Digiqole ad

UR-Huye: Basabwe kwegukana 25 000 USD mu gukora ikirango gishya cya EAC

 UR-Huye: Basabwe kwegukana 25 000 USD mu gukora ikirango gishya cya EAC

Flavia wo muri MINEACOM asaba urubyiruko rwiga muri UR-Huye kwegukana iri rushanwa

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bwafashe ikemezo cyo guhindura ikirango cy’uyu muryango, ibihugu byose bigize uyu muryango bifunguriwe amarembo mu guhatana gukora iki kirango, Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa bya EAC yasabye urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda-ishami rya Huye gutsinda iri rushanwa bakegukana igihembo cy’ibihumbi 25 USD.

Flavia wo muri MINEACOM asaba urubyiruko rwiga muri UR-Huye kwegukana iri rushanwa
Flavia wo muri MINEACOM asaba urubyiruko rwiga muri UR-Huye kwegukana iri rushanwa

Iki kemezo cyo guhindura ikirango cya EAC cyafashwe nyuma kubona ko uyu muryango ugenda waguka, wunguka ibihugu bishya.

Biteganyijwe ko uzatsinda irushanwa ryo gukora ikirango gishya cy’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba azahembwa ibihumbi 25 USD.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango wa Africa y’Uburasirazuba muri MINEACOM, Saraphine Flavia yasabye abiga muri UR-Huye kutitesha aya mahirwe yo gukora ikirango gishya cya EAC.

Ati ”Twamaze kubona ko ikirango kitujuje ibisabwa kuko ibihugu byamaze kuba bitandatu, turasabwa rero ikirango kigaragaza ko buri gihugu kiri muri iki kirango, aya mahirwe rero abadepite bemeje ko ahabwa urubyiruko.”

Flavia ashishikariza urubyiruko rw’Abanyarwanda ko bibaramuka bigukanye aya marushanwa bazaba bahesheje ishema igihugu cyababyaye.

Ati «Amafaranga azahabwa abazatsinda ni menshi, yabyazwa umusaruro mu iterambere ry’ urubyiruko, ndetse wanayaheraho witeza imbere, ntimukwiye gutuma ajya ahandi hatari mu Rwanda.»

Abanyeshuri basobanuriwe gahunda yo kuvugurura ibirango by’umuryango wa Africa y’uburasirazuba ndetse n’inyungu urubyiruko rubifitemo, bavuga ko  amahirwe nk’aya absanze iwabo atagomba kubacika.

Uzaruharanira Marc witabiriye ubu bukangurambaga avuga ko agiye gukora ibishoboka byose ngo azaze muri batatu bazegukana ibi bihembo.

Avuga ko Abanyarwanda bashoboye kandi ko bafite ubumenyi buhagije mu marushanwa nk’aya, akavuga ko nubwo abazitabira aya marushanwa ari benshi ariko bitamuca intege.

Abiga muri UR-Huye nabo ikizere ni cyose
Abiga muri UR-Huye nabo ikizere ni cyose
Muri iri rushanwa urubyiruko rwahawe amahirwe
Muri iri rushanwa urubyiruko rwahawe amahirwe

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

en_USEnglish