Digiqole ad

Mu Rwanda twiyemeje kutabuza abantu bafite ibitekerezo kugerageza ibintu bishya – Min Nsengimana

 Mu Rwanda twiyemeje kutabuza abantu bafite ibitekerezo kugerageza ibintu bishya – Min Nsengimana

Nsengimana Jean Philbert/ MYICT

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko kumenya ko ibisubizo by’ikoranabuhanga (IT applications) bisigaye biyoboye ubukungu kurusha irindi shoramari ryose, ngo icyo u Rwanda rwiyemeje ni ukutabuza abafite ibitekerezo guhanga ibishya.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana asaba urubyiruko kugira ibitekerezo byo guhanga ibishya, no kubigaragaza

Mu nama yitwa ‘2017 Commonwealth ICT applications Forum’ ibera i Kigali ikaba yarateguwe na Commonwealth Telecommunications Organization (CTO) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, abayirimo bariga uko ibisubizo mu ikoranahunga byarushaho gufata iya mbere mu bukungu bw’Isi.

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yagize ati “Muri iyi inama turashaka ko abantu baganira ku mahirwe ikoranabuhanga rimaze kuzana kugira ngo abafite ibisubizo (IT applications) babibyaze amafaranga.”

Yavuze ko ku Isi ubu Sosiyete zifite ibisubizo by’ikoranabuhanga bya mudasobwa cyangwa telefoni ziri kuzamuka cyane, ndetse zigasiga sosiyete z’indege, iz’ubwikorezi cyangwa sosiyete zifite amazu.

Ati “Sosiyete ya mbere icuzuza ibyumba yinjiza amafaranga menshi nta n’inzu igira, sosiyete icuruza imodoka (za service) nta n’imwe igira, hotel ya mbere ku Isi nta nzu 5 000 ifite, usanga abo bacuruza igisubizo (IT application) cyo gushakira abantu ibyumba bararamo no kubishyuriza ari bo babona amafaranga menshi kuruta abubatse inzu.

Ibyo ni byo dushaka ko urubyiruko cyane cyane rushobora kumva. Uyu munsi uricara aha ugacuruza ‘umunyenga’ ku muntu uri muri America cyangwa mu Burusiya akaba yabona imodoka imutwaza ibicuruzwa akoresheje igisubizo wakoze uri mu Rwanda, ukinjiza amafaranga kuruta ay’uwaguze imodoka.”

Muri iyi nama ibera mu Rwanda, ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga benshi baturutse mu bihugu bya Africa, baraganira uko ayo mahirwe aboneka hanze nko muri America, muri Israel n’ahandi yagera no muri Africa.

Minisitiri Nsengimana avuga ko mu Rwanda na ho guhanga udushya byatangiye aho umuntu abona ikibazo aho kubaza uko cyakemuka agashaka igisubizo binyuze muri we, n’abandi bafite ikibazo nk’icye bakaboneraho.

Ati “Icyo mu Rwanda twiyemeje ni ukutabuza abantu bafite ibitekerezo kugerageza ibintu bishya. Hari uburyo bubiri, muri America, bitirirwa uburyo bwa mbere bw’uko iyo ikintu kitabujijwe kiba cyemewe kugeza igihe ugikora hakavuka ikibazo, bakakikubuza nyuma ariko gitangira cyemewe.

Hari ahandi bavuga ngo iyo ikintu kitemewe kiba kibujijwe, iyo nta hantu cyanditswe kiba kibujijwe ntiwagikora. Mu Rwnada turi ku gice cya mbere kivuga ngo ikitabujijwe kigerageze niba ubona harimo amahirwe kandi kikaba kitanabujijwe, n’iyo cyaba kibujijwe ushobora kuza ukavuga uti iki kintu mwabujije ko njye nkibonamo amahirwe mwahinduye.”

Lasantha De Alwis Ushinzwe iterambere rya ICT muri Commonwealth Telecommunicatins Organisation (Director/ICT Development & Corporate Secretary), avuga ko iyi nama yabereye mu Rwanda bitewe n’intambwe igihugu gitera mu kugira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Yavuze ko Ubukungu buyobowe n’Ikoranabuhanga (Apps-Economy) bufite inyungu y’uko butagira imipaka, bushobora gukenerwa ku Isi hose.

Muri iyi nama ngo bariga uko buri gihugu cyagira ibisubizo byacyo mu ikoranabuhanga, kuko bidatinze ngo bishobora kuzavamo ibintu bikomeye nka Viber, WhattsApp n’ibindi.

SHIKAMA Dioscore umwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda washinze Kompanyi yitwa GO Ltd, avuga ko nubwo ikoranabuhanga riyoboye ubukungu bw’Isi muri iki gihe, ngo mu Rwanda imbogamizi ziracyahari nyinshi.

Muri zo hari ibikorwa remezo bijyanye na Internet bitagera kuri bose aho biri cyane mu mijyi, umuriro w’amashanyarazi ukiri hake, ubumenyi buke bw’abakora IT Applications, n’imyumvire ikiri hasi mu Banyarwanda ku buryo batekereza ikoranabuhanga, ntibahite bumva akamaro karyo cyane mu bijyanye n’ishoramari.

Shikama wakoze IP Application yitwa Agri- GO ifasha abahinzi kubona ubujyanama mu buhinzi bwatuma bazamura umusaruro, agira ati “Abakoresha Application bafite ikibazo cy’imyumvire ariko n’abazikora kugira ngo zikore ku rwego mpuzamahanga, aho ukora Application itagenewe gusa abo mu Rwanda, bisaba ubumenyi buhambaye, ugasanga turacyafite imbogamizi y’ubushobozi buhangije.”

Indi mbogamizi ikomeye ngo ni aho gukura amafaranga bitewe n’uko abo Africa ihanganye na bo babyumva bakaba babishoramo n’amafaranga menshi, mu gihe Umunyafurika kumubwira ko n’ashora amafaranga muri telefoni azunguka bisa no gucurangira abahetsi.

Lasantha De Alwis Director/ICT Development & Corporate Secretary muri Commonwealth Telecommunicatins Organisation
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana aganira n’abanyamakuru
Abaje muri iyi nama izasozwa kuri uyu wa kane
Bamwe mu bitabiriye iyi nama

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nyakubahwa Minister ibyo uvuga ni byiza ariko NTA INNOVATION YABAHO/YASHOBOKA MU GIHE HANO IWACU NTA FREEDOM OF EXPRESSION/ TO EXPRESS OPINION IBAHO. IBI MVUZE BIRAJYANA MUGIHE HATARI UBWISANZURE IBYO NTIBIZASHOBOKA KANDI NAWE URABIZI. UMUNTU WESE UGIYE GUKORA IKINTU/RESEARCH ABANZA GUTEKEREZA 2 KOSE

Comments are closed.

en_USEnglish