Digiqole ad

Impuguke zaje i Kigali kwiga uko ikoranabuhanga ryahindura ubuzima bw’abatuye imijyi

 Impuguke zaje i Kigali kwiga uko ikoranabuhanga ryahindura ubuzima bw’abatuye imijyi

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’impuguke zaturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo zikurikirane uko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikora gahunda ya Smart Cities

Kuri uyu wa Gatanu i Kigali hateraniye inama ihuje impuguke n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika  no ku yindi migabane barebera hamwe uko u Rwanda rugiye gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Smart Cities’ y’iterambere ry’abatuye imijyi babifashijwemo n’ikoranabuhanga. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko u Rwanda rufite ibikenewe byose kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa.

Minisitiri w'ikoranabuhanga n'impuguke zaturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo zikurikirane uko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikora gahunda ya Smart Cities
Minisitiri w’ikoranabuhanga n’impuguke zaturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo zikurikirane uko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikora gahunda ya Smart Cities

U Rwanda rwitezweho kubera urugero ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika nyuma y’aho byemejwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Iyi nama iteraniye I Kigali ifatwa nk’intambwe ya mbere itewe mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya ‘Smart Cites’ itegerejwemo kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abatuye imijyi babifashijwemo n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko umujyi wa Kigali wamaze gutera intambwe nziza mu Ikoranabuhanga ku buryo uyu mujyi ugomba kubera indi urugero.

Avuga ko igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko umujyi wa Kigali wujuje ibisabwa kugira ngo uyu mujyi umurikire indi muri iyi gahunda.

Ati “ Smart city ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukureba ikoranabuhanga gusa, icyo muri Smart City tuba tureba ni umutekano,  abaturage bakoresha ikoranabuhanga, kubona serivise zihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga, uburyo igenamugambi ry’umujyi rikorwa,  uburyo ibikorwa remezo by’umujyi biteye, umwanda uburyo ukoreshwa, uburyo ubungabunga ibidukikije. Ibyo byose ndagira ngo mvuge ko umujyi wa Kigali hari intambwe yamaze guterwa kandi ishimishije.”

Avuga ko mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda bizagenda bigaragaramo imbogamizi nyinshi zirimo iyo gutangira igenamigambi rihamye no kubura amikoro yo kurishyira mu bikorwa.

Abashoramari bitabiriye iyi nama bategerejweho kwiga amasoko mashya yo gushora imari mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya Smart Africa.

Umunyamabanga mukuru w’ubunyamabanga wa Smart Africa,  Dr. Hamadoun Toure avuga ko kugera ku ntego kw’iyi gahunda bizashingira ku miyoborere y’ibihugu.

Avuga ko Afurika ifite abayobozi bafite inzozi zo kuyigeza ahantu heza by’umwihariko kuba u Rwanda ari rwo ruzabera urugero ibindi bihugu bizatuma iyi gahunda igera ku ntego.

Mu mwaka wa 1950 abari batuye mu mijyi ku mugabane wa  Afurika bari ku kigero cya 14% mu gihe ubu kimaze kugera kuri 40% naho muri 2030 bazagera kuri 50%.

Abahanga mu by’imiturire bemeza ko mu mwaka wa 2050 abazaba batuye mu mijyi muri Afurika bazaba babarirwa kuri 70%. Akaba ari na ho havuye iyi igitekerezo cy’iyi hagunda ya Smart Cities isaba abatuye imijyi ko ikoranabuhanga barigira igikiresho cy’ibanze kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga yavuze ko u Rwanda ruzaba intangarugero mu kubaka Smart City
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko u Rwanda ruzaba intangarugero mu kubaka Smart City
Umunyamabanga mukuru mu bunyamabanga bwa Smart Africa avuga ko abayobozi b'afurika bafite inzozi zo guteza Afurika imbere
Umunyamabanga mukuru mu bunyamabanga bwa Smart Africa avuga ko abayobozi b’afurika bafite inzozi zo guteza Afurika imbere

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE. RW

en_USEnglish