Digiqole ad

I Kigali hateraniye inama yiga ku ruhare rw’Ikoranabuhanga mu ntego za 2030

 I Kigali hateraniye inama yiga ku ruhare rw’Ikoranabuhanga mu ntego za 2030

Iyi nama yahuje abahanga mu itumanaho ku Isi yose

I Kigali hateraniye inama y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ITU) yiga ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’itumanaho mu kwihutisha intego z’iterambere rirambye za 2030. Iyi nama kandi izanagaruka by’umwihariko ku iterambere rya Afurika (Regional Development Form).

Iyi nama yahuje abahanga mu itumanaho ku Isi yose
Iyi nama yahuje abahanga mu itumanaho ku Isi yose

Iyi nama mpuzamahanga izanagaruka ku myitegura y’inama nyafurika izategura kumurikira Isi yose ibyo Afurika yagezeho, izaba mu mwaka utaha, iyi nama yitwa Regional Preparatory Meeting (RPM).

Muri iyi nama yahuje abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga n’itumanaho barimo abagenzuzi; abanyenganda; abarimu n’abashakashatsi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert yavuze ko u Rwanda rwatangiye inzira y’izi ntego z’icyerekezo 2030.

Ati “ Mu Rwanda twatangiye intego 17 zibumbiye muri eshanu z’ingenzi, ari zo abaturage; amahoro; ubukungu; ubufatane; ibidukikije. Muri izi, u Rwanda rufite ibyo rwasangiza abantu ku buryo ibyo bifuza kugeraho bakoreshe ikoranabuhanga byagerwaho.”

Min Nsengimana avuga ko uko u Rwanda rwitwaye neza mu gushyira mu bikorwa intego z’icyerekezo 2015 ari na ko ruzabigenza kandi rukifashisha ikoranabuhanga.

Avuga ko u Rwanda rwamaze kwitegura byinshi birimo no kuba u Rwanda ari rwo ruzaba ikicaro cy’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kureba uburyo ziriya ntego z’ikinyagihumbi zigenda zigerwaho. Ikigo kitwa (SDGs Center).

Bimwe mu bifatwaho urugero nk’ibizafasha u Rwanda kugera kuri izi ntego hifashishijwe ikoranabuhanga, ni ikoreshwa ry’indege zitagira umupilote (drones) mu buvuzi ziherutse gutangizwa mu minsi ishize.

Min. Nsengimana wagarutse ku ntego z’ikoranabuhanga 10 Guverinoma igomba kwihutsiha,  yavuze ko leta y’u Rwanda izorohereza abaturage kubona ikoranabuhanga, kwigisha abakuru n’abato ikoranabuhanga,  gushishikariza gukoresha ikoranabuhanga.

Avuga ko bizagerwaho kuko u Rwanda rwabaye urwa mbere ku Isi mu buryo guverinoma ikoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere no gutanga Serivisi zinoze.

Inama ya nyuma izahuza ITU n’u Rwanda rwonyine, aho bazaganira ku kibazo cy’itumanaho mpuruza (Emergency Communication). Muri iyo nama inararibonye zizaturuka muri ITU zizaganira na Leta y’u Rwanda kuri ubu buryo bw’itumano mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibiza no kubicunga.

Min. Nsengimana avuga ko u Rwanda rwatangiye neza mu gushyira mu bikorwa izi ntego
Min. Nsengimana avuga ko u Rwanda rwatangiye neza mu gushyira mu bikorwa izi ntego
Abayobozi batandukanye mu bigo mpuzamahango mu by'Ikoranabuhanga nka ITU
Abayobozi batandukanye mu bigo mpuzamahango mu by’Ikoranabuhanga nka ITU
Inama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye
Inama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye
Biteguye gusangizanya ibitekerezo
Biteguye gusangizanya ibitekerezo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish