugwira, ni igikorwa twari tumaze amazi agera kuri atatu twitegura.”

Hirwa Gabin ashishakiriza urubyiruko n’abandi bose kugaragaza ingabire y’urukundo bafasha abatishoboye mu bushobozi bwabo.

yagize ati “Nubwo mubona twubakiye uyu mukecuru nta wundi muterankunga twashatse ngo adufashe, ni bwa bushake buba ubushobozi iyo washyizemo imbaraga, kuko unarebye abanyamuryango ba Pride for Humanism Foundation (Ishema ry’Ubumuntu) abenshi ni abanyeshuri.”

Mu banyamuryango ba Pride for Humanism abafite akazi bahemberwa ngo ntibarenga batanu (5), n’abandi bose bahuza umugambi, bagategura icyo bazakora kandi bakakigeraho nk’uko Hirwa abivuga.

Uyu muryango w’Urubyiruko washinzwe muri Nyakanga 2014 i Kigali ngo ugendera ku ntego yo kutikunda ahubwo ugafasha abandi bakeneye ubufasha.

Inzu bayizamuye bahereye hasi ku wa gatandatu
Inzu bayizamuye bahereye hasi ku wa gatandatu
Bahise batangira umusingi
Bahise batangira umusingi
Inzu bayizamura ku itafari rya mbere
Inzu bayizamura ku itafari rya mbere
Uru rubyiruko rwiyemeje gufasha ruhereye ku bushobozi bwarwo
Uru rubyiruko rwiyemeje gufasha ruhereye ku bushobozi bwarwo
Aba ni bamwe mu rubyiruko rugize Pride for Humanism
Aba ni bamwe mu rubyiruko rugize Pride for Humanism
Inzu basize ibura umuganda muto ngo yuzure
Inzu basize ibura umuganda muto ngo yuzure
Iyo ni inzu mukucuru Carolina yabagamo
Iyo ni inzu mukucuru Carolina yabagamo

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish