Digiqole ad

2020 Abanyarwanda bangana na 35% bazaba bakoresha ‘internet’ – Min Nsengimana

 2020 Abanyarwanda bangana na 35% bazaba bakoresha ‘internet’ – Min Nsengimana

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yizeye ko muri 2020 Abanyarwanda 35% bazaba bafite internet

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko akurikije gahunda u Rwanda rwihaye n’ibikoresho bihari ngo mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda bazaba bakoresha murandasi bazaba bangana na 35% ni ukuvuga abagera kuri miliyoni esheshatu zirenga.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yizeye ko muri 2020 Abanyarwanda 35% bazaba bafite internet
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yizeye ko muri 2020 Abanyarwanda 35% bazaba bafite internet

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama nyunguranabitekerezo ku ikoranabuhanga kuri bose (Internet  for All), Min Nsengimana yavuze ko nubwo hari imbogamizi zishingiye ku bikoresho n’ubumenyi buke ku Banyarwanda muri rusange, ngo Leta ifite gahunda yo gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo internet igere ku bantu benshi no mu cyaro.

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ikigo World Economic Forum (WEF), Minisiteri y’Urubyiruko n’ikorabuhanga, Banki Nkuru y’u Rwanda, n’ibigo by’itumanaho.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana asubiza ikibazo cy’Umuseke ku guhuza gahunda yo gushyira internet muri bus zose zitwara abantu muri Kigali, n’uko muri iki gihe abagenzi binubiraga serivise mbi za internet muri izo modoka zitwara abagenzi, yavuze ko bizakemuka vuba kuko ngo ikibitera kizwi kandi ngo n’ibikoresho byo kubikora birahari.

Yashimiye ubufatanye bugaragara mu kugeza ikoranabuhanga ku baturage hiryo no hino mu mijyi no mu cyaro.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa yavuze ko ikorabuhanga rizafasha Abanyarwanda kutitwaza amafaranga mu ntoki (cash) ahubwo ko bazajya bayatwara ku ikarita ikoranye ubuhanga.

Iyi nama yigiwemo uburyo abatuye icyaro barushaho kwegerezwa internet.

Kugeza ubu ngo hari ahantu hatandukanye mu Rwanda hari abantu bahuguwe mu gukoresha Internet na bo bagahugura abaturage mu gukoresha ririya koranabuhanga.

Aba bantu ngo bakorera i Tumba n’i Runda gusa ngo hari ikibazo cy’ibikoresho n’amikoro yo kubigura.

Min Jean Philbert Nsengimana yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo guha abaturage barenga miliyoni esheshatu internet iri muri gahunda yagutse yemeranyijweho ko ibihugu bigize Northern Corridor (Kenya, S. Sudan, Uganda n’u Rwanda) byazaba byarahaye abaturage barenga miliyoni 70 serivise za internet.

Kuri we ngo u Rwanda ruzatanga umusanzu warwo ku buryo uyu mugambi uzagerwaho.

John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda
John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda
Bamwe mu nzobere muri IT  barimo Eric Whate uri hagati bari muri iyi nama
Bamwe mu nzobere muri IT barimo Eric Whate uri hagati bari muri iyi nama

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish